Perezida Kabila yavuze ko yiteguye kwiga ku byo M23 isaba

Perezida Kabila wa Congo yatangarije i Kampala ko yiteguye kwiga ku byo inyeshyamba za M23 zisaba, izo nyeshyamba kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ugushyingo 2012 zafashe Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, ku buryo umuyobozi w’iyo ntara Bwana Julien Paluku n’abandi bayoboziba gisivire na gisirikare bari bahungiye i Bukavu ariko amakuru dufite ubu n’uko bagiye gukorera mu mujyi wa Beni uri mu birometero nka 400 mu majyaruguru ya Goma.

Perezida Kabila uri mu rugendo i Kampala yabanje kubonana na Perezida Museveni wa Uganda nyuma Perezida wa Uganda abonana na Perezida Kagame w’u Rwanda, hanyuma babona guhura bose uko ari batatu.

N’ubwo bwose Perezida Kabila yavuze ko agiye kwiga ku byo umutwe wa M23 usaba, abakuru b’ibihugu uko ari batatu basabye ko inyeshyamba za M23 zahagarika kugaba ibitero ndetse zikava no mu mujyi wa Goma. Nabibutse ko Leta zunze ubumwe z’Amerika mu ijwi rya Madame Victoria Nuland, umuvugizi wa Ministère y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yasabye u Rwanda kubwira inyeshyamba za M23 zigahagarika kugaba ibitero, zikava muri Goma kandi u Rwanda rugakora ku buryo M23 itabona inkunga iturutse hanze. Aya magambo n’ubwo adashinja Leta y’u Rwanda ariko agaragaza Leta Zunze ubumwe z’Amerika zidashidikanya ku mikoranire ya M23 na Leta y’u Rwanda.

Perezida Museveni wa Uganda asa nk’aho yasubiyemo amagambo yavuzwe na Leta y’Amerika, ndetse Perezida Museveni abanyamakuru bamubajije uko azabigenza M23 niyanga kumwumvira yavuze ko icyo gihe M23 izagaragarizwa uko ingufu z’akarere zingana. Ntawe uyobewe ko icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye zashyize mu majwi Uganda n’u Rwanda mu gufasha M23.

Umujyi ugifatwa Makenga yahise ahasesekara

Ariko mu gihe ibyo byavugwaga mu nama n’abaturage kuri Stade Virunga i Goma aho abasirikare ba Congo basaga 2000 n’abapolisi 700 bari baje kwiyandikisha no gutanga intwaro zabo, umuvugizi wa M23, Lt Col Kazarama yatangaje ko M23 izagera n’i Kinshasa igahirika ubutegetsi bwa Perezida Kabila, kandi ntabwo byari amagambo kuko ubu twandika iyi nkuru hari amakuru avuga ko Sake, Mushaki, na Karuba zimaze gufatwa na M23 ubu ingabo za Congo ziri ahitwa Minova ku muhanda ujya i Bukavu muri Kivu y’amajyepfo, uretse ko abayobozi ba M23 bavugaga ko n’i Bukavu bazahafata naho.

Uku gufata uduce twinshi bya M23 byateye ubwoba benshi ko hashobora kongera gutangira indi ntambara ikomeye nk’iyabaye hagati ya 1998 na 2003 igahitana abarenga Miliyoni 5.

Hagati aho umuryango w’abibumbye kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2012, wasohoye Raporo yari itegerejwe (mu minsi yashize abantu bashoboye kuyibona itarasohoka ku mugaragaro) irega u Rwanda na Uganda gutera inkunga umutwe wa M23, iyo raporo kandi ivuga ko Jenerali James Kabarebe ari we utegeka inyeshyamba za M23. U Rwanda na Uganda byamaganye iyo raporo n’ubwo yari yagiye hanze igihe kitaragera mu kwezi gushize.

Intumwa y’umuryango w’abibumbye muri Congo Roger Meece yagize icyo avuga ku nkunga ihabwa umutwe wa M23 ivuye mu bihugu byo hanze kuri uyu wa gatatu mu gihe yahaga ibisobanuro inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi.

Yagize ati:”M23 ifite ibikoresho bihagije,ifite abayiha imyenda ya gisirikare, amasasu n’imbunda by’ubwoko butandukanye byinshi muri ibyo bikaba bitarabonekaga mu bubiko bw’ingabo za Congo mu gihe abagize M23 batorokaga icyo gisirikare.”

