Uko umukobwa wa Rusesabagina yamenye ko telephone ye ishobora kuba yumvirizwa

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu-Amnesty International uratunga agatoki ikigo NSO Group gifite icyicaro muri Isirael ko cyaba gifasha ibihugu mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu byibasira impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi hirya no hino ku isi.

Raporo y’iryo shyirahamwe ivuga ko telefoni zirenga 50,000 zaba zarumvirijwe cyangwa se zinjirwamo benezo batabizi hifashishijwe ikoranabuhanga ry’akamashu ka Pegasus rikorwa n’ikigo NSO Group. Iyo raporo irashyira mu bakiriya b’imena b’iryo koranabuhanga ibihugu birimo n’URwanda ariko u Rwanda rurabihakana.

Ku rutonde rwa bamwe mu bavugwa kuba baratezwe ako kamashu harimo Carine Kanimba, umukobwa Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Avugana na mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana, yatangiye amubwira uko yamenye ko telephone ye ishobora kuba yumvirizwa:

Mwumvaga Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina ufungiye mu Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Twibutse leta y’u Rwanda yabwiye ijwi ry’Amerika ko U Rwanda rudakoresha iyo porogaramu nkuko byatangajwe guhera mu Ugushyingo 2019, ko nta nubwo rufite ubwo bushobozi cyangwa iryo koranabuhanga.

Ministiri Vincent Biruta w’ububanyi n’amahanga yavuze ko ibyo birego ari ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga ndetse no guteza urujijo mu baturarwanda.

VOA