PS Imberakuri yagize icyo ivuga ku ifungwa ry'abasirikare bakuru n'imirambo ikomeje kugaragara mu kiyaga Rweru

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 015/PS IMB/014

Rishingiye ku mirambo ikomeje gutoragurwa mu kiyaga cya Rweru,iyo mirambo ikaba ikurikiwe n’inyerezwa ry’abaturage rimaze gufata intera mu gihugu cyacu,

Rigarutse kandi ku ifungwa ry’abasirikare batandukanye b’igisirikare cy’u Rwanda,ishyaka PS Imberakuri ritangarije abanyarwanda,inshuti,Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira :

Imirambo itagira ingano ikomeje kuvanwa mu kiyaga cya Rweru,igaragara kandi mugihe mu gihugu cyacu hari abanyarwanda benshi baburiwe irengero by’umwihariko abarwanashyaka b’ishyaka ry’Imberakuri batandukanye,ibura ry’aba banyarwanda ryagejejwe ku nzego zose zirebwa niki kibazo ndetse bigera naho imiryango mpuzamahanga nka HRW ndetse n’igihugu cy’Amerika bamaganira kure ibura ry’abantu,aho kugirango leta ya Kigali iberekane ahubwo yakomeje umugambi wo gushimuta abandi.

Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, ubu imirambo y’abishwe mu minsi ishize iri kureremba mu kiyaga cya rweru i Burundi,aha ishyaka ry’Imberakuri ntirishira amakenga leta ya Kigali ko aba bantu bajugunywe atari abashimuswe nayo cyane ko ibinyujije mu ijwi ry’umugenzacyaha mukuru ACP Theos BADEGE yihutiye guhakana ko imirambo ikomeje gutoragurwa atari iy’abanyarwanda ngo cyane ko ntawe uturiye Rweru wigeze ataka ko yabuze umuntu,aha akirengagiza ko amashyaka PS Imberakuri,Green party n’abandi banyarwanda bagiye bataka batabariza abantu babo baburiwe irengero.Ibi kandi yabitangaje nta perereza na rimwe polisi y’u Rwanda yigeze ikorera iyo mirambo maze yemera imirambo ibiri(2) mu gihe abaturiye ikiyaga cya Rweru bemeza imirambo mirongo ine(40) byose bikaba byerekana ko yarasanzwe azi ibyiyi mirambo na cyane ko ntawe uyobewe ko leta ifite ububasha n’ubushobozi bwo gukura imirambo aho ishaka hose mu Rwanda maze ikaba yayita muri Rweru .

Ishyaka ry’Imberakuri riboneyeho akanya ko kwibutsa ko aba bakurikira baburiwe irengero muri uyu mwaka wonyine wa 2014, BAZIMAZIKI Damien umujyana,NIGIRENTE James umukangurambaga mu mugi wa Kigali,IYAKAREMYE Jean Dammascene,SIBORUREMA Eugene,NSABIMANA Valencs bose bo muri PS Imberakuri, Jean Dammascene MUNYESHYAKA umunyamabanga mpuzabikorwa wa Green party,HIKIZIMANA,NIYOYITA,NZABAMWITA BARIYANGA,HABIYAMBERE Phocas,Kamanayo Emmanuel,Habimana Jean Paul aba kimwe nabandi basohowe muri gereza,NDANYUZWE Serge,MUNGANYINKA bo mu karere ka Nyanza umurenge wa Rwabicuma,utibagiwe n’abanyarwanda barenga ibihumbi mirongo ine na bitandatu(46000) baburiwe irengero.

Ishyaka ry’Imberakuri rikaba ritewe impungenge na none n’ifungwa rikomeje kwibasira abasirikare bakuru mu gisirikare aho bigaragara ko bikorwa kugirango abanyarwanda bakomeze bicwe n’ubwoba maze ubutegetsi burangajwe imbere na FPR Inkotanyi bukomeze akazi kabwo ko kuyobaresha abanyarwanda igitugu. Ishyaka ry’Imberakuri rirasaba leta ya Kigali kwerekana abanyarwanda bose yashimuse cyangwa ikemera ku mugaragaro ko bamwe igishakisha ikindi kiyaga izabatamo nk’uko yabikoreye aba bose bakomeje kugaragara mu kiyaga cya Rweru.Rirasaba kandi kurekura abasirikare bakomeje gufungirwa ubusa nk’uko bikomeje gukorerwa buri mu nyarawanda wese udahuje ibitekerezo na FPR,kuko bigaragarira buri wese ko bafunzwe barengana.Aha abanyarwanda turasabwa kudasubizwa inyuma nibyo leta ya Kigali ikora itera abantu ubwoba ahubwo tugakomeza gutsinda ubwoba maze twese hamwe tugahagurukira kuyumvisha ibibi ikomeje kudukorera.

Ishyaka ry’Imberakuri riributsa amahanga ko atagakwiriye kugumya kurebera ubutegetsi buyobowe na FPR amahano bukomeje gukorera abanyarwanda ko ahubwo yabafasha guhindura ingoma ya FPR Inkotanyi igiye kumara abanyarwanda,aha kandi ishyaka rirasaba amahanga gukora iperereza mpuzamahanga ku mirambo ikomeje kugaragara hirya no hino mu Rwanda cyane cyane iyabonetse mu kiyaga cya Rweru.

Kubwa PS Imberakuri

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije.