Perezida Kagame ahaye Dr Habumuremyi imbabazi z’impitagihe

Pierre Damien Habumuremyi n'umwunganira mu rukiko.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda umaze umwaka  n’amezi atatu afunzwe yahawe imbabazi na Perezida Kagame kuri uyu wa 13/10/2021.

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi ririmo ingingo igira iti: “ Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko Perezida wa Repubulika ahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi”

Imbabazi zidafite igisobanuro

Dr Pierre Damien Habumuremyi ahawe imbabazi na Perezida Kagame mu gihe n’ubundi yagombaga kuba yarasohotse muri gereza, kuko yari yarakatiwe imyaka itatu,  ariko aho ajuririye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugabanyirije igihano, kiva ku myaka itatu hasigara umwaka umwe n’amezi atatu.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku itariki ya 5 Nyakanga 2020, kuva icyo gihe ntiyigeze asubira mu buzima busanzwe. Bisobanuye ko kugeza uyu munsi ahabwa imbabazi yari amaze umwaka umwe n’amezi atatu n’iminsi umunani afunzwe, bikaba bivuze ko igihe cy’igifungo yari yarakirangije, ahubwo kuba yari atararekurwa nibyo byari biteye urujijo. Icyo imbabazi za Perezida Kagame zimumariye ni ugukuraho gusa ihazabu ya 892.200.000 Frw yari yaraciwe n’urukiko.

Kuba Pierre Damien Habumuremyi agiye kurekurwa, akaba anakuriweho ihazabu yari yaraciwe n’urukiko, ntibikuraho igihombo yatewe no gufungwa kuko imitungo ye yatejwe cyamunara ni myinshi kandi ku gaciro ko hasi cyane, business ze zinjizaga amafaranga atubutse zarahagaze, Kaminuza ye ya Christian Univeristy of Rwanda imwe mu zari zifite abanyeshuri benshi yarafunzwe. Habumuremyi azasohoka mu buroko ari uwo gutangira kugereka ibuye ku rundi.

Imirimo ikomeye yakozwe na Pierre Damien Habumuremyi

Dr Pierre Damien Habumuremyi yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu matora y’ishiraniro ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mwaka wa 2003 no mu matora y’itegeko nshinga yayabanjirije.

Yakomeje kugaragara atekinika amatora y’abadepite, ay’abasenateri n’andi anyuranye mu myaka yakurikiyeho.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, umwanya yamazeho amezi make, awuvaho agirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Nyuma yo kuba Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi yagizwe Umuyobozi  w’Urwego Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.

Kuki Habumuremyi atahise afungurwa akigabanyirizwa igihano?

  • Ese urukiko ntirwaba rwarashyugumbwe rukamuha imbabazi rutabiherewe uburenganzira, akaba ari yo mpamvu atari yarafunguwe?
  • Ese urukiko ntirwaba rwaramugabanyirije igihano rutazi umushinga wateguwe wo kubabarirwa na Perezida Kagame bikaba ari byo byatumye adafungurwa, ngo bizakorwe umutware avuze ijambo?