REVOLISIYO : Nta manda ya gatatu kuri Kagame !

Habayeho indirimbo yasingizaga Abaparmehutu ikannyega Abalunari, yagira iti : Itora mwisabiye(karampaka), dore niryo ribakozeho , indi Loni izava he !  Koko rero Ishyaka rya Lunari ryari rishyigikiye umwami na gihake niryo ryasabye Loni ko yakoresha amatora ya Kamarampaka mu Rwanda, n’abagore bagahabwa uburenganzira bwo gutora ! Ayo matora niyo nyine yakuyeho gihake, Kalinga n’izayo zose zigenda nk’ifuni iheze. Hari taliki ya 25 Nzeri 1961.

FPR imaze gufata ubutegetsi  byabaye ngombwa ko yandika itegekonshinga rinyuze Paul Kagame 100%. Iryo tegeko ryanditswe mu mwaka w’2003 niryo u Rwanda rugenderaho ubungubu. Ryahaye Kagame nka Perezida wa Repubulika ububasha bwose yifuzaga, riniga amashyaka ya Opozisiyo mu buryo buteye isoni.

Gusa burya koko nta bapfira gushira! Muri FPR harimo n’abantu batari basamariye intsinzi (insinzi!!!) gusa ahubwo bashyiraga mu gaciro bitangaje. Abo nyine nibo bakoze ku buryo itegekonshinga ryandikwa uko Kagame abyifuza ariko bashyiramo n’agatego abaswa bazakubiramo ikirenge ! Abaturage baritoye muri Referendum muri mata 2003 nabo bari bazi ko amaherezo iryo tegekonshinga rizakorera ishyano ba Mutimamukewomurutiba ! Bateze Kagame umutego ukomeye ntiyarabukwa none dore niwo nyine ugiye kumufata mu ijosi ku manywa y’ihangu!

Mu ngingo y’101, bifuje ko Perezida Kagame yakwica agakiza uko abyifuza ariko ntarenze manda ebyiri zihwanye n’imyaka 14 ku butegetsi!

Dore uko iyo ngingo ibivuga:

“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.

 Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.                                 

Musa Fazili : Umushukanyi
Musa Fazili : Umushukanyi

Manda ya nyuma ya Paul Kagame izarangira mu mwaka w’2017 ! Gusa inyota afite yo kuguma ku butegetsi iramutera igishuko cyo gushaka uko yahindura itegeko nshinga  kuko ahari  mu  mutwe we yibwira ko ubutegetsi bwa Repubulika n’ubutegetsi bwa cyami byose ari kimwe. Afite n’abanyendanini nka ministri Musa Faziri bamushishikariza kurihindura ngo bakomeze