Intore ngo zafashe gahunda yo gutoteza abatavuga rumwe na Leta zikoresheje gutoteza imiryango yabo no gutukana kuri social media

Ubu ni uburumwa bwohejejwe na Bwana JMV Gatabazi abwoherereza izindi ntore ku ngamba ngo zigomba gufata. Twabibutsa ko JMV Gatabazi avuka ku Murindi wa Byumba akaba yaramenyekanye cyane igihe yari depite w’urubyiruko akiba imyenda y’imbere (amakariso n’amasengeri) mu iduka ryo muri Afrika y’Epfo igihe yariyo mu nama.

Mwisomere namwe mwumve:

“From: Jean Marie Vianney GATABAZI <[email protected]>; To: [email protected] <[email protected]>; Subject: [Urubugarw_Intore] Intore zo ku Rubuga rw’Intore zarahuye imbonankubone ziraganira kandi zisangira Ubunani Sent: Fri, Jan 3, 2014 7:12:34 AM

Intore mwese aho muri hose Ndabashuhuje kandi nongeye no kubifuriza umwaka mushya muhire Muti kagire Inkuru: Nk’uko mwese mubizi cg mujya mubyibazaho Uru rubuga rw’intore rumaze kuba ubukombe kuko nkuko Moderateur yabidutangarije kugeza uyu munsi rumaze kugeza abanyamuryango basaga 1250 bari hirya no hino ku Isi, bakaba barusoma ,abandi bakandika , abandi bakarwifashisha like their Life line aho mbere yo kujya kuyindi mirongo babanza kureba niba nta nkuru iri ku rubuga kandi baba bizeye. Aba bantu bose rero ntibaziranye ariko bose bamaze kubaka ubucuti n’umuryango kandi buri wese agahorana amatsiko yo kuba yabona kanaka cg nyiranaka imbona nkubone.

Byarabaye rero kuri uyu wa 2 Mutarama 2014, ku butumire bwa Moderateur byabaye ngombwa guhuza zimwe mu Ntore zikunze kwitabira cyane cyane gutanga ibitekerezo ku rubuga ariko zashoboraga kuboneka i Kigali kuri iyi taliki ya 2 Mutarama cyane ko hari benshi batari muri Kigali cg mu Rwanda muri iyi minsi isoza umwaka (reba Urutonde at the end); twahuye rero imbona nkubone byari bishyushye, abantu baramenyana aho wasangaga imvugo ari “Ese ni wowe kanaka , niwowe nyiranaka , mbega ibitwenge mbega ibyishimo, kuramukanya nk’abamaze imyaka 30 badahura, ntiwareba kandi buri wese ugasanga azwi ku magambo cg terms akunze gukoresha ku rubuga Mbese Intego yari yatumye duhura yahise igerwaho maze turaganira pee, turasangira kuko ari mu ntangiro z’umwaka birumvikana ko byabaye ngombwa ko twifurizanya umwaka mushya muhire ariko tukanasangira za exeriences z’ubuzima buranga Intore hirya no hino cyane ko urubuga ari imwe mu Mbaraga zifasha abanyarwanda kurushaho guhuriza hamwe imbaraga zubaka Igihugu kandi zinarwanya icyashaka kudusubiza inyuma cyose ,aho cyaturuka hose.

Zimwe mu ngamba zaganiriweho

Tumaze kubona ko Dufite Igihugu cyacu cy’U Rwanda, dufite Agaciro cyane tukagira n’Intore y’Icyitegererezo iduha umurongo n’Icyerekezo bisobanutse ariyo HE Paul Kagame, tumaze kubona ko dufite Intore zisobanutse kandi zifite Ubushake n’ubushobozi, twasanze dufite Impamvu yoguhaguruka tugahagarara ku Kuri tugahangana n’uwashaka kuduca intege cg kuturwanya cyane ko bigaragara ko intege ze ari nke ariko tudakwiriye kwirara. Uyu mwaka dutangiye rero ni umwaka udasanzwe , Tuzibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Tuzizihiza Imyaka 20 RPF ihagaritse Jenoside ikabohora U Rwanda n’abanyarwanda ikaruha icyererekezo,n’agaciro, tunishimira ibimaze kugerwaho, ibi bikorwa byiza kandi by’Indashyikirwa tuzi neza ko hari abaturwanya n’ubwo ari bake bwose biteguye ndetse bamwe banatangiye kuzamura amajwi bapfobya cg bahakana jenoside, bakwirakwiza Ingengabitekerezo y’ivanguramoko na double genocide ndetse no kudutwerera andi makosa cyane ashingiye ku bibazo byo mu karere; abo bose nk’intore zihurira ku rubuga twiyemeje guhangana nabo dufatanyije, byaba ngombwa tukanabasanga mu birindiro byabo haba kuri Internet zisanzwe, haba kuri za Social Media, haba kwandika ibitabo, kujya aho bategura izo ngirwa Conferances zabo, no kubasanga aho baganirira hose yewe byaba ngombwa tukegera n’imiryango yabo abashobora kumva bakava muri ayo mateshwa, ku batari abanyarwanda ho n’ugukoresha ubuhanga n’ubushobozi tukereka abo babeshya ukuri ku Rwanda ndetse n’ibimaze kugerwaho byivugira ubwabyo.

