Perezida Kagame yatanze akayabo k’amayero 50 000 (€50,000) angana hafi millioni 46 z’amanyarwanda yo gufasha gukora neza imashini ya ‘robot’ izajya ifasha umukobwa witwa Joanne O’Riordan wavutse atagira ingingo muri Ireland. Perezida Kagame yemeye iyi nkunga nyuma yo kumva iby’uyu mushinga wo gufasha uyu mwana uri gukorwa, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Independent cyo muri Ireland.
Perezida Kagame asanzwe afasha irushanwa rya CECAFA y’amakipe aho atanga asaga miliyoni 50 z’amanyarwanda ngo irushanwa ribe.
Gufasha ntabwo ari bibi ariko se aka ni akumiro, Abana babuze amafaranga y’ ishuri, abana bamwe bandika ku mbaho babarijwe n’ababyeyi babo, Bourses zakuweho kuri bamwe, abantu baramburwa amatugo yabo kubera babuze amafaranga yo kwishyura mutuelle, abantu barishyuzwa imisoro idasobanutse, arikoPerezida Kagame aratanga amamiliyoni ava mu misoro y’abanyarwanda mu mahanga abanyarwanda barikwincwa n’ inzara, Abana b’abanyarwanda ntacyo bamubwiye!
Urubyiruko rugomba guhumuka, rugafata iya mbere, rugahagurukira ubuzima bw’ igihugu cyarwo u Rwanda, Akarengane rurimo rugomba kukavuga, rukareka ku nama rwunamira abicanyi barubuza guhumeka! No kuvuga ibyo reutekereza!
Ese Kagame amaze iki ? Uretse kwica abanyarwanda, kubatera ubwoba, no gusahura imitungo yabo? Nyuma iyo mitungo akajya kuyitanga ashyanuka imbere y’abazungu atarusha umutungo ngo yigaragaze neza abone ko yavugwa nk’igihangange!
Ese tutirengagije hari abana bangahe mu Rwanda babuze ubufasha ngo bajye kwivuza mu mahanga, ubu ababyeyi babo bakaba baraheze mu gihirahiro? Ijya kurisha ihera ku rugo.