Yongeyeho ati:”dufite amakuru n’ibimenyetso byinshi byerekana ko M23 yakoze ibikorwa by’ubwicanyi ku bantu batashakaga gukorana nayo muri bo harimo abayobozi ba Leta n’abayobozi gakondo.”

Inyeshyamba za M23 zinjiye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ugushyingo 2012, ibihugu nk’ubufaransa byagaye cyane kuba ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO zigera ku 19000 muri Congo yose byarazinaniye kubuza inyeshyamba za M23 gufata umujyi wa Goma.

Ababa basore niba atari ab’iwacu barasa n’ab’iwacu

Ariko umuryango w’abibumbye wagerageje gusobanura ko ntako utagize ngo uhagarike M23 urasa ibisasu bya rokete birenga amajana mu kugerageza guhagarika izo nyeshyamba mu gufata Goma. Bwana Meece avuga ko inyeshyamba zaje gufata umujyi wa Goma zavuye kuri 500 zigahita zigera ku 3000 mu gihe umujyi zawufataga. MONUSCO yanze gukoma imbarutso ngo idateza imirwano y’urudaca mu mujyi yashoboraga kugwamo abasiviri benshi kandi inshingano zabo bahawe n’inama y’umuryango w’abibimbye ishinzwe amahoro kw’isi ntabwo zabibemereraga. Akazi ka MONUSCO kari ako gufasha ingabo za Congo ariko ntabwo kari ako kurwana n’inyeshyamba ingabo za Congo zigendeye.

Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yafashe umwanzuro numero 2076 usaba ingabo za M23 guhita ziva muri Goma n’inkunga zose zihabwa M23 zivuye hanze zigahagarara  ndetse no gufatira ibihano abayobozi ba M23

Hagati aho mu mijyi myinshi ya Congo habaye imyigaragambyo ikaze yo kwamagana ifatwa rya Goma, iyo myigaragambyo yajemo imvururu zibasiye MONUSCO n’inzu z’amashyaka ashyigikiye Perezida Kabila abigaragambyaga bavugaga ko ntacyo bakoze ngo Goma idafatwa. Kandi zaguyemo abantu, amamodoka aratwikwa , n’amazu aratwikwa cyane cyane ay’ishyaka rya Perezida Kabila ryitwa PPRD, mu mijyi ya Bukavu, Kisangani, Bunia n’ahandi ndetse n’urusengero rwa Bishop Jean Marie Runiga umukuru wa politiki wa M23 rwatwitse i Bunia.

Ababonye uko byagenze i Goma kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2012, bavuga ko umujyi wa Goma wafashwe nta mirwano ikaze ibaye, inyeshyamba za M23 ngo zaje zituruka ahagana ku kibuga cy’indege zinjira mu mujyi icyo gihe imvura yagwaga, humvikanye amasasu make izo nyeshyamba zikigera mu mujyi ariko abasirikare ba Congo ndetse n’abapolisi ntabwo bongeye kugaragara. Ahagana mu mugoroba nibwo abaturage bari bagumye mu ngo zabo batangiye gusohoka bajya kureba ibyabaye, ahagana kuri rond point des banques hari umurambo w’umusirikare wa Leta ya Congo abantu bari bashungereye, ariko muri rusange nta bintu bigaragara byangiritse mu mujyi.

Abaturage bamwe ba Congo aho i Goma babwiye abanyamakuru ko bakeneye ibisobanuro bya Leta yabo kuko batumva ukuntu umujyi wabo wajya uhora ufatwa n’abantu bavuye mu Rwanda Leta yabo ntigire icyo ibikoraho. N’ubwo abo baturage bijujuta ariko muri rusange abenshi biruhukije kuba umujyi wafashwe nta mirwano ikomeye ibaye yashoboraga kwangiza byinshi igatwara n’ubuzima bw’abantu.

Abasirikare ba MONUSCO barazenguruka mu mujyi bari mu bimodoka bya burende ariko si benshi nka mbere.

Umukuru wa gisirikare w’inyeshyamba za M23, Jenerali Sultani Makenga yazengurukaga mu mujyi areba uko ibintu byifashe.

