Reka nsoze icyo nabwiraga ba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC.

Mu kiganiro cyatambutse kuri radio Itahuka ejo tariki ya 7 Kanama 2020 cyiswe ngo “Président Evariste Ndayishimiye yavuze ko igihugu cy’u Burundi kidashobora ….”, hari ibyavuzwemo nagirango ngire icyo mvugaho.

Muri icyo kiganiro, umunyamakuru Serge Ndayizeye (usanzwe akora ibiganiro byiza cyane) hamwe n’abatumirwa be muri rusange, baganiraga bavuga ku magambo meza cyane Président w’u Burundi Nyiricyubahiro Général Evariste Ndayishimiye yavuze, asubiza ijambo mugenzi we w’ú Rwanda Paul Kagame aherutse kuvuga, ubwo yavugaga ko ngo we n’abo bakorana ngp bari biteguye kwongera kubana neza n’u Burundi! Icyo gihe Kagame abivuga, wumva ko harimo uburyarya. Maze Nyiricyubahiro Président w’u Burundi we akaba ataratinze kumusubiza, amusubiza amubwira ko abarundi badacyeneye kubana n’indyadya z’i Rwanda, kandi koko biranumvikana neza cyane rwose!

Mu bantu umunyamakuru Serge Ndayizeye wa Radio Itahuka yatumiye muri icyo kiganiro harimo abo mperutse kwandikira aribo ba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba bo mu ishaka RNC, ndetse n’umutegarugoli w’umurundikazi witwa Madame Vanessa ukora “analyses nziza” ku bibazo biri mu karere u Rwanda ruherereyemo muri iki gihe.

Mu nyandiko yanjye y’ubushize nise ngo: “Reka ngire icyo mbwira ba Bwana Abdul kharim na Major Rutayomba bo mu ishyaka rya RNC” <https://www.therwandan.com/ki/reka-ngire-icyo-mbwira-ba-bwana-abdul-karim-na-major-rutayomba-bo-mu-ishyaka-rya-rnc/>, nagaragaje ukuntu aba bagabo bombi berekanye ngo icyo abahutu b’abanyarwanda batandukaniyeho ndetse n’icyo bahuriyeho, aho nerekanye ko muri “analyses” zabo baranzwe no kubogama, bavuga abahutu b’abanyarwanda uko batari, wumva mubyo bavugaga huzuyemo amarangamutima yari agamije kubasebya gusa.

Muri iyi nyandiko rero (Ukwakira 2020) ndagarutse, ngirango na none ngire icyo nibariza bariya banyapolitiki bombi, maze nanasoze inama nari natangiye mbagira:

Ese kuki mutavuze aho abatutsi b’abanyarwanda n’abatutsi b’i Burundi bahuriye? Ndababaza iki kibazo, kuko mu kiganiro mwarimo Madame Vanessa yakomoje ku batutsi, maze avuga ukuntu i Burundi abatutsi baho, ngo ari bo bagiye bakora amatsembabwoko (genocides) ndetse bakanatwikira abahutu nk’uko yabivugaga, ariko murabyumva, muraruca murarumira!!! None nababazaga nti: “Kuki se abatutsi bo ntacyo mwabavuzeho? Kuki mutavuze aho abatutsi b’abanyarwanda n’abatutsi b’abarundi bahuriye? Kuki byo mutabivuze? Ni uko se ntaho bahuriyese? Cyangwa ni uko mutashatse kubivuga ku nyungu zanyu? Ese amahano yakozwe n’abatutsi bamwe, mwirengagiza kuyavuga kuko yo atari amahano? Cyangwa mwanze kuyavuga kuko mukomoka muri ubwo bwoko, bityo mukumva mugomba kubahishira? None se, kuyavuga byatwara iki, ko atari na bose bayakoze? Kutayavuga ahari se, nibwo bumwe muharanira?!

