Police yirukanye ikitaraganya umuryango wa Mirimo mu nzu yawo

Yanditswe na Ben Barugahare

Uyu munsi kuwa gatandatu tariki ya 02 Ukwakira 2021 mu masaha ya kare mu gitondo, Abapolisi ba Leta y’u Rwanda bazindukiye mu rugo rwa Nyakwigendera umunyemari Mirimo Gaspard, bawubuza amahwemo, banasohora buri gikoresho cyose kiri mu nzu.

Si gahunda yo kwimuka yari ifitwe n’uyu muryango, kuko ari abateruraga ibikoresho byose byo mu nzu, ari imodoka zo mu bwoko bwa Fusso zabitwaraga, ari n’izindi modoka zari zirunze kandi zikurikirana ahabereye igikorwa, byose byazanywe na Polisi y’u Rwanda.

Abapolisi bafunze kandi umuhanda wa kaburimbo unyura imbere y’urwo rugo, aho batuye mu marembo neza neza y’urugo rwa Nyakwigendera Rwigara Assinapol. Baba abagendesha amaguru, baba abakoresha amapikipiki cyangwa abakoresha ibindi binyabiziga ntibari bemerewe kunyura muri uyu muhanda, n’abageragezaga kuwegera bahitaga basubizwa inyuma n’abapolisi.

Abanyamakuru b’i Kigali bagerageje kuvugana n’umuryango wa Mirimo ntibyabakundiye, bituma basigarana urujijo ku byari kuba , kuko n’Abapolisi batemeraga kugira icyo batangaza.

Mirimo Gaspard ni umwe mu banyemali bakomeye mu Rwanda bagize igihe cyo kubana neza n’ubutegetsi bwa FPR, ariko nyuma bukaza kumuhinduka. Yaje gupfa kuwa 16 Kamena 2016 aguye i Nairobi muri Kenya, hatangazwa ko yazize uburwayi, ariko abo mu muryango we bakomje kubishidikanyaho, kuko hari n’abakekaga ko yaba yararozwe.

Mirimo yapfuye hari imanza yarezemo Leta zari zitararangira, abasigaye bo mu muryango we nabo ntiborohewe. Mu gukurikirana imanza z’umuryango, batsindiye ko station yabo ya Essence yo kuri Nyabugogo idasenywa, ariko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwaje kuyiseya butitaye ku byemezo by’inkiko.

Uyu munsi wa none uyu muryago watewe n’abaje kuwirukana mu nzu yabo, bapakira buri kantu kose. Nta kiratangazwa ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, ku mpamvu zaba zateye iri yirukanwa.

Kurikira andi makuru kuri iki gikorwa muri iyi Video: