Yanditswe na Frank Steven Ruta
Nyuma y’amasaha atagera kuri 20 itangazo ry’inama y’Abaminisitiri risohotse, Dr Pierre Damien Habumuremyi nawe yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, nk’intambwe ya nyuma yo gushyira mu bikorwa icyemezo cya Perezida Kagame cyo kumuha imbabazi.
Iyi tariki ya 14 Ukwakira 2021 yafunguriweho nyuma yo guhabwa imbabazi n’Umukuru w’igihugu, Dr Habumuremyi Pierre Damien yayishyize mu matariki ye y’ingenzi, afata nk’iminsi y’amateka kuri we.
Ahagana mu masaha y’umugoroba isaa kumi n’ebyiri n’iminota irindwi (18h07), nibwo Dr Habumuremyi yari asohotse muri Gereza ya Mageragere nk’uko byemejwe n’abamubonye asohoka, barimo n’abo mu muryango we bagiye kumwakira.
N’ubwo bigaragara ko yataye ibiro, yasohokanye akanyamuneza, amwenyurira abaje kumwakira, asinya mu gitabo cya Gereza ko atakiri umuturage wabo. Nyuma y’ibi byose, yagize icyo atagariza abanyamakuru bake bari bahari.
Dr Habumuremyi yagize ati : « Ndishimye cyane, ndanezerwe kandi ndashimira Perezida Repubulika wampaye imbabazi. Byantunguye, sinari mbyiteze … ibyaha nakoze musezeraniye ko ntazabisubira »
Dr Habumuremyi yibukije ko yasabye imbabazi mu iburanisha rye rya nyuma, ndetse na nyuma yaho, ubwo atari agifite indi nzira y’ubujurire, yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba imbabazi, anamusezeranya ko yamaze guhinduka. Yongeyeho ko atari isezerano yahaye Perezida Paul Kagame gusa, ko ahubwo yanarihaye Abanyarwanda bose, kuko guhabwa imbabazi ari igikorwa gihebuje atazibagirwa mu minsi asigaje kuri iyi Si.
Mu gusaba imbabazi kwe, yanagarutse ku cyo yavugaga aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ko afite uburwayi bukenera kwitabwaho umuntu abukurikiraniye hafi. Mu byo yishimiye, harimo no kuba asohotse muri gereza uburwayi butaramuzahaje.
Ntabwo byatinze yahise ashyira ubutumwa ku rubuga rwa twitter ashimira Perezida Kagame akaba n’umukuru w’ishyaka FPR riri ku butegetsi agira ati:
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Chairman wa FPR Inkotanyi, ndabashimira mbikuye ku mutima njye n’Umuryango wanjye imbabazi mwampaye za kibyeyi. Imbabazi mwampaye nazihaye agaciro gakomeye cyane, ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera. Ndashimira n’ubutabera bw’u Rwanda
@PaulKagame Nyakubahwa Perezida wa Repubulika&Chairman wa FPR Inkotanyi,ndabashimira mbikuye ku mutima njye n'Umuryango wanjye imbabazi mwampaye za kibyeyi.Imbabazi mwampaye nazihaye agaciro gakomeye cyane,ndabizezako amakosa nakoze atazongera.Ndashimira n'ubutabera bw'u #Rwanda
— Habumuremyi P.D (@HabumuremyiP) October 14, 2021
Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Twitter mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, Habumuremyi yashimiye Jeannette Kagame umufasha w’umukuru w’igihugu Jeannette Kagame kuba yongeye kumutumira mu ihuriro Unity Club anaboneraho kongera gushimira Perezida Kagame ngo imbabazi yamugiriye.
Yagize ati:
“Nyakubahwa mbashimiye mbikuye ku mutima amahirwe mwampaye yo kongera gutumirwa mu ihuriro rya Unity Club. Nongeye gushimira Nyakubahwa Perezida Kagame wampaye imbabazi zatumye ngirirwa ubuntu bwo gutumirwa gusangira ibyiza by’urugendo rw’ibikorwa bya Unity Club. Muri intwararumuri koko”
HE @FirstLadyRwanda mbashimiye mbikuye ku mutima amahirwe mwampaye yo kongera gutumirwa mu ihuriro rya @UnityClubRw.Nongeye gushimira HE @PaulKagame wampaye imbabazi zatumye ngirirwa ubuntu bwo gutumirwa gusangira ibyiza by'urugendo rw'ibikorwabyaUnityClub.Muri intwararumuri koko
— Habumuremyi P.D (@HabumuremyiP) October 15, 2021
Nabibutsa ko kuri uyu wa gatanu Jeannette Kagame akaba n’Umukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yitabiriye inama y’inteko rusange n’umwiherero ngarukamwaka uhuza abanyamuryango. Muri iyo nama y’inteko rusange hatowe komite nshingwabikorwa, iyobowe na Marie Solange kayisire nk’umuyobozi wungirije wa mbere na Julienne Uwacu nk’umuyobozi wungirije wa kabiri.