Reka noneho mbabwire bimwe mubyo abatutsi bamwe bavugaho ukuri, maze koko niba muri abanyakuri, muzasabe Bwana Serge Ndayizeye ikiganiro cyihariye, maze namwe mubivugeho, niba koko mugamije ubwiyunge hagati y’abahutu n’abatutsi mu Rwanda, butari biriya FPR na President Kagame babeshya babyita ubumwe kandi ahubwo baratanyije abanyarwanda cyane. (Mumbabarire aha ndibanda ku banyarwanda, abarundi na bo bazavuga ibyabo). 

Dore abatutsi bavugishije ukuri, kandi namwe muzabigane, niba koko mwifuza ko u Rwanda rwacu twese ruzanzamuka rukagira amahoro:

  1. Mutagatifu Kizito Mihigo. Utarahwemye kugaragariza mu ndirimbo nziza cyane ko yashishikarizaga abanyarwanda kwiyunga nyabyo. Nk’uko mubizi, Nyakwigendera Kizito Mihigo yazize ko yifuzaga ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda, butari bya bindi FPR ihora ibeshyeshya abanyarwanda, kandi yirirwa iteranya abahutu n’abatutsi gusa mubyo ikora byose kuva yaza mu Rwanda muri za 1990. Kuri FPR, abantu bose bavugisha ukuri ngo baba bagomba gupfa; ibi bikaba bibabaje! Ibi rero, umunyarwanda wese uzi ubwenge, yaba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, agomba guharanira kubirwanya. Ikinyoma cya FPR, bigaragara ko kinamaze kuba umuco w’u Rwanda muri iyi myaka 26 FPR imaze itegeka, kigomba gucika burundu. Bitari ibyo, ntaho tuva, ntaho tujya nk’abanyarwanda.
  2. Madame Aloysia Inyumba, yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda cyarangira, ari uko abagitangiye bakirangije. Ibi yabivugiye mu nama pmwe muzo leta ya FPR yabaga yakoresheje, ibeshya ko ngo abari mu Rwanda bashyikiranye n’abo hanze. Muri iyo nama, Madame Inyumba yavuze ko ikibazo cyo kutumvikana hagati y’abahutu n’abatutsi mu Rwanda cyatangiye, ubwo abatutsi baje mu Rwanda bica abami b’abahutu (abahinza), mbere yo gushyiraho ubwami bwabo nk’abatutsi ! Iri jambo rya Madame Inyumba, ngo ryarakaje cyane President Kagame n’abandi bantu aho muri iyo nama, ku buryo Kagame yavuze ko ibyo Madame Inyumba yari kuvuga byose byari kwumvikana, ariko ngo atagombaga kugeza aho avuga ayo mateka!!! Mu yandi magambo, ngo ntiyagombaga kuvuga neza neza aho ikibazo cyatangiriye, kandi nyamara we yari azi ko ubwo bashaka kuvura u Rwanda burundu indwara yarwokamye, yo guhora mu ntugunda zidashira. Icyaje gukurikira ibi, ni uko muri FPR guhera icyo gihe batangiye guhwihwisa ko Madame Inyumba yari umuhutukazi, kandi yari umututsikazi utanavangiye (nk’uko nsigaye numva bamwe basigaye babivuga); ukagirango abandi batavangiye bo hari ipfunwe bibateye. Ngaho namwe mumbwire: ko muzi ukuntu aho Kagame yagendaga hose no muri izo ndacye ze, yagendanaga na Aloysia Inyumba, nimumbwire ukuntu koko w’umuhezanguni nka Kagame yari kugendana n’undi utari umututsikazi na rya nenesi ryabo?!! Madame Inyumba yari umututsikazi, ntabwo yaherako ngo yitwe umuhutukazi ngo kubera ko yavugishije ukuri. Ku batutsi b’abahezanguni, ibi byemeza koko ko abatutsi bagomba kubeshya, ngo bakaba batagomba kuvugisha ukuri, kandi ari kwo gukenewe ngo u Rwanda rukire. Nimunyumvire namwe! Ese u Rwanda ruragana he, niba hejuru y’ubugome bw’abayobozi n’ubu hagomba no kwiyingeraho ububeshyi?!!!