Kuri uyu wa Kabili tariki ya 20 Ugushyingo 2012, igihe umujyi wa Goma wafatwaga, Perezida Kabila yerekezaga i Kampala aho yari agiye kuganira na Perezida Museveni wa Uganda ndetse na Perezida Kagame w’u Rwanda ku kibazo kiri mu burengerazuba bwa Congo ndetse aho i Kampala hari inama y’abaministres b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byo mu biyaga bigari (CIRGL). Ariko mbere yo kugenda yagize icyo avuga ashinja u Rwanda asaba abaturage ba Congo n’inzego z’igihugu guhaguruka bakamagana abatera igihugu cyabo, yatangaje kandi ko uhagarariye Congo mu Rwanda yarangije guhamagarwa.

Abakurikiranira hafi ibibera mu karere baravuga ko ifatwa rya Goma ari amateka arimo kwisubiramo,kuko u Rwanda rwafashe Goma 1996 na 1998 kandi buri gihe rwikingirije imitwe y’inyeshyamba ariko byaje kugaragara ko u Rwanda rwabaga rufite inyungu zarwo rukurikiranye rutitaye ku nyungu z’abakongomani rwabaga rwikinze inyuma, mbere hari hagamijwe gusenya inkambi z’impunzi, ariko nyuma hajemo ibyo gusahura umutungo wa Congo wiganjemo amabuye y’agaciro none biranavugwa ko uturere twa Kivu dushobora kwigenga turi mu kwaha kwa Perezida Kagame, reka ndeke kuvuga u Rwanda kuko ibisahurwa muri Congo ntabwo bigera ku banyarwanda bose, uretse ko ingaruka zo zishobora kutarobanura. Muri ibyo byose ari ari M23 ari Leta y’u Rwanda ubona bashaka kwitwaza FDLR, nk’ibyavuzwe n’abakuru ba M23 cyangwa abandi bakurikiranaga ibibera i Goma wabonaga bashaka guseseka ijambo FDLR mu bisobanuro batangaga by’ibirimo kuba ariko ugasanga nta bimenyetso batanga ahubwo ari bya bindi by’amarangamutima yokamye abantu ku buryo wenda byahindutse umugenzo ko umuntu adashobora kurangiza ibyo avuga adashyizemo FDLR.

Muri ibi bihe byari bikomeye i Goma hagaragaye amagambo ameze nk’ubwishongozi n’ubwirasi ku banyarwanda akenshi bari cyangwa bashaka kwerekana ko bari mu kwaha k’ubutegetsi buriho mu Rwanda aho wabonaga basa nk’aho bahatira Perezida Kabila kuganira na M23 ariko ugasanga basa nka wa wundi ujya gutokora igitotsi mu jisho rya mugenzi we asize ingiga mu rye, muri abo bose usanga bafite amarangamutima ajyanye no kuba inkundarubyino ntawatinyuka kubwira Perezida Kagame ngo aganire na FDLR cyangwa aganire na opposition muri rusange, bakibagirwa ko umuvuduko wa M23 itawurushaga RCD cyangwa CNDP zitakibaho.

Ubwanditsi

2 COMMENTS

  1. mubutu,charles taylor,kadhafi,sadamu,john galange n’abandi benshi bakoreye america biratinda ariko ntawe utazi iherezo ryabo,nta muzungu uzapfa abaye umwirabura,nta mwirabura uteze kuba umuzungu ntibishoboka,abandi bati wigana ingendo y,undi ukayigenda nabi,byumvuhore ati udakuyemo ake karenge ziramwirengana kdi uzagira ngo ejo azavuga ngo sinamenye,mana rinda u rwanda n,abanyarwanda,amahoro kuri mwese murakoze.

  2. inkuru ya nonaha ya M23 ku rubuga rwabo rwa fbk ya M23 congo rdc iti:

    Vijana ya Makenga sultani tayari wameuzigira muji wa Minova. na majreshi karibi 3500 Ya kabila imetiya silaha cini na kujiunga na M23. Askari wengi sana ya Kabila wana tupiya simu wakisema kama wanacoka hawataendelaya piganiya raisi ambaye iko na wakulisha maharagi yenye haíivye kwenye mapambano. habari tunazo ni kwamba majeshi ya FARDC iko nawinda tango fort imukule naniwamubici. habari zingine ni kwamba majeshi inayo patikana pa bukavu inataka kujikombowa na kumufukuza delphin kahimbi.

Comments are closed.