RWANDA: GUHAMAGARIRA KWITABIRA IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA PAUL KAGAME MU BUBILIGI

Nk’uko byatangajwe mu minsi ishize, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame azaba ari i Buruseli mu Bubiligi, kuya 2 n’iya 3 Mata 2014, yitabiriye inama ihuza buri myaka ine, Umuryango w’ibihugu by’i Burayi (Union Européenne) n’ibihugu bigize Ubumwe bw’Afurika (Union Africaine) ku nsanganyamatsiko yiswe “Ishoramari mu baturage, Iterambere, Amahoro”.

Nk’uko mubizi, Perezida Paul Kagame akekwaho ibyaha byinshi birimo guhanura indege ya Perezida Juvenali Habyarimana n’abo bari kumwe barimo Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira kuya gatandatu Mata 1994, agakekwaho kuba yaragize uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’impunzi z’Abanyarwanda bari barahungiye muri Kongo hagati ya 1996-97 nk’uko bitangazwa na Raporo Mapping y’Umuryango w’abibumbye yo kuwa mbere w’Ukwakira 2010, ndetse akaba anashinjwa kuba ahora ahungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Kongo aho ahora ashyigikira inyeshyamba zirwanya Leta ya Kongo nk’iza M23.

Mu Rwanda, ubutegetsi bwa Perezida Kagame burangwa n’igitugu, guhutaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kubafunga, kubica cg kubamenesha mu gihugu, kwiharira no gusesagura, we n’agatsiko ke umutungo w’igihugu mu gihe abenshi mu banyarwanda bicwa n’inzara n’indwara.

Mu rwego rw’ubwiyunge ikinyoma cyahawe intebe aho igice kimwe cy’abanyarwanda cyagizwe ruvumwa gisabwa guhora gisaba imbabazi z’ibyaha kitakoze ngo kuko byakozwe n’abo bahuje ubwoko; ubucamanza burabogamye ku buryo abanyrwanda bahora bacirwa imanza zirebana n’ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n’ibya jenoside ari abo mu bwoko bumwe gusa bw’Abahutu.

Kubera izo mpamvu zose n’izindi tutiriwe turondora, Perezida Paul Kagame ntakwiye guserukira u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, ntanakwiye no gutumirwa n’umuryango wiyubashye nk’ umuryango uhuje ibihugu by’i Burayi.

Niyo mpamvu duhamagariye abarwanashyaka bacu, abakunzi b’u Rwanda n’abakunzi b’amahoro n’ubutabera, kuzitabira imyigaragambyo yahamagajwe n’Ikigo gishinzwe kurwanya akarengane no kudahana mu Rwanda (CLIIR) gifatanije n’Umuryango udaharanira inyungu Jambo ASBL n’amashyaka ya politiki.

Iyo myigarambyo izaba tariki ya kabiri Mata 2014, ikazabera kuri Place Luxembourg – 1050 Bruxelles, kuva saa kenda z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe z’igica munsi (15h-17h).

Muzaze rero muri benshi twerekane akababaro kacu, twereke Perezida Paul Kagame ko uburenganzira yima Abanyarwanda batijanditse mu bwicanyi nka we, adakwiye kubuhabwa kandi aregwa ubwicanyi ndengakamere.

Muzaze muri benshi tunereke abamutumira ndetse n’abaturage babatora, ko bidakwiye guha icyubahiro umuntu nk’uyu, hakoreshejwe imisoro y’abaturage natwe turimo.

Bikorewe i Paris mu Bufaransa, kuya 27 Werurwe 2014.

Dr. Emmanuel Mwiseneza
Umujyanama ushinzwe itangazamakuru muri FDU-Inkingi

Guhamarira imyigaragambyo