  3. Madame Chantal Mukamana Mutega. Aherutse gutangaza ko abatutsi bahunze u Rwanda muri 1959 mu by’ukuri bahunze ngo kubera ko banze gutegekwa n’abo bitaga abaja babo (abahutu), ubwo ingoma ya cyami Tutsi yari isezerewe mu Rwanda, haje ubutegetsi bushingiye kuri Republika! Aha yanavuze ko urebye ntacyo abahutu bari batwaye abatutsi muri za 1959 cyari gutuma bahunga, kuko nawe ndetse n’umuryango we basigaye mu Rwanda, kandi ntibagire icyo baba. Noneho ahubwo bene wabo bari baragiye Uganda, bakaba barabohererezaga abana babo, bakaza kwiga mu Rwanda, kandi rwose ngo bari baraho ntacyo babaye. Ikindi yanavuze gikomeye, ni uko imvururu zabaye icyo gihe zanatangiwe n’abatutsi bo muri UNAR (ntizatangijwe n’abahutu)! Aha, yavuze ikintu gikomeye cyane, kuko aha uhita wumva ko rya tsembabwoko ry’abatutsi IBUKA, FPR na Kagame bakunze kubeshya ko ryatangiye muri 1959, atari byo! Mu yandi magambo, abagiye muri 1959 banze gusangira ubutegetsi n’abahutu ngo babane mu Rwanda amahoro, kandi ibyo birazwi. Madame Mutega we yigeze no kuvugana n’umunyamakuru wa Radio ijwi rya Rubanda witwa Simeon, anamubwira ukuntu nyina umubyara yamushishikarizaga we n’abavandimwe be kwanga abana b’abahutu no kudakina na bo, ubwo yari akiri umwana! Ibi akavuga ko ari ko byari bimeze mu batutsi benshi mu Rwanda cyera! Erega ibi byose ni ukuri kwambaye ubusa kandi birazwi ! Ikibazo ni uko iyo hagize umuhutu ubivuga bamutwerera icyaha cy’ingengabitekerezo ya genocide (kitagira n’ahandi ku isi kiba mu mategeko), kandi ari amateka y’u Rwanda. Ibi, byumvikanisha zimwe mu mpamvu FPR na Kagame baje bica abantu (abahutu) bose bari bakuze ndetse n’abize, kugirango nibahindura amateka nk’uko babigergeje, hatazagira ubavuguruza, kuko nabo babikoze bazi neza ko ubusanzwe amateka atajya ahinduka. Ibi byari ukugirango abavutse nyuma ya 1994 bazamire bunguri ibinyoma bya FPR na Kagame, kandi ntibizashoboka pe!
  4. Dr Theogene Rudasingwa wemeje ku mugaragaro ko ubwicanyi Kagame na FPR bakoreye abahutu mu Rwanda ari genocide mu myaka ya za 1990! Ibi byumvikana neza ko ari ukuri, cyane ko Dr Rudasingwa yakoranye na President Kagame, amubereye “Directeur de Cabinet” muri Présidence ya Republika. Murumva rero ko umwanya yarimo, wamwemereraga kubimenya.
  5. Bwana André Kazigaba yavuze ko FPR (na we yabayemo) ko abarenga 90% bayibamo ndetse n’abayibayemo ari ababeshyi. Ikindi aherutse gutangaza gikomeye ni uko ishyaka CDR (Coalition pour la Défense de la République) ari ryo ryonyine ngo ryari ryarashoboye gutahura ikinyoma cya FPR, kuko yemeje ko abandi banyarwanda bari mu gihugu mbere ya 1994 nta wari uyizi. Ikindi gikomeye Bwana Kazigaba yavuze ni amateka yo muri revolution ya 1959 yemeje ko abanyarwanda twayahishwe, yatangaje muri video yitwa: André Kazigaba ati umugabo wapfuye ntagashinyagurirwe kuko ukuri yasize ntigupfa: Ugutoba amateka”Ahangaha, uwo mugabo Bwana Kazigaba yavugaga ni Nyakwigendera President Grégoire Kayibanda wa Republika y’u Rwanda ya mbere.  
