Perezida Macron yaterefonnye Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Naftali Bennett ku kibazo cya Pegasus

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ndetse  n’ibitangazamakuru byo muri Isiraheli aremeza ko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yaterefonnye Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Naftali Bennett, kugirango agaragaze ko ahangayikishijwe n’amakuru avuga ko telefoni ye iri ku rutende rw’izishobora kuba zarinjiriwe hakoreshejwe porogaramu y’ubutasi ya Isiraheli Pegasus. 

Ikiganiro cyabaye ku wa kane ushize tariki ya 22 Nyakanga 2021 kikaba cyarerekanwe n’umuyoboro wa TV wa Isiraheli N12. Abakorana na Naftali Bennett ntacyo batangaza kuri iyi ngingo. Emmanuel Macron, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Isiraheli bibitangaza, ngo yifuzaga kumenya neza niba iki kibazo cyarafatanywe uburemere n’abayobozi ba Isiraheli kuko bari bazi neza ko iyi porogaramu yakozwe n’itsinda rya Isiraheli NSO kandi yakoreshejwe cyane na Maroc.

Ku ruhande rwe, Minisitiri w’intebe, nk’uko amakuru akomeza abitangaza, yaba yijeje perezida w’Ubufaransa ko ibintu byabaye mbere y’uko atangira imirimo ye kandi ko yifuza gutanga ibisobanuro kuri iki kibazo. Naftali Bennet ateganya kohereza Minisitiri w’ingabo we Benny Gantz i Paris, ajyanye ibisubizo by’ibibazo byabajijwe. 

Ubufaransa ntabwo aricyo gihugu cyonyine gihangayikishijwe n’iki kibazo. Abayobozi bo muri Amerika bavuganye, mu munsi ishize, n’urwego rw’umutekano rwa Isiraheli, kugirango bahabwe ibisobanuro birambuye, kandi bavuga ko bababajwe n’ayo makuru yatangajwe.