Rwanda: Hashyizweho Urwego rw’Ubutasi ku Mari (FIC)

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yemeje itegeko rigenga Urwego Rushinzwe Ubutasi ku Mari (Financial Intelligence Centre – FIC) mu rurimi rw’Icyongereza.

Uru rwego ruzajya rukurikirana ihererekanwa ry’amafaranga afite inkomoko ikemangwa.

Nkuko byemezwa n’abadepite, uru rwego, rufite inshingano yo gukora ubutasi ku mari hagamijwe gukumira no kurwanya iyezandonke, kurwanya inkunga yaterwa iterabwoba cyangwa ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi n’ibyaha bifitanye isano na byo.

Uru rwego kandi rwahawe inshingano zo kugenzura ibikorwa by’ihererekanya ry’imari byagaragajwe ko bikemangwa; kugera ku makuru y’ikoranabuhanga n’andi makuru ari muri za seriveri z’abashinzwe gutanga amakuru cyangwa izindi nzego hagamijwe gukora ubutasi ku mari. Ikindi rushyinzwe ni guhagarika no gufatira umutungo ukemangwa; gutegeka inzego zibishinzwe gutanga amakuru ajyanye n’imitungo y’abantu ku giti cyabo cyangwa ay’umuryango ufite ubuzimagatozi bikekwaho, ndetse no kugena amakosa n’ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi ku bashinzwe gutanga amakuru bagenzurwa na yo.”

Muri iri tegeko, hagenwa ibigo bya Leta ndetse n’iby’abikorera bizajya bikurwamo ayo makuru azafasha gukora ubutasi ku mari.

Harimo banki Nkuru y’u Rwanda; mu bigo by’imari; isosiyete y’itumanaho itanga serivisi zo guhererekanya amafaranga; Abavoka, abanoteri n’abandi bakora umwuga ushingiye ku mategeko bigenga.

Kurikira inkuru irambuye mu majwi hano munsi.

VOA