  6. Bwana Noble Marara yavuze ko Nyakwigendera General Fred Gisa Rwigema ari we weretse President Museveni Kagame, amwemeza ko ari umuntu ushoboye mu gisirikare! Ibi rero numvise ari ibintu bikomeye cyane, kuko byavuguruje abajyaga bavuga ko Rwigema ngo we yari afitiye imigambi myiza u Rwanda n’abanyarwanda, ngo itandukanye n’iya Kagame! Bivuga ko kuba Rwigema yaremeraga Kagame akaba ari we ujya no kumwereka Museveni, ni uko yemeraga ubugome bwe n’amatwara ye, kandi akabona byari kugira akamaro mu ntambara bateguraga k’u Rwanda! Ibyo ari byo byose n’ubwo abatutsi babaye Uganda badashaka kutubwira byinshi bijyanye n’uko bahabaye, Rwigema ntabwo yari ayobewe ko Kagame bari baramuhimbye Pilato, kubera ubugome bwe kuva na cyera. Uku ni ukuri tutari duteze kumenya, iyo Marara atakuvuga. Abatutsi bose ba FPR bavuye Uganda, ibi barabizi, ariko ntibabivuga, ahubwo mu kujijisha abanyarwanda, bakirirwa bavuga ngo ariko byagenze bite kugirango u Rwanda rugire umwaku wo kugira Kagame nka President, kandi uwabikoze, ari uwo bemeraga bose ari we Fred Gisa Rwigema! Icyo nahamya gusa, ni uko Rwigema atari azi ko Kagame azamwica, ariko indi myitwarire ya Kagame yose yarayemeraga; kuko iyo atayemera ntaba yaramweretse President Museveni. Aba yaramweretse undi utari Kagame. Ibi bikaba binumvikanisha ko Rwigema yabonaga Kagame ari we uzamufasha muri ya gahunda ya “punguza” bateguriye Uganda, ubwo ngo bateye bashaka kugabanya umubare w’abahutu mu Rwanda!
  7. Bwana Antoine Nyetera (Imana imuhe iruhuko ridashira) watanze ubuhamya bukomeye cyane mu rukiko i Paris muri France mu rubanza rw’umuzungu Pierre Péan watsinze Kagame na FPR, aho yemezaga ko ngo abatutsi bigishwa kubeshya kuva bakivuka! Uyu musaza w’imfura rwose y’umunyakuri, nawe yemeje ibyo Péan yavugaga kandi abyemeza nk’umututsi, nawe wabyiboneye n’amaso ye! Mwibuke ko Nyakwigendera Pierre Péan yatsinze leta ya Kagame na FPR mu rukiko rwa mbere rw’iremezo ndetse akanabatsinda no mu rukiko rw’ubujurire i Paris, noneho Président Kagame yashaka kujuririra mu rw’ikirenga, abajyanama be bakamugira inama yo kwihorera urwo rubanza, ngo kuko yari kurushaho kwiyandagaza yihesha amenyo y’abasetsi! Burya gusuna utanaburanye ngo uhangane nibura gatoya, birarenze pe! Ndumva mwese abanyarwanda muzi uko byitwa; simbivuze hatagira uvuga ko natukanye kandi atari ko narezwe. Mwibuke kandi ko Nyakwigendera Pierre Péan yatangaje aya makuru mu gitabo yise “Noirs fureurs, blancs menteurs”. Muri iki gitabo, Pierre Péan yagaragaje byinshi bitakunze kujya ahagaragara, abatutsi benshi mu Rwanda bagize amabanga, abahutu babanye nabo kuva cyera batapfaga kumenya biboroheye, n’ubwo abenshi batabiyobewe. Noneho bikaba byaranagaragajwe n’iyi ngoma ya FPR Inkotanyi, iyobowe na Kagame, kuko kuva yafata ubutegetsi, ikinyoma cyinjiye neza neza mu muco nyarwanda! Birababaje!
  8. Major Michael Mupende uherutse gusobanura ibyo FPR na Kagame bakunze guhakana, we agaragaza kandi anemeza amazina y’abasirikare ba FPR b’abatutsi bishe abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’abahutu, akaba yarabitangaje nk’umusirikare wabanye nabo muri iyo FPR kandi ubazi neza.
  9. Bwana Aimable Karasira urimo ubyinisha muzunga FPR Inkotanyi muri iyi minsi. Karasira arimo kugaragaza neza neza uburyo bubi ingoma y’agatsiko ka Kagame na FPR izengereje u Rwanda irubeshya ngo iraruyobora, kandi ibyayo ari ibinyoma gusa gusa, bivanze n’ubugome burenze kamere burimo kwica, kuroga n’andi mabi menshi !

