Dr Joseph Karemera ashyigikiye manda ya 3 cyangwa ni amatakirangoyi?

Mu minsi ishize Dr Joseph Karemera yacishije inyandiko mu kinyamakuru New times avuga ibigwi Perezida Kagame ndetse anamusabira gukomeza gutegeka ubuziraherezo.

Nyuma y’iyo nyandiko abantu bibajije byinshi, bitewe n’uyanditse uwo ari we, igihe ayandikiye, ndetse n’ikinyamakuru ayicishijemo.

Duhereye ku kinyamakuru New Times ubwacyo twavuga ko ari kimwe mu bice bigize inzego z’iperereza mu Rwanda (NISS), abayobozi b’inzego z’iperereza uko bagiye bakurikirana niko babaga ari n’abakuru b’inama y’ubuyobozi bw’icyo kinyamakuru (Conseil d’administration).

Ntabwo twakabya ngo tuvuge ko Colonel Dr Karemera ari injiji ku buryo atatekereza kwandika iriya nyandiko ubwe ariko ibitekerezo birimo n’ibigenderewe abakurikiranira hafi ibibera mu nzego nkuru z’ubutegetsi mu Rwanda bibatera gushidikanya.

Ibi bikaba biganisha mu kwibaza ibintu bitatu:

-Dr Karemera yasabwe kwandika iyi nkuru nk’umwe mu bantu bamaze igihe kinini muri FPR inkotanyi kandi ukekwa kuba mubadashaka ko Perezida Kagame yiyongeza indi manda, bikaba nk’uburyo bwo gukanga abandi banyamuryango ba FPR cyangwa kubamenyesha ibigiye kuba mu mayeri kandi bakabibwirwa n’umwe muri bo bazi ko ibyo bintu ashobora kuba atabishyigikiye.

-Dr Karemera nyuma yo gukekwa kuba mu barakare ba FPR bashinja Perezida Kagame ko ashaka kwisubizaho mu 2017, ko abantu bakwiye guhaguruka bakamurwanya ngo kuko aha imyanya abantu bamwe, abantu ba kera muri FPR ntabibuke, banemeza ko n’abahunga bafite impamvu.  ndetse n’umugore we Anne Karemera akaba avugwa mu kigare cya Lt Col Rose Kabuye, aho ntabwo yahisemo gukiza amagara ye n’ay’umugore we yandika ariya matakirangoyi? Cyane cyane ko yabonye ijisho rya Bihehe rinagana? (Col Byabagamba, Cpt David Kabuye, Gen Rusagara..)

-Aho Dr Karemera ntabwo atinya kwicara ku gatebe akaba ashaka umwanya mwiza wamuha amasaziro meza dore ko yanashatse ko hatorwa itegeko muri Sena ryajya rigenera umwanya mu buyobozi umusenatri wese urangije igihe cye? Dore ko benshi mu bahoze mu buyobozi bagenda bahabwa imyanya isa nko kubaha umugati n’amasaziro meza natanga urugero rwa Bwana Pierre Damien Habumuremyi, Bwana Ir Augustin Iyamuremye, Gen Sam Kanyemera

Ubusanzwe gusabira Perezida Kagame byakorwaga n’abaturage basanzwe nabwo bigaraga ko babitumwe n’abayobozi, abandi ni abanyapolitiki nka ba Musa Fazil Harerimana n’abandi basa nk’abishakira umugati, ntabwo bisanzwe ko umuntu nka Komiseri muri FPR asabira Perezida Kagame manda muburyo nk’ubu bweruye.

Muri iyi minsi iki kibazo cya Manda ya 3 gikomeje kubazwa Perezida Kagame aho agiye hose mu mahanga, iyo ukurikiranye ibisubizo atanga usanga aterura ahubwo ashyiramo kurimanganya, umuntu akaba abona asa nk’aho ashaka kuzashyira hanze ibintu byarangiye kandi bitamuturutseho ahubwo byitirirwe abaturage basanzwe.

Epimaque Ntacyicumutindi

[email protected]