Théo Nsengimana afungiye ahantu hatazwi, umugore we ntiyemerewe kuhabwirwa cyangwa kumugeraho.

Théoneste Nsengimana

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’umunsi umwe gusa afunzwe, ubuyobozi bwa Polisi n’ubwa RIB byanze kumenyesha no kwereka umugore wa Theoneste Nsengimana aho umugabo we afungiwe, uko ameze, ngo anamugezeho ibikoresho by’ibanze abantu bakenera bafunzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali, Madamu Umwali Chantal yavuze ko Theoneste yafatiwe iwe mu rugo, nyuma yo guhamagarwa n’umuntu wari umuhamagaye hafi aho muri karitsiye, yamwitaba bagahita bamwambika amapingu.

Madamu Nsengimana avuga ko hari abapolisi bari bakomeje kugendagenda mu mbago z’urugo rwe, agakeka ko ari abari mu irindo risanzwe, ariko agatungurwa no kuba barabaga bari kumwe n’abasivile, kandi akagenda abona amasura amwe agaruka bya hato na hato.

Ubwo Theoneste yambikwaga amapingu yagaruwe mu rugo, hatangizwa igikorwa cyo gusaka inzu yose cyamaze amasaha arenga atandatu, kandi buri kantu kose ngo bagateye hejuru.

Mbere yo kujyana Nsengimana Theoneste, batwaye telephone zose zari ziri mu rugo, ngo babuze itumanaho ku buryo nta muntu n’umwe wari kubasha kubabaza uko byifashe. Batwaye telephone za Theo, za Madamu, n’indi yose yari mu rugo, zose hamwe hatwawe eshanu.

Nta gikoresho na kimwe éléctronique basize mu nzu, babatwara ibyangombwa by’ubutaka, babatwara ikitwa urupapuro cyose, kandi batagishije inama abo mu muryango wa Theoneste Nsengimana.

Umugore we ubwo yajyaga kuri station ya Police i Remera ahavugwaga mu itangazo rya RIB ko ari ho bafungiye, ntiyahamusanze ahubwo bamubwiye kujya ku biro bikuru bya RIB ku Kimihurura, naho ahageze bamwakirana agasuzuguro kenshi, ntibanamumuha, ku buryo avuga ko yanavuyeyo adafite icyizere ko ari ho ari.

Mu gusoza ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Madamu Nsengimana Umwali Chantal yasabye inzego zibifitiye ububasa ko umuntu yajya amenyeshwa icyaha akurikiranyweho, kandi amategeko akubahirizwa nta guhutazwa.

Reba kandi utege amatwi ikiganiro cyose :