Perezida Nkurunziza yatangaje ko uzongera gutukira Perezida Kagame mu myigaragambyo i Burundi azabihanirwa!

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2016, Perezida Pierre Nkurunziza yijeje ko azahana abatuka bose Perezida Kagame n’u Rwanda!

Yagize ati: “Nihanije kandi namaganye abantu bihisha mu baturage bigaragambya maze bagatuka Perezida Kagame n’u Rwanda”. Ibyo Perezida Nkurunziza yabitangarije mu  Cibitoke.

Yasobanuye ko nta kamaro ko gutuka igihugu cy’abaturanyi cyangwa Perezida wacyo. Kuko byaba ari ukubiba urwango hagati y’abaturage b’ibihugu byombi. Ngo abaturage b’u Burundi n’u Rwanda bafite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro no mu mutekano

Yongeyeho ko inzego z’iperereza n’iz’umutekano zigomba gukora ibishoboka ngo zifate abo bantu bashyikirizwe ubutabera.

Nabibutsa ko imyigaragambyo y’abashyigikiye Perezida Nkurunziza yabaye mu Burundi hafi mu duce twose tw’igihugu ku matariki 13 na 20 Gashyantare 2016. Abigaragambya bakaba baramaganye iyoherezwa mu Burundi ry’ingabo z’Afrika yunze ubumwe ndetse banamagana uruhare rw’u Rwanda mu guhungabanya umutekano mu Burundi. Abateguye iyo myigaragambyo bavuga ko izajya iba buri wa gatandatu kugeza igihe ibyifuzo by’abaturage bizahabwa agaciro.

Abasesengura ibibera mu karere k’ibiyaga bigari bahamya ko Leta y’u Burundi aho gukubitwa ngo itege n’irindi tama yahisemo kotsa igitutu Leta y’u Rwanda ikoresheje amatangazo y’ishyaka CNDD FDD ndetse n’ingufu za diplomasi ariko na none Perezida Nkurunziza asa nk’uwerekanye ubushake bwo korohera abamurwanya hakurwaho impapuro zo gufata ku bantu 15 barwanya ubutegetsi bw’u Burundi (uretse ko hari abemeza ko ngo abakuriweho izo mpapuro ari abahutu gusa).

Kuba Perezida Nkurunziza yaramaganye abatuka Perezida Kagame n’u Rwanda hari benshi babibona nk’umukino wa diplomasi wo rwego rwo hejuru dore ko ibyo yabivugiye mu Cibitoki aho yari yagiye mu muganda aherekejwe n’intumwa ya Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Tom Periello ndetse n’ambasaderi w’Amerika mu Burundi.

cibitoke