Pegasus – Igiciro abayikoresha bishyura ba nyirayo b’Abisiraheli

Ubutasi kuri telephone ngendanwa bwongeye kuvugwa muri iyi minsi ko bukorwa na za leta zimwe na zimwe, igiciro cyabwo gishobora kugera kuri miliyoni 1$ kugira ngo ikoreshwe muri telephone 10 gusa, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru New York Times.

Amnesty International iherutse gutangaza amakuru mashya y’abantu batandukanye Pegasus yinjijwe muri telephone zabo, cyangwa yagerageje kwinjizwamo hagamijwe kubaneka.

Leta z’ibihugu bitandukanye ku isi, muri Africa birimo u Rwanda na Maroc, zashinjwe kuyikoresha ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu cyangwa abanyapolitiki bakomeye bo mu bihugu bituranyi.

Organized Crime and Corruption Reporting Project (OCCRP) ivuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yahakanye ko u Rwanda rufite cyangwa rukoresha iyi logiciel/software.

Ku rutonde rw’abayikoreshejweho cyangwa abageragejwe kuyikoreshwaho mu Rwanda OCCRP ivuga ko barimo:

Umunyamategeko Gatera Gashabana, Cassien Ntamuhanga (waburiwe irengero muri Mozambique), abanyamakuru Robert Mugabe na Eric Bagiruwubusa na bamwe mu banyapolitiki batavugarumwe n’ubutegetsi bahungiye mu mahanga.

Pegasus ikorwa n’ikigo NSO Group cya Israel ibonwa nk’uburyo bugezezweho ibihugu bikomeye byifashisha mu gutata abo byifuza.

NSO Group yo ivuga ko igurisha Pegasus kuri za leta hagamijwe gusa gukurikirana abakora ibyaha n’abakora iterabwoba.

Mu 2016 New York Times yatangaje ko inyandiko yakuye ku bakiriya ba Pegasus zerekana ibiciro bitandukanye iyo kompanyi igurishaho iyi ‘spyware’ yayo.

New York Times ivuga ko izo nyandiko zirimo emails za NSO Group, amasezerano, n’inyandiko zigamije ubucuruzi zerekana ko hari leta nyinshi icyo gihe zifuje gukoresha iri koranabuhanga mu butasi.

Igiciro icyo gihe cyari $500,000 (asaga 500,000,000 Frw) ya ‘installation’ gusa.

Kuri ayo, za leta zongeraho $650,000 yo kuyikoresha mu gihe iri gukora muri telephone 10 za Android cyangwa 10 za iPhone, $500,000 kuri telephone eshanu za BlackBerry, nk’uko New York Times ibivuga.

Ubu ntihazwi neza uko ibiciro by’iki gihe byifashe mu gukoresha iri koranabuhanga mu butasi.

Icyo gihe gukurikirana abantu 100 biyongera kuri abo 10 byishyurwagaho $800,000, abandi 50 bakishyurwaho $500,000, abandi 20 bakishyurwaho $250,000 naho 10 bakishyurwaho $150,000 nk’uko inyandiko y’ubucuruzi ya NSO Group yabyerekanaga.

Kuri ibyo, hakiyongeraho ikiguzi cyishyurwa buri mwaka cya ‘system maintenance’ kingana na 17% y’igiciro cyose hamwe cyishuwe.

Mu nyandiko zitaka serivisi yayo, NSO Group ivuga ko Pegasus itanga “kugera muri telephone yose y’uwo ugamije wisanzuye nta nkomyi”.

Ko ibyo ubikora uri kure ugafata “amakuru yose, umubano we, aho ari, abo ahamagara n’abamuhagamara, gahunda ze n’ibikorwa bye – igihe cyose aho bari hose”

Ikongeraho iti: “Kandi nta kimenyetso na kimwe bisiga”.

Gusa abahanga mu ikoranabuhanga ba laboratoire ya kaminuza ya Toronto izwi nka The Citizen Lab, babashije kugenzura no kugaragaza telephone z’abantu batandukanye kw’isi zagezwemo cyangwa zagerageje gushyirwamo Pegasus.

BBC