Yanditswe na Nkurunziza Gad
Perezida Kagame ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 25 y’umuryango Unity Club Intwararumuri yavuze ko iyo abazengurutse umuntu ‘Umuyobozi’ babona yishimye cyangwa ahaze bo bashonje bamucira urubanza, asaba abayobozi guca bugufi.
Muri uwo muhango abashyushyarugamba bari Edouard Bampoliki na Valérie Nyirahabineza, bari abafashe amagambo barimo Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko abantu babona inyungu mu kwitekerezaho ubwabo gusa, izo nyungu ziba zitazamara igihe kandi ko zifite ibindi byinshi zangiza kuko hari abandi baba bafite ibyo cyangwa batabonye ibyo bakwiye kubona.
Ati “Abakuzengurutse niba bashonje bakabona wowe wishimye, ndetse bakabona urajugunya bariya bantu bagucira urubanza. Urubanza baguciriye ntabwo ruhera ko rusohoka ngo ubibazwe ako kanya ariko amaherezo birakugaruka byanze bikunze. Iryo ni isomo nibwira ko abayobozi twajya duhora twiyibutsa.”
Yakomeje avuga ko abantu bitekerezaho bonyine bakabibonamo inyungu ziba zitazamara igihe kandi ko zifite ibindi byinshi zangiza kuko hari abandi baba batakaje.
Yakomeje ati “Nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara kuko kuba umutware mwiza ubigirwa n’abo utwara kubera uburyo bakwibonamo, ubafasha gukemura ibibazo byabo; hanyuma ukaba mubi kubera ko ariko bakubona[…]Wowe ni wowe kubera undi, uri wowe kubera ko n’undi ari undi. Nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara, ntabwo bibaho. Umutware, uba umutware mwiza wabigizwe n’abo utwara kubera uko bakwibonamo, uko babona ufatanya na bo gukemura ibibazo byabo.”
“Imana tugira nuko bazaza bagasanga abo duturanye nabo bari inyuma yacu”
Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu rwamenyekanye kabiri ku Isi. Ubwa mbere hari ukubera ububi bwarwo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ ariko uyu munsi nta hantu wajya ngo ntiwumve u Rwanda kandi baruvuga neza kubera iterambere rumaze kugeraho.
Ati “Iyo ndi mu Nama y’Abaminisitiri, hari ubwo jya ntera urwenya nkabwira abo turi kumwe ko iyo ageze mu mahanga bakambwira uburyo u Rwanda ari igitangaza, hari ubwo aba mba numva nabuze aho jya nibaza niba abo bantu bazi ibibazo bihari. Ndababwira nti mbura aho njya kuko nzi ibyo twirirwamo, nkavuga nti abo bantu bazi ibyo twirirwamo? muri za minisiteri, serivisi zitangwa nabi abantu bazitukiwe bazitonganiye, barabizi? Nkababwira nti Imana tugira gusa nayo tutakwishimira cyane ni uko bazaza bagasanga abo duturanye nabo bari inyuma yacu gato cyangwa cyane akaba ari icyo kidukurayo.”
Yakomeje ati“Ariko wakwishimira kuvuga ngo baranyogeza kuko ndi igitangaza kubera ko ndutaho gato utameze neza? Mba mbivugira kugira ngo tugire n’uko kwiyoroshya, tutirara, iyo wiraye havamo no kwirata no gusubira inyuma na ka kandi kari karimo kakabura.”
Gutsinda umwanzi ntibivuze gutsinda intambara
Perezida Kagame yavuze ko muri iyi minsi yagiye ahura n’abayobozi b’ibindi bihugu bakamubwira ibibazo bahuye nabyo, aho bageze bahangana n’umwanzi.
Ati “Abo bantu mbabwira bitewe n’ijoro naraye n’ishyamba nagenze, n’ibyo nahuriyemo nabyo[…]kurwana n’umwanzi ukamutsinda ntibivuze gutsinda intambara. Utsinda intambara iyo ubashije kugera ku mahoro […] tugomba gutsinda intambara tubona amahoro n’umutekano kandi ndatekereza ko tugenda tubigeraho.”
Yakomeke avuga ko gutsinda intambara ari ukugera ku ntego wiyemeje, by’umwihariko kuri we ni ukugera ku Rwanda ruteye imbere.
Perezida Kagame yanavuze ko u Rwanda rutagera ku iterambere n’umutekano hatabayeho ubumwe n’ubufatanye hagati y’abayobozi n’abo bayobora.
Muri uyu muhango kandi hashimiwe Abarinzi b’Igihango Leta y’u Rwanda ivuga ko bagize uruhare mu kurokora Abatutsi muri jenoside biganjemo abahoze ari abasirikare mu ngabo za kera mu Rwanda (FAR). Hashimiwe kandi abandi barimo Immaculée Ilibagiza washimiwe ngo ku bikorwa yakoze byo kwerekana ubukana bwa Genocide mu mahanga ndetse ngo no guhangana n'”abavuga nabi u Rwanda”
Dr. Pierre Damien Habumuremyi yafunguwe asanga iwe ubutumire
Tariki 15/10/2021, Pierre Damien Habumuremyi yahawe imbabazi z’impita gihe (Yari yarangije igihano yahawe n’inkiko) nyuma y’umwaka usaga yari amaze muri gereza.
Akigera iwe mu rugo yahasanze ubutumire bwa Jeanette Kagame bumutumira mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.
Mu kwishimira ubwo butumire, Habumuremyi yanditse kuri Twitter ati “Kuri Nyakubahwa umufasha mukuru w’Igihugu, mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye, mbashimiye ku mahirwe yo kongera kuntumira muri Unity Club. Namwe Nyakubahwa Perezida Kagame na none mbashimiye imbabazi mwampaye zatumye nongera gutumirwa na Unity Club.”
Twabibutsa ko uyu mugabo wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda, yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akaba yari yaranaciwe ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.
Uyu mugabo wananditse kuri gahunda ya “ndi Umunyarwanda” itaravuzweho rumwe biravugwa ko asohotse muri gereza amaze kwandika igitabo cy’amapaji 400 kivuga ku ngengabitekerezo ya Genocide ngo irangwa muri Gereza ngo ku buryo abagororwa banayikwirakwiza mu miryango yabo iri hanze mu baturage basanzwe. Harakekwa ko iki gitabo cyaba kiri mu byahereweho Perezida Kagame amuha imbabazi!