Prezidansi y’u Rwanda yaba ikoresha za Konti kuri twitter mu buryo budasobanutse

    Mu mpera z’icyumweru gishize hari umunyamakuru w’umunyamerika wahambirijwe yirukanwa mu Rwanda mu buryo bweruye, byatangajwe ko yirukanwe mu rwanda kuko hari ibyaha yari akurikiranweho iwabo muri USA. Ariko mu kazi ke uyu munyamakuru ngo yari ari gukurikirana no gukora iperereza kuri konti ya twitter @RichardGoldston, isa n’ibogamiye cyane ku butegetsi bw’u Rwanda.

    Iyi Konti kuri twitter bivugwa ko ari troll (ubwoko bw’izikoreshwa mu buryo budasobanutse neza , cyane zihimbwa ku mpamvu zihariye ngo ikoreshwa n’abandika kuri konti bwite ya Peresident w’u Rwanda Paul Kagame .

    Umunyamakuru Steve Terrill, yahoze akorera Agence France-Presse mu Rwanda, yari arimo ategura inkuru nyinshi ku bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorerwe Abatutsi , inkuru yateguriraga ibitangazamakuru bitandukanye birimo USA Today.

    Uyu munyamakuru ukoresha cyane Twitter yanditse inkuru nyinshi akora n’ibyo yita ubushakashatsi ku buryo abategetsi mu Rwanda bakoresha uru rubuga mpuzabantu , avuga ko hari amakuru menshi leta y’u Rwanda ihitamo kunyuza ku mbuga rusange mbere yuko atangazwa aho arihose mu bitangazamakuru .

    Steve Terrill yari yavuze ko mu Rwanda hari politiki yo guhimba konti za Twitter ku myirondoro itariyo hagashyirwaho amafoto y’abanyamahanga n’abantu b’ibyamamare ku ruhande mpuzamahanga ,ubundi zigakoreshwa mu kuvuga neza ubutegetsi bw’u rwanda no gushimagiza iterambere ryarwo.

    Aha yatanze urugero kuri iyi konti @RichardGoldston…iyi yubatse ku mazina y’umucamanza rurangiranwa w’umunyafrika y’epfo, ishyirwaho ifoto y’umuprofesseurs w’umunyamerika Andrew Manis uzwi mu mirimo yo guharanira uburenganzira bwa muntu.

    Mu nkuru ya RFI u Rwanda rukomeza gushimangira ko uyu munyamakuru Steve Terrill yirukanywe mu Rwanda kuko yarafite ibyo akurikiranyweho n’ubutabera bw’iwabo muri amerika bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge ,akaba rayaje mu Rwanda igihe yari akiri gukora igihano nsimbura gifungo.

    Ukuri kwatahuwe n’abanyamakuru mpuzamahanga, ku kibazo Twittergate

    Nyuma y’igihe kitari gito uwo munyamakuru Steve akurikirana imikoresherezwe ya Konti @RichardGoldston, agatangira gukeka ko yaba ikoreshwa n’abakozi b’u Rwanda (kubera ko yatangazaga ibikorwa bishimagiza ndetse ikibasira abavuga nabi u Rwanda), ngo byaje kuboneka ko bishoboka cyane, bitewe n’icyo Uwo munyamakuru yita ’Ikosa’ ryo gusubizwa na Konti Ya Perezida Kagame nyamara yaragombaga gusubizwa na @RichardGoldston.

    Inkuru ya BBC iravuga ko uwo munyamakuru yandikiye @RichardGoldston amusaba ibisobanuro, anamubaza uburyo yamubazamo niba ashobora kumwandikira kuri email, kuri Twitter, cyangwa akamuhamagara kuri telefoni.

    Gusa ngo byabaye nk’ibitunguranye, igisubizo yari guhabwa na @RichardGoldston yagihawe na Perezida kagame kuri konti ye ya Tweeter.

    JPEG - 66.5 ko
    Umunayamkuru Steve yandikiye @RichardGoldston

    Ifoto ya 2

    JPEG - 37.8 ko
    Twitter ya Perzida Kagame niyo yaje kugaragaraho igisubizo ku kibazo cyabajijwe @RichardGoldston

    Zombi zafatiwe kuri twiiter

    Nyuma y’urwo rujijo Konti ya @RichardGoldston yarasibwe ; Ibisobanuro bya perezidanse y’u Rwanda.

    Habayeho kwibaza byinshi kuri iki kibazo, bamwe bakibaza niba ari umuntu umwe ukoresha izo konti zombi (iya Perezida Kagame n’iya @RichardGoldston) gusa bikomeza kuba urujijo.

    Iyo ugerageje kureba konti z’abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga ; @soniarolley wa RFI ku mugabane w’afurika, Jennifer Fierberg @jfierberg1 umunyamakuru wigenga ukorera ibitangazamakuru mpuzamahanga, bose baribaza umuntu ukoresha konti ya @RichardGoldston yaba ari inde ?

    Kera kabaye tariki ya 8 z’uku kwezi kwa Gatatu, Perezidanse y’ u Rwanda yaje kuvana abantu mu rujijo itangaza ko iyo konti ’@RichardGoldston’ yasibwe ndetse ko yakoreshwaga n’umwe mu bakozi ba perezidanse y’ u Rwanda “@RichardGoldston yari konti itemewe yakoreshwaga n’umwe mu bakozi ba perezidanse, yamaze gusibwa ndetse n’uwo mukozi ari kubiryozwa”

    Perezidanse y’u Rwanda yabwiye BBC ko ari “umukozi muto ; Junior employee” wakoreshaga iyo konti @RichardGoldston yakurikirwaga n’abayobozi bakomeye b’igihugu bagera kuri 40, bagakurikirwa na konti @VillageUrugwiro ndetse ikaba inakurikiwe n’abantu barenga 2000 muri rusange,

    Hari raporo nshya y’umuryango RSF, urengera abanyamakuru yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe ivuga ko abanyamakuru mu Rwanda n’ubundi bakibangamirwa mu akzi kabo, usibyi kuba iyo raporo ivuga ku bindi bibazo byibasiye abanyamakuru mu Rwanda, iki kibazo cy’umunyamakuru Steve cyagarutsweho cyane, ndetse banahamya ko impamvu Leta y’ u Rwanda yamwirukanye ku butaka bwayo, ari ukubera icyibazo twavuze haruguru Twittergate.

    Kanda hano usome ibyo uwo munayamakuru yandikiye abashinzwe itumanaho muri perezidanse y’u Rwanda.

    Bimwe mu byanditswe na konti ya @RichardGoldston

    1. Hari ibyo @RichardGoldston yigeze kuvuga kuri Martin Kobla ukuriye MONUSCO

    2. Hari ibyo @RichardGoldston yigeze kuvuga kuri Perezida Jacob Zuma wa SA

    3. Hari ibyo @RichardGoldston yigeze kuvuga kuri M23 na FDLR

    Richard Dan Iraguha

    Source: Isango star