Pretoria:Imyigaragambyo yo kwamagana iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya.

Imbere y’ibiro by’uhagarariye u Rwanda i Pretoria mu Afrika y’Epfo kuri uyu wa kane tariki ya 9 Mutarama 2014 habereye imyigaragambyo yateguwe n’Ihuriro Nyarwanda RNC yo kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Ibi bije nyuma y’iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya wiciwe muri Hoteli muri Africa y’Epfo.

Nk’uko amakuru dukesha abari muri iyo myigaragambyo ngo yari yitabiriwe n’abantu bari hagati ya 50 n’ijana 100, biganjemo abanyarwanda, abarundi n’abanyafrika y’Epfo.

Bari bitwaje ibyapa biriho amafoto ya Colonel Patrick Karegeya umaze iminsi yishwe, aya Victoire Ingabire ufungiye mu Rwanda, bari bitwaje kandi ibyapa biriho amagambo n’amafoto yamagana Perezida Paul Kagame. Amushinja umwicanyi ko ari we uri inyuma y’itegurwa ry’urupfu rwa Colonel Karegeya.

Si ibyo gusa kuko abari muri iyo myigaragambyo bari bambaye imipira y’umweru iriho irangi ritukura risa n’amaraso.

Bari bitwaje kandi isanduku nk’ikimenyetso cy’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda cyane cyane biganjemo impunzi zahungiye mu mahanga.

Bwana Etienne Mutabazi wungirije umuyobozi wa RNC mu gihugu cya Afrika y’Epfo yatangaje ko iki gikorwa ari ukwereka amahanga ko Leta y’u Rwanda iri inyuma y’ubu bwicanyi. Ngo iyi myigaragambyo ingamije kumara abanyarwanda ubwoba ngo bahaguruke baharanire uburenganzira bwabo bivuye inyuma.

Frank Ntwali, umukuru wa RNC muri Afrika yatangaje ko bagiye gukora uko bashoboye kugira ngo hatagira umunyarwanda uzongera kuzira ibitekerezo bye aho yaba ari hose.

Ubu ngo hategerejwe ko umuryango wa Colonel Karegeya ugera muri Afrika y’Epfo kugira ngo habe imihango yo gushyingura nyakwigendera by’agateganyo, kuko ngo amaherezo agomba kuzahamba mu Rwanda.

Ubwanditsi

The Rwandan