Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Bamporiki

Nyuma y’aho Edouard Bamporiki yandikiye ubutumwa busaba imbabazi akoresheje urubuga rwa twitter, Perezida Kagame yagize icyo avuga ku mbabazi zasabwe na Bamporiki agira ati:

“Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!”