Uku kuri gutangiye kuvugwa, ni kwiza cyane kandi ni nakwo gukenewe, kuko kuzatuma abanyarwanda bagera ku bwiyunge nyakuri, butari bya binyoma bya FPR na sebuja Kagame bimaze imyaka 26 bamaze ku butegetsi batubeshya gusa! Iyaba habonekaga abatutsi benshi bavuga ukuri nka bariya, u Rwanda rwaba paradizo; nta ntambara yazongera kurubamo ukundi ndabarahiye! Bariya batutsi batangiye gusenya ikinyoma cyahawe intebe mu Rwanda cyane cyane ruyobowe na FPR ndetse na Kagame, bakwiye gushyigikirwa bikomeye cyane.

Mwibuke kandi ko nta kinyoma kirenze kuvuga ko hari umuntu uvukana imbuto, kandi ibi byazanywe n’abatutsi !!! Birazwi ko nta muhutu wigeze avuga ibinyoma nk’ibi, n’ubwo ari bo mwagize iciro ry’imigani. Mwibuke kandi ko ikibazo u Rwanda rufite ari hano kinashingira erega! Babivuze ukuri koko, ngo “akabi gasekwa nk’akeza”, “iki cyo kiranyagisha”!

Dore ibyo mwanze kuvuga mu kiganiro mwarimo mubizi munabishaka, kandi nyamara bizwi; uretse ko ngirango nanabibabazeho ibibazo:

  1. Ese, ko mwagereranije abahutu b’i Burundi n’abo mu Rwanda, mwasanze se ntaho abatutsi b’i Burundi bo ntaho bahuriye n’abo mu Rwanda?! Kuki se byo mutabivuze?!!!!
  2. Ese, ni kuki mutafashije Madame Vanessa kuvuga ibyaha abatutsi bo mu Rwanda bakoze, ubwo yavugaga ko iwabo i Burundi abatutsi baho aribo bakoze itsembabwoko (genocide) ryakorewe abahutu? Ese, ni uko mutabyumvise?! Cyangwa mwarabyirengagije mubishaka?!
  3. Ese, mwanze kubivuga kuko ibyo Madame Vanessa yavuze ku batutsi b’iwabo (Burundi) ntaho bihuriye n’ibyaha abatutsi b’iwacu mu Rwanda bakoze? 
  4. Ese mwanze gufasha Madame Vanessa kuko se nta tsembabwoko cyangwa amatsembabwoko abatutsi bo mu Rwanda bakoze? Naho se, ubwo interahamwe zicaga abatutsi mu Rwanda muri 1994 bafashijwe n’aba “téchniciens” ba FPR boherejwe na Kagame kubafasha, harya abo ba “técnhiniciens bari bwoko ki”? Ninde se uyobewe ko bari abatutsi (basa n’abahutu) bari baje kwica abandi batutsi mu Rwanda, bavuye Uganda?! None se ibyo byakozwe n’aba “técnhiniciens” b’abatutsi ba FPR, ntabwo ari genocide?! Kuki mutabivuze?! Ni uko se mutabizi? Cyangwa mwanze kubivuga kuko musangiye ubwoko?
  5. None se, itsembabwoko ryakorewe abahutu muri Congo-Kinshasa, (n’ubwo ritaremezwa kubera inyungu za FPR na Kagame), ryakozwe na bande bandi batari abatutsi ba FPR? (Mwibuke kandi ko Mapping Report ya UN yo muri 2010 ibyemeza, yanditswe n’impugucye za UN ndetse izi mpuguke zikaba ari zo zanemeje itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994). None se, ibyo ni uko mutabizi? Cyangwa mwarabicecetse kugirango mutamena amabanga ya bene wanyu?

