Paul Rusesabagina: Wilmès ati “Ntacyo tuzashobora gukora  tudafatanijwe n’u Rwanda”

Paul RUSESABAGINA mu rukiko

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu nkuru yasohotse mu Kinyamakuru “Le Vif” kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi yashimangiye akamaro ko gukomeza ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda mu kibazo cya Paul Rusesabagina, wakatiwe ku itariki ya 20 Nzeri 2021 nyuma y’uko ahamijwe icyaha cy’iterabwoba n’urukiko rwa Kigali.

Abadepite benshi bari muri Komisiyo yashinzwe icyo kubazo babajije minisitiri kandi basaba ko Rusesabagina umuturage w’Ububiligi ukomoka mu Rwanda yatahukanwa. Samuel Cogolati wo mu ishyaka Ecolo-Groen yagize ati “Tugomba kuvuga ibijyanye n’irekurwa rishingiye ku bumuntu no gutahuka kw’umwenegihugu w’Ububiligi wagize ikibazo cyo gushimutwa” naho mugenzi we Wouter De Vriendt we abona ko ambasaderi w’u Rwanda i Buruseli nibura agomba guhamagarwa. Kuri Els Van Hoof wo muri CD&V we, abona ko hari n’ikibazo cy’imfashanyo iva mu Bubiligi ihabwa u Rwanda ndetse n’ikibazo cya Leta iregwa ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu kigomba gukemurwa. Ku rundi ruhande, François De Smet wo muri DéFI yibajije ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufasha mu by’amategeko hagati y’Ububiligi n’u Rwanda asanga ari “ingorabahizi”.

Kuva muri Nzeri, serivisi z’Ababiligi zikurikiranira hafi ikibazo cya Bwana Rusesabagina, zibukije Minisitiri wahuje kenshi Buruseli na Kigali iki kibazo. Igihe cy’itangazwa ry’umwanzuro w’urukiko, Ububiligi bwibajije uko urubanza rwagenze mu itangazo ryagenewe abanyamakuru rikaba ryaranabaye intandaro y’iseswa ry’inama yagombaga guhuza Madamu Wilmès na mugenzi we, Vincent Biruta, i New York aho bari mu nama y’Umuryango w’Abibumbye. Icyakora ariko, i Buruseli habaye inama hagati y’umuyobozi mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi na ambasaderi w’u Rwanda.

Madamu Wilmès yasobanuye ati “Ntacyagerwaho hatariho ubufatanye n’u Rwanda. Tugomba kugerazera ibishoboka byose ngo dufashe, mu buryo bwose bushoboka, Paul Rusesabagina“. Nyamara ariko, kuba Paul Rusesabagina afatwa nk’umunyarwanda bituma ibyo birushaho kudukomerera.