Uwari Umushinjacyaha mukuru Mutangana Jean Bosco yatawe muri yombi.

Jean Bosco Mutangana.

Mutangana Jean Bosco wahoze ari Umushinjacyaha mukuru, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira Thierry, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi. Yavuze ko ubu Mutangana Jean Bosco afungiye i Remera hanyuma iperereza ku byaha byo gukoresha inyandiko mpimbano akurikiranyweho rikaba rikomeje.

Tariki ya 28 Ugushyingo 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, yakuyeho uwari Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco wasimbujwe Havugiyaremye Aimable.

Mutangana yari Umushinjacyaha Mukuru kuva kuwa 9 Ukuboza 2016, kugeza icyo gihe yasimburwaga kuri uwo mwanya aho yagiye asimbuye Muhumuza Richard na we wari uwumazeho imyaka itatu.

Nyuma yo kuvanwa kuri uwo mwanya, Mutangana Jean Bosco yashyizwe mu majwi ku kuba yaragize uruhare mu kuzambya urubanza abayobozi bakuru ba ADEPR baregwagamo, nk’uko dosiye yakozwe n’abanyamategeko ba ADEPR yabigaragazaga icyo gihe. Ntabwo biramenyekana kugeza ubu aho Mutangana Jean Bosco akurikiranyweho kuba yarakoresheje izo nyandiko mpimbano.

tegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Source: Ukwezi