Pierre Damien Habumuremyi yabwiye Jeannette Kagame ingengabitekerezo ngo yabonye muri Gereza.

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Pierre Damien Habumuremyi yavuye muri gereza yanditse igitabo kigaragaza uburyo mu mfungwa harimo abafite ingengabitekerezo ya jenoside ndetse ngo no mu bayirokotse iravuza ubuhuha.

Biravugwa ko iki gitabo cy’impapuro 400 gishobora kuba cyarabaye imbarutso y’imbabazi Dr. Pierre Damien Habumuremyi aherutse guhabwa na Kagame tariki 15/10/2021.

Mu ijambo yavugiye mu ihuriro ry’Umuryango Unity Club, tariki 15/10/2021 yatumiwemo nyuma y’iminsi itatu gusa afunguwe, Habumuremyi yagaragaje ko abari muri gereza bakwirakwiza ingengabitekerezo mu miryango yabo hanze.

Ati “Aho mvuye naho ni mu Rwanda, muri gereza naho ni mu Rwanda ariko ibyo nsizeyo n’ibiri hano biratandukanye cyane, ngira ngo na byo bikwiye kwitabwaho cyane, amagereza afite abaturage bageze ku bihumbi 100. Ibyo bihumbi 100 buri wese afite abantu bamuri inyuma. Reka dufate ko byibuze ari abantu icumi, urwo ni urugero ruto mfashe, ufashe ibihumbi ijana buri wese ukamugerekaho abantu icumi bageze kuri miliyoni. Hari ibibazo bimaze iminsi bigaragara by’ingengebitekerezo mu magereza.”

Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside muri gereza igaragarira ahantu hatandukanye harimo mu matorero, mu bakoze jenoside ndetse n’abayirokotse bakaza gufungwa kubera impamvu zitandukanye.

Ati “Icya mbere ni ukureba neza mu matorero yo mu magereza ushobora gusanga na hano hanze mu matorero hamaze iminsi hagaragara ingengabitekerezo aho kwigisha ijambo ry’Imana ugasanga uwigisha azanyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, icyo ni icyiciro kimwe kiri mu magereza.”

Yarakomeje ati “Icya mbere ni ukureba neza mu matorero yo mu magereza ushobora gusanga na hano hanze mu matorero hamaze iminsi hagaragara ingengabitekerezo aho kwigisha ijambo ry’Imana ugasanga uwigisha azanyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, icyo ni icyiciro kimwe kiri mu magereza.”

Yatanze raporo ku mubyeyi wavuze ko umwana we adashobora gushaka mu ‘Bahutu’

Yongeyeho ati “Ikindi cyiciro cya kabiri kiri mu magereza ni ababyeyi usanga bafite ingengabitekerezo, njye aho nari ntuye umubyeyi yarahagurutse aravuga ngo umwana we nta shobora gushaka mu Bahutu. Kuko namwumvise nahise mutangamo raporo. Icyo ni ikintu cya kabiri kigaragaza ko hakiri ikibazo.”

“Icya gatatu narimo niyuhagira kuko abantu biyuhagira mu kivunge, hari umwana wamfashaga kunjyanirayo amazi numva aravuga ngo baratubeshyera ngo twacitse ku icumu, FARG ikadufasha ariko amashuri twayarangiza bakatuzana kuyakomereza muri gereza, iyo ni ingengabitekerezo irahari. Mvuye mu bwogero nabajije umwana wamfashaga ngo ibyo numvise nawe wabyumvise, ati ’nabyumvise’ nti ’uwo mwana uramuzi?’ nsanga aramuzi ndetse yari umwana w’umusirikare, raporo turayitanga inzego z’umutekano zijya kumubaza kugira ngo zimwigishe.”

Yavuze ko icyiciro cya kane cy’abapfobya Jenoside muri gereza ari abayirokotse ariko biyemeje kuyoboka inzira y’ikinyoma.

“Imbaraga zishyirwa hanze ya Gereza”

Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko ubushakashatsi bukorerwa hanze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bukwiye no kugera muri gereza kuko naho hari ibibazo bikomeye.

Ati “Icyo nshaka kuvuga, imbaraga turimo dushyira hano hanze twari dukwiye no kuzishyira mu magereza kugira ngo abantu bagendere rimwe, naho nibakomeza gushyira imbaraga hanze mu bushakashatsi ndibwira ko batigeze bagera mu magereza, bafite ahantu bagarukira ariko ukuri kundi guhari ni uko.”

Yasabye ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu kwigisha ibijyanye n’uburere mboneragihugu muri za gereza, anahishura ko izo nyigisho zari zirimo gutangwa ndetse yasize yanditse igitabo cy’uburere mboneragihugu cy’amapaji hafi 400.

Ubushakashatsi k’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwakozwe muri 2015, bwerekanye ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari ku kigero cya 92.5%, mu gihe mu 2020 igipimo cyari 94.7%.