Mu gufasha madame Vanessa kwemeza aho abatutsi b’i Rwanda n’ab’i Burundi bahuriye, mwagombaga kumwungura inama, mukanamumenyesha ko abatutsi bo mu Rwanda bo banakoze genocides 2: Genocide yakorewe abatutsi ya 1994 (abatekinisiye b’abatutsi ba FPR na Kagame watumye iba), ndetse na genocide yakorewe abahutu muri Congo-Kinshasa), ikozwe n’ingabo z’abatutsi za FPR). None se, kuki mutabivuze? Ni uko se mutabizi? Ibintu se bizwi n’abanyarwanda bose, ni gute ari mwe mutabimenye kandi muri n’abanyepolitiki? 

Uretse n’ibyo kandi, mwibuke ko abatutsi bo mu Rwanda bari barabanye neza n’abahutu, mbere y’uko FPR na Kagame baza guhanura indege ya Président Habyarimana; mwibuke ko iryo hanurwa Kagame yatanze itegeko ryo kurikora, kugirango abahutu bice abatutsi, kandi kandi Kagame ni umututsi, si umuhutu! Iyo “plan” yateguwe n’abatutsi ba FPR barimo Kagame (b’abatutsi), kandi abo ni abatutsi bashakaga gutsembesha bene wabo kugirango ngo bagere ku butegetsi; ntabwo ari abahutu. Ibyo ntimukajye mubyibagirwa!

Maze rero, ibintu byanyu byo kwikinga mu kiza (umugani w’abarundi), mugashaka kugendera ku kuba abatutsi bo mu Rwanda bakoze genocides ndetse n’ibindi byaha batarahanwa, kubera ko Kagame n’abamushyize ku ntebe banze ko ICTR (International Criminal Tribunal for Rwanda) ibahana nk’uko yahannye abahutu, ibyo bintu mugomba kubishyira ku ruhande, mukavuga amateka uko yagenze. Abahutu mwabagize iciro ry’imigani, ukagirango abatutsi bo ni abatagatifu! 

Maze rero, inama nziza nabagira iruta izindi kandi nanabagiriye no mu nyandiko yanjye yabanjirije iyi, ni uko mwareka amarangamutima (émotions) na fanatisme aveugle/ blind fanaticism! Mwanze kuvuga amakosa y’abatutsi kuko ari bene wanyu, maze muvuze ay’abahutu, muvuga n’atarabayeho kuko bo atari bene wanyu! Ibintu bya munyangire mugomba kubivanaho, niba koko mushaka kwubaka u Rwanda; ibintu by’uko “umwana w’undi abishya inkonda”, mugomba kubireka, mukaniga no kumenya ko nyamara “n’umwana w’undi ashobora kuryoshya izo nkonda”, nk’uko uwawe aziryoshya, mukareka inzangano zitazigera zigira icyiza zizanira abanyarwanda! 