Usibye kwandika ku rubuga Intore zikwiriye kumva ko n’izindi ngamba zose zafasha zizakoreshwa kandi zimwe twaziganiriyeho tuzagenda tuzigeza no kubandi, cyane cyane abantu bakongera imbaraga mu gushaka amakuru hakiri kare no kuyageza aho akenewe hose vuba. Twiyemeje kuzitabira, kumenyekanisha hirya no hino mu Rwanda no ku isi hose ibikorwa byo kwibuka kuva bifunguwe ku mugaragaro taliki ya 7 Mutarama 2014, gahunda yo gutembeereza urumuli rutazima mu Turere twose na za Embassies zacu kugeza bishojwe, Twiyemeje guharanira ko gahunda ya ndi Umunyarwanda imenyekana hose , ikagenda neza kandi ikagera ku ntego zayo zose nta gisibya , dufatanyije twese abari ku rubuga nabazaza tukazaba umusemburo uhoraho w’ubumwe bw’Abanyarwanda. Mu kuzirikana ko urubyiruko arizo mbaraga z’igihugu zubaka hifujwe ko Imbaraga nyinshi mu byandikwa zafasha urubyiruko turusanga kuri Social medias bakunda ariko hagamijwe kubaha icyerekezo no kwitabira ibikorwa bibahuza haba mu Rwanda cg muri Diaspora. Usibye kwandika ku rubuga twiyibukije ko Intore zikwiriye aho ziri hose guhora ziteguye urugamba rwo kurengera ishema n’agaciro k”Igihugu , tukaba pro active ntidutegereze gusubiza gusa,ariko kandi tukaba Intangarugero mu byo tubamo byose tuzirikana buri gihe ko kugira ngo U Rwanda rube ruriho, rufite agaciro byatwaye Ikiguzi gikomeye ( ubuzima bwabitanze, imbaraga, n’ibikoresho) akaba ari igihango tudakwiye gutetereza, bityo kuba intangarugero no kurwanya amakosa ayo ariyo yose yatuma Igihugu cyacu gisubira mu Icuraburindi Abari ku Rubuga bashobora gutanga ibitekerezo rwose mujye mu bitanga kuko bifite akamaro, n’abazamuka mu Ntera mujye mukomeza kuko nta rwego rubujijwe kwandika ku rubuga, kandi abayobozi bagenda hirya no hino mu mahanga bafashe Diaspora Nyarwanda kujya bayiha amakuru kuri achievements na za gahunda nziza za Leta kuko nimwe baba bizeyeho amakuru y’imvaho, ntimukajye mu mahoteri ngo mwifungirane ,aho bishoboka mwajya mubegera . Munyihanganire nabarambiye ariko ubwo ni ubunani mbahaye ibyavuzwe ni byinshi, byiza kandi bitanga icyizere bikaba byaragaragajwe n’Urukundo n’Ubusabane byagaragaraga ku banyarubuga bahuye ejo Twiyemeje no kujya duhugurana kuko kuba active ku rubuga bisaba Ubushake, ubumenyi n’ubuhanga ariko kandi no kugira Igihe ku cyo usanganywe ukakigenera icyarushaho guteza imbere Igihugu cyawe.

Abashoboye kwitabira ni aba bakurikira

Bayingana Aimable

Uwera Bea

Gatabazi JMV

Kabera Betty

Grace Ntihi (Canada)

Janvier Mujaribu

Odetta Kamanzi (Canada)

Serge Kamuhinda

Ladislas Ngendahimana

Vianney Nsengi

Feza Ruzibiza

Moses Kaganda (UK)

Bideli Diogene

Jean Leon Iragena (USA)

Kim Kamasa

Alex Mugabo

Ernest Kajabo (South Africa)

Noel Kambanda

Hari abatumiwe batashoboye kuza kubera Impamvu z’Akazi”

Umusomyi wa The Rwandan