Polisi y'u Rwanda kw'isonga ry'abahonyora uburenganzira bw'ikiremwamuntu

Mu minsi ishize hagaragaye video yahererekanywaga n’abantu ku mbuga za interinete no kuri whatsApp igaragaraho umugabo witwa Olivier arimo akubitwa yambaye ubusa ari nako afatwa amashusho. Muri iyo video hagaragaraho kandi abapolisi ndetse bo mu rwego rwo hejuru bambaye imyenda y’akazi iriho inyenyeri!

Ntabwo muri The Rwandan twinjiye muri iki kibazo tugamije kumenya icyo uwo mugabo Olivier yaziraga ahubwo turibaza ku mikorere ya polisi y’u Rwanda n’imyitwarire yayo muri iki kibazo.

Ntabwo turi abahanga mu mategeko ariko umuntu wese uzi uburenganzira bwe cyangwa ubwa mugenzi we azi neza ko hari amategeko agena ifatwa n’ifungwa ndetse n’uburenganzira bw’ukekwaho icyaha.

None se muri iki kibazo cya Olivier mwambwira aho mu mategeko y’u Rwanda polisi yemerewe gukubita ukekwaho icyaha ngo n’uko asabye ko abanza kwambara kuko yari yafashwe yambaye ubusa? Mu mategeko se hari aho bateganya ko ufashwe afatwa amafoto yambaye ukuri agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga?

Mu nyandiko dukunze kubona mu binyamakuru bya Leta y’u Rwanda havugwamo ko polisi y’u Rwanda ikora neza birenze ku buryo inasagurira ibindi bihugu bifite umutekano muke nka Haiti, Sudan n’ahandi…

Ese iriya mikorere igaragara kuri iriya Video niyo bakoresha cyangwa bigisha muri biriya bihugu ngo bagiyemo kubungabunga amahoro?

Ikindi twakwibaza ni ku mikorere y’umuryango wa IBUKA ngo uvuga ko urengera abacitse kw’icumu b’abatutsi. Ese uriya mugabo Olivier ko ari umucikacumu uzwi uvuka mu Kiyovu y’abakene, umuryango IBUKA wakoze iki kw’ihohoterwa rye?

Umuryango IBUKA ko akenshi tuwumva ahubwo urengera FPR n’ubutegetsi buriho mu Rwanda iyo hagize ababunenga cyangwa ugaragaza ibyaha ndengakamere ubutegetsi bwa Paul Kagame buregwa, kuki abitwa abacikacumu uwo muryango ngo ushinzwe kurengera utabarengera iyo uburenganzira bwabo buhonyorwa?

IBUKA Belgique y’aho Olivier atuye yo ko yaruciye ikarumira ibyabaye kuri Olivier byubahirije amategeko? Ese ibyakorewe Olivier iyo bikorwa n’abahutu ntabwo byari kwitwa Genocide yakorewe abatutsi ikomeje?

Ntawarubara!

Ubwanditsi

The Rwandan

15 Gashyantare 2015

[email protected]