Ikindi nababwira, muzanabaze abatutsikazi bashakanye n’abahutu kubwa Président Habyarimana muri rusange (FPR na Kagame batari bateranya abanyarwanda ngo bamwe babe uko babaye). Bazakubwira ko iyo umuhutu yagukunze, abikwereka nawe ugasigara utakibishidikanyaho! (Simvuze byinshi). Tukiri ku bijyanye n’inshako, ikindi cyaje kugaragara muri ibyo bihe, ni uko n’umututsi washakaga umuhutukazi, nawe yabikoraga kuko hari ibyo yamubonagaho byiza atabaga yarabonye ahandi ! Muzabaze muri bakuru, ariko amarangamutima mwayashyize ituhande. Kandi nyamara, aha hantu haboneka ubumwe nyabwo bw’abanyarwanda, abanyarwanda baramutse babishatse! Gushyingirana ni kimwe mu bintu biryoha, kandi byari byarashobotse mbere y’uko FPR iza gutoba igihugu guhera muri 1990, ibeshya ngo izanye democracy ndetse kucyubaka, kandi ikizaniye umwaku n’urupfu gusa!! (Uretse ko hari n’abatutsi b’inshuti bari barabitwongoreye, batubwira ko amahoro abanyarwanda tuyaherutse ubwo. Ibi bikaba byari uko ngo FPR na Kagame nta kindi cyari kibazanye, uretse kumara abahutu, n’ubwo ngo yari yitwaje Kanyarengwe w’umuhutu, bavugaga ko kwari ukugirango ibeshye abahutu ko itavangura kandi aricyo cyayizanye. Ikindi bavugaga, ni uko ngo n’abatutsikazi bari barabyaranye n’abahutu na bo FPR yagombaga kubicira abagabo ndetse n’abana babo ngo kuko abo bana bari abahutu, ngo kandi abahutu bakaba baragombaga kwicwa)!

Niba Bwana Ali Abdul Kharim na Major Theogene Rutayomba mushaka koko ubumwe nyabwo bw’abanyarwanda (abahutu n’abatutsi cyane cyane, ndetse n’abatwa) nimuhinduke kuko murabogamye cyane! Nimutobore muvuge amakosa yakozwe n’abahutu ndetse n’ayakozwe n’abatutsi mutabereye, nibwo ubwo bwiyunge muvuga ko muharanira buzagerwaho. Nimube abanyakuri mubyo muvuga muri “analyses” zanyu, kuko “Ukoma urusyo, akoma n’ingasire.” Bitabaye ibyo, ibya politiki mubivemo kuko ndabona politiki mugikina ari iya FPR muvuga ko mutakirimo, kandi aho igeze u Rwanda ndumva nta wutahabona! Byaba byiza “muretse kwiha amenyo y’abasetsi”, kuko politiki ya FPR mugikina yo kubeshya kandi muvuga ko muri mu rindi shyaka (RNC), irarambiranye kandi igiye kurangira. Kubeshya bigomba kuba ancien model/ old fashion” mu Rwanda, niba mushaka amahoro y’abahutu n’abatutsi bose hamwe! Ukwo kubeshya kumaze kwiyongera mu Rwanda, kandi Kagame yaranananiwe kubishyigikira mu rukiko i Paris, mugomba kubivamo, mukiga kuvugisha ukuri nka bariya batutsi bene wanyu naberetse haruguru. Erega mugomba kumenya ko “punguza” ya FPR mwazanye mu Rwanda muvuye Uganda ntacyo izageraho, kuko “ukwanga atiretse, avuga ngo karaba turwane”

Ikindi kandi, iyo mikorere mufite, iratuma mutanga isura itari nziza ku ishyaka ryanyu rya RNC muvuga ko mwimukiyemo. Muratuma abanyarwanda bashobora kubona ukundi iryo shyaka, kandi wenda ryo ritabona ibintu uko mubibona. Gusa kuba ribemera, kandi mufite ibitekerezo bimeze nk’ibya FPR, ntawe bitatera kuryibazaho niba ari ibyo byanyu!

Ni inama nabagiraga, mubishatse mwazumva.

“Nyamwanga kwumva ntiyanze no kubona!” kandi ngo “urucira muka so, rugatwara nyoko!”

Niyomugaba Jean de la Paix

Kigali – Rwanda.