Perezida Kagame ntashaka kwiyongeza manda 1 gusa ahubwo 2!

Nyuma y’amakuru amaze iminsi mu Rwanda ndetse n’isesengura ryakozwe n’ubwanditsi bw’ikinyamakuru The Rwandan byatijwe umurindi n’ugucikwa kwa bamwe mu bantu bakomeye muri Leta ya FPR ubu intego ishyizwe imbere n’abashyigikiye Perezida Kagame si ukwiyongeza manda imwe ahubwo ni 2 cyangwa gutegeka kugeza igihe ashiriyemo umwuka!

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ava ku umwe mu bahagarariye u Rwanda mu mahanga ni uko ngo abashyigikiye Perezida Kagame muri iyi minsi bagiye gutangira igikorwa gikomeye cyo kuzenguruka mu gihugu no mu mahanga bumvisha abanyarwanda n’abanyamahanga ko ari ngombwa ko Perezida Kagame akomeza gutegeka nyuma ya 2017!

Urwitwazo ni uruhe?

Nk’uko bimenyerewe mu mikorere y’abashyigikiye FPR iyo barimo gutera igipindi cyangwa bakora bya bindi bamwe bita gutekinika bakunze guhindura imvugo bitewe n’uwo babwira cyangwa uwo bashaka gutera igipindi uwo ari we.

Natanga urugero:

-Iyo babwira umunyarwanda w’umututsi wari usanzwe mu Rwanda barya bakunze kwitwa abacitse ku icumu bamubwira ko Perezida Kagame ari we wahagaritse Genocide ko navaho Genocide izahita iba ko abahutu bafatanije n’abatutsi bavuye hanze bashaka kubamara ngo umuntu umwe ushobora kubihagarika ni Perezida Kagame gusa!

-Iyo babwira umunyarwanda w’umuhutu bamubwira ko hari intagondwa z’abatutsi zirekereje ko Perezida Kagame navaho zishobora kwirara mu bahutu zikabica, ko Perezida Kagame ari we urinze abahutu kuko yabujije abatutsi kwihorera!

-Iyo babwira umunyarwanda batazi ubwoko bwe uri mu Rwanda bamubwira ngo Kagame navaho hazaba indi ntambara izahitana abantu benshi kurusha iya mbere.

-Iyo babwira abazungu babereka imibare itekinitse, imihanda ikubuye, imiturirwa, abaturage batoranijwe… maze bagasobanura ko Kagame navaho inzira barimo y’amajyambere izasubira inyuma hazanabura umuntu ukomeza iyo nzira ndetse ibyagezweho bigasubira inyuma. Na none bababwira ko u Rwanda rutekanye ko mu Rwanda nta wundi muntu ufite igitsure nka Kagame ko navaho hazaba indi Genocide ndetse u Rwanda rukamera nka Somaliya! Ndetse iyo bibaye ngombwa bavuga ko aho guhitamo demokarasi bahisemo umutekano!

-Iyo babwira abanyarwanda badaherutse u Rwanda babafatanya n’urukumbuzi bakabaratira ngo ibyagezwe mu myaka 20 FPR imaze ku butegetsi ndetse abari abana bagashaka kubabeshya ko ibyubatswe ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana ari FPR yabyubatse! Hari uwabajije ati se ugereranije ibyakozwe hagati ya 1970 na 1990 ukabigereranya n’ibyakozwe hagati 1994 na 2014 ibyinshi kandi birambye ni ibihe? Uwabajije nta gisubizo yahawe ahubwo yarezwe gushaka gusubiza abanyarwanda mu byo bavuyemo ndetse n’ingegabitekerezo ya Genocide!

Bityo Bityo…

Uko bigaragara nta kizabuza FPR na Kagame gukomeza iyi gahunda yo kugumisha Kagame ku butegetsi abantu babyemera babyanga!

Panuwa njia cyangwa fagiya njia yaratangiye

N’ubwo hari benshi babona ko ifatwa n’ikurwa ku myanya ya bamwe mu bayobozi mu Rwanda ntaho bihuriye nyamara iyo umuntu akoze isesengura asanga bifitanye isano ya hafi.

