PS Imberakuri irashinja DMI gushimuta abarwanashyaka bayo

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 007/P.S.IMB/014.

Rihereye ku makuru arigeraho ahamya ko DMI(Ishami rya Gisirikari Rishinzwe Iperereza mu Rwanda) ari ryo riherutse gushimuta abarwanashyaka baryo tariki ya 16 Werurwe 2014 muri Uganda ku bufatanye n’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala Lt Col BURABYO ndetse na ruharwa Lt Col GAKWERERE Francis uzwi mu kwivugana Nyakwigendera Col KAREGEYA;

Rigendeye ku iyicarubozo rikomeye ubu bari guhatwa mu kigo cya Gisirikare i Kami kiri i Kinyinya mu mu mugi wa Kigali kimwe n’iryo undi murwanashyaka Damien BAZIMAZIKI ari kubonera mu nzu y’urupfu ya Gacinya iteganye n’ibiro by’uruganda rw’icyayi i Gikondo mu mugi wa Kigali na we akaba yarashimuswe tariki ya 18/03/2014 i Kigali;
Ribabajwe n’ihigwa bukware ubutegetsi bw’i Kigali bukomeje gukorera abanyarwanda batavuga rumwe na bwo haba mu Rwanda ndetse no ku isi yose bugamije kuzuza umugambi wo kubamarira ku icumu;

Ishyaka ry’imberakuri riharanira imibereho myiza y’abaturage (PS IMBERAKURI) rihamagariye Umuryango mpuzamahanga,imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, gutabara mu maguru mashya abarwanashyaka baryo mu gihe bakirimo akuka kuko nibatindiganya bazasanga ari intumbi kubera uburyo bubi bafunzwemo n’iyicarubozo ndengakamere bari gushyirwaho.

P S Imberakuri kandi yongeye gusaba LONI, umuryango w’ubumwe bw’uburayi n’ibihugu byose bifitanye umubano na Leta y’i Kigali kuyifatira ibihano bikaze kugira ive ku izima yemere kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na yo bityo kumena amaraso by’abana b’u Rwanda yagize akarande bihagarare.

KU BWA PS IMBERAKURI

ALEXIS BAKUNZIBAKE,
PEREZIDA WUNGIRIJE