Perezida Magufuli na SADC bashyigikiye iyemezwa rya Tshisekedi nka Perezida

Yanditswe na Marc Matabaro

Abicishije ku rubuga rwa twitter Perezida wa Repubulika Yunze ubumwe ya Tanzaniya, John Magufuli yakeje Félix Tshisekedi watangajwe ko yatsinze n’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo.

Yagize ati:

“Nkurikije urubanza rwaciwe n’urukiko rukuru rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga, nkeje Nyakubahwa Félix Tshisekedi kuba yatowe nka Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nkaba nashimira n’abaturage bose ba Congo, ndabasaba ngo mukomeze kubumbatira amahoro kandi niyemeje gukomeza ubuvandimwe n’ubufatanye byaranze ibihugu byacu mu myaka myinshi.” 

Ubutumwa bw’ishimwe kandi bwaturutse kwa Dr Hage G. Geingob, Perezida wa Namibia ndetse akaba ari we uyoboye umuryango wa SADC ubumbiyemo ibihugu byo muri Afrika y’amajyepfo.

Ubwo butumwa buragira buti:

“Mu izina rya SADC nka Perezida wayo, dukeje Perezida watowe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, nyuma y’amatora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018 n’icyemezo cy’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo cyo ku wa 19 Mutarama 2019. Turashimira kandi abaturage ba Congo, abanyapolitiki, n’impande pose zagize uruhare mu matora kuba amatora yarashoboye kuba mu mahoro n’ubwo hari ibibazo by’umutekano n’ibikoresho. SADC irasaba abanyekongo bose kwemera ibyatangajwe ko byavuye mu matora, batsimbataze demokarasi no gukomeza gutsimbataza amahoro n’umutekano nyuma y’amatora.”

Perezida Hage Geingob wa Namibia

Umuryango wa SADC. urasaba impande zose gushlyigikira Perezida watowe na guverinoma ye mu rwego rwo gukomeza ubumwe, amahoro n’umutekano, no guteza imbere ubukungu wa Congo. SADC ngo yizeye ko hazabaho ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro.

SADC yongeye kwibutsa kandi ko ubusugire n’ubutavogerwa bw’ubutaka bwa Congo bigomba kubahirizwa ndetse SADC yiyemeje gufasha Leta ya Congo nk’uko amasezerano hagati y’ibihugu bigize SADC ku bijyanye n’ubufatanye muri politiki, ubwirinzi n’umutekano abiteganya.