Muri gute? Iyo umuntu asesenguye akareba neza asanga ubu Leta ya Kagame igeze muri cya guhe Perezida Kagame yigeze kuvuga igihe yagiraga ati: igihe kwihangana kwashize… ku buryo abantu bose Perezida Kagame akeka cyangwa abona bashobora kumubangamira muri gahunda za nyuma ya 2017 bose ubu barimo gukuburwa uretse ko muri uko kutihangana kwa Perezida Kagame batarindira ngo babahimbire ibyaha bifite ireme byibura!

Dushobora gufata ingero zifatika zagaragaye muri iyi minsi:

-Iyegura cyangwa iyeguzwa rya Dr Ntawukuriryayo ku mwanya wa Pereziwa Sana

Iyo urebye uburyo Dr Ntawukuriryayo yavuruguswe mu byondo na ba Senateri Tito Rutaremara na Chrysologue Karangwa umuntu yabona ko uyu mu dogoteri wize iby’imiti ariko we akihitiramo polotiki yari yakuweho amaboko na nyiri ububasha bamwe bita intore izirusha intambwe!

Ibirego byarezwe uyu mugabo usanga ari ibipapirano ndetse wagereranya n’ibijyanye no gusesagura umutungo no kuzana amafagitire ahenze ngo yishyurwe na Sena n’amafaranga akoreshwa na Perezida Kagame mu gukodesha indege ze, no mu mahoteli ahenze umuntu yibaza impamvu iri sesagura ribazwa Dr Ntawukuriryayo ntiribazwe Perezida Kagame. Ese uwareba ibintu byo mu nzu kwa Dr Ntawukuriryayo akabigeranya n’ibyo kwa Perezida Kagame yasanga bimeze bite?

Aho kubonana n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, gukorera urugendo mu Budage ntawe umuherekeje ngo yumve ibyo baganira sibyo byateye ikibazo? Aho ntabwo bakeka ko hari ibyo yaba yarabwiye ba Rugigana ku migambi ya Sebuja yo kugundira ubutegetsi mu 2017? Kwikiza Ntawukuriryayo aho si ukwikiza icyitso cy’abazungu mu mbere?

Kuba ari Dr Ntawukuriryayo ukunze kuba garcon d’honneur/best man mu matora ya nyirarureshwa aho ibizavamo biba bizwi ataraba byo ntibyaba impamvu? Ese uku guhora aherekeje ndetse akaba yarabeshywaga ko ari uwa kabiri mu gihugu byo ntabwo byaba byaratumye nawe yibeshya ko ari byo koko ari uwa kabiri? Uretse ko nyine nyuma yo gukurwa ku mwanya wa Perezida wa Sena byagaragaye ko utegeka Sena mu by’ukuri ari Senateri Rutaremara akungirizwa na Karangwa naho ibya ba Makuza byo uwabigereranya n’ibya Ntawukuriryayo ntabwo yaba yibeshye.

Mu magambo yavuzwe na Senateri Rutaremara aho yagereranije Dr Ntawukuriryayo n’imbwa (uwakubitira imbwa  gusutama…) byagaragaje ubukana bw’iki kibazo ndetse umuntu akibaza ukuntu umuntu nka Ntawukuriryayo wiyumvaga muri system cyane ku buryo yasuzuguraga n’abo twavuga ko bakomeye muri FPR kugeza igihe afatana mu mashati na ba Sam Nkusi yakwitwa imbwa mu kanya ko guhumbya. Abazi Perezida Kagame bemeza ko nta muntu n’umwe ushobora kumutukira umuhutu we w’umuteruzi w’ibibindi atabitangiye amabwiriza ngo abivemo amahoro.

Uko bigaragara Dr Ntawukuriryayo ibye birasa nk’ibigiye kuba umwaku kuko abazi icyurirana rya Senateri Rutaremara bibaza ukuntu buri munsi azajya ahurira na Dr Ntawukuriryayo muri Sena atamujombye ibikwasi ababihakana bazabaze ibya Nyakwigendera Major Lizinde na Rutaremara. Uwavuga ko Dr Ntawukuriryayo atazatinda no kwirukanwa muri Sena ntabwo yaba ari kure y’ukuri, kuva ku mwanya w’ubusenateri bivugwa kwamburwa ubudahangarwa, no kudasohoka mu gihugu rugeretse… Ese Dr Ntawukuriryayo nk’umuntu wamenyereye kujya mu kabari kwiyakira agakoresha Miliyoni zirenze 2 umunsi umwe  aho azihanganira ubuzima busanzwe dore ko uwo FPR yijunditse adashobora guhinga n’urusenda ngo rwere? Abazi uburyo Dr Ntawukuriryayo ashobora kuba ahubuka cyane bibaza uburyo azashobora kugenda ku magi bikabayobera, bivuze ko azavuga ijambo rimwe gusa agakurikira ba Gen Rusagara na ba Co Byabagamba harabura igihe gusa ngo abantu babe bamwibagiwe gato.

-Ifungwa ry’abasirikare bakuru n’itotezwa ry’ibindi bikomerezwa byo muri FPR 

Nta gushidikanya ko kugirango igikorwa cyo kumvisha abantu ko Perezida Kagame agomba gukomeza nyuma ya 2017 gitangire hagomba kubanza kwigizayo no gutera ubwoba cyane cyane abo muri FPR bashobora kurwanya icyo gikorwa byaba mu bikorwa cyangwa mu magambo ni nayo mpamvu ubu abona abantu bo muri FPR bitwa ko bari bakomeye barimo gufungwa umusubizo ngo bazira amagambo!

Mwasobanura mute ukuntu umuntu nka Gen Rusagara mu byo ashinjwa ngo harimo ukwirirwa mu kabari ngo abwira umusirikare wese uhise ngo ajye aterefona Kayumba na Karegeya? Aho inimero ye ntiyasanzwe muri za Telefone zigendanwa za Nyakwigendera Karegeya? Kurega jenerali ngo atunze imbunda mu gihe tuzi ko na ba gapurali demob bazitunze nabyo ni nko kwigiza nkana? Amwe mu magambo Brig Gen Rusagara ashinjwa harimo ngo n’ayo yabwiye abasirikari nka Capt David Kabuye, Lt Col Giles Rutaremara n’abandi. Ubushinjacyaha bwavuze ko hari aho Rusagara yavuze ko u Rwanda ari  a Police state. Hari n’ahandi ngo yavuze ko RNC ikomeye, akavuga ko Perezida Kagame ari umunyagitugu, akanavuga ko bimurangiranye. Andi magambo akomeye ashinjwa kuvuga harimo aho yavuze ko Perezida Kagame ari umubeshyi, ngo yabeshye abanyarwanda ubwo amahanga ayari amaze guhagarika inkunga, agashyiraho AGACIRO Development Fund ngo afatire imishahara y’abanyarwanda. Ngo Rusagara yanakanguriye abantu kumva Radiyo ya RNC kandi abizi ko uwo mutwe urwanya Leta y’U Rwanda. Ubushinjacyaha bwanavuze ko yigeze gukangurira abantu kujya bavugisha Kayumba na Karegeya bashinze RNC.

Col Byabagamba ngo yavuze ko ngo FDLR nta kibazo iteye! Utabivuga mu bayobozi se ni inde? Ko Kabarebe, Ministre w’ingabo we atarafungwa azira ko yavuze ko FDLR nta kibazo iteye ko itamara n’isaha imwe ku butaka bw’u Rwanda?

Mu nama ya FPR bashuka uwitwa Oda Gasinzigwa ahurutura urutonde rwa bagenzi be ngo banze gusaba imbabazi ngo bari mu bikorwa byo gusebanya no kugambana nta n’ubwo yasize n’urutonde rw’abo bakeka ngo bazanagambana!

Uko bigaragara hari benshi muri FPR bayikoreye kugeza ifashe ubutegetsi cyane cyane ba bandi Perezida Kagame yabwiye ko nta deni abafitiye batishimye bari ku gatebe babona amakosa Perezida Kagame akora aganisha ahantu habi hashobora gutuma nabo babigenderamo n’ubwo bari ku gatebe.

Hari abifuje ko Perezida Kagame yagenda mu 2017 ariko FPR ikagumana ubutegetsi igatanga undi mu kandida ndetse n’itekinika rigakomeza, aba bantu rero ntabwo bashimishijwe n’ukuntu Perezida Kagame akomeje kwishyira hejuru we n’umuryango we akabasuzugura kandi azi uruhare rwabo ngo agere ku butegetsi. Uwanzwe cyane n’aba bantu ni Jeannette Kagame babona yaranabakuye amata mu kanwa mu gihe bo igihe babaga ku Mulindi we yiberaga iyo za Kampala. Kuri bo kuguma ku butegetsi kwa Kagame bishobora gutuma amahanga ahaguruka agafasha abamurwanya kandi ku bari ku gatebe ni ugukomeza inzira y’umusaraba barimo.

Umuntu nka Lt Col Rose Kabuye yari umukandida wari ufite ubushobozi bwo gusimbura Kagame dore ko nyuma yo kurekurwa mu Bufaransa yabaye icyamamare muri icyo gihugu, imyigaragambyo yo gusaba ko arekurwa aho abantu basakuzaga bati: Roza wacu… Uwavuga ko byamusigiye inyota y’ubutegetsi nabyo ntibyaba ari ukwibeshya cyane.

Uko bigaragara Perezida Kagame cyangwa abandi bari ku ibere bafitiye ubwoba uyu mugore ubundi witwa Kanyange, ubu bwoba bugaragazwa n’uko batinye kumuhangara we ku giti cye ahubwo bagafunga abamwegereye nk’umugabo we (Capt David Kabuye) na Angélique Kantengwa mbese bisa nko gutinya ingaruka byatera cyangwa wenda ubu baracyatekinika ibyo bazamushinja nibimara kugwira tuzumva ngo nawe yatawe mu mvuto!

Rutaremara niwe usigaye acira Kagame akari urutega wenyine

Muri ibi byose birimo biba haragarukamo izina rya Tito Rutaremara ubu usigaye ari we uvugira Perezida Kagame ibyo wenda we adashaka kwivugira cyangwa yabuze umwanya wo kuvuga.

Ngaho aravuga ku maradiyo ko Lt Col Rose Kabuye yihanangirijwe inshuro 30 ngaho ngo Dr Ntawukuriryayo ni imbwa n’ibindi..

Ikigaragara n’uko Perezida Kagame asa nk’aho yafatiranye Tito Rutaremara mu miterere ye hakaba hari benshi bahamya ko hari icyo abura muri we. Benshi mu minsi ishize bamuketseho uburemba cyangwa ubutinganyi ariko ibyo biza kuvuguruzwa n’uko arongoye mwishywa we!

Ni umuntu ugoye kumenya uko ateye kuko uretse kuba nta mitungo yigirira no mu 1994 igihe abandi babohozaga amamodoka mashya we yibohoreje ivatiri ya benz itukura yakoreshwaga n’abakozi bo kwa Felisiyani Kabuga mu kujya guhaha!

Uretse gutinya ikoti nk’uwakubiswe aryambaye atinya karuvati nk’uwigeze kuyinigishwa! Mbese imyambarire ye nayo ubwayo ijya kumera nk’imitekerereze ye. Kuko rimwe na rimwe acishamo akemeza ko Perezida Kagame ari umunyagitugu.

Mu guhe hari benshi bumva haba amahinduka ndetse bagenda biyungura byinshi mu bitekerezo, we ubwenge bwe busa nk’ubwasubiye bwana, ku buryo byinshi mu bimubwirwa bisa nk’ibitamukwirwa mu mutwe byinjirira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi. Uwo niwe Perezida Kagame asigaranye!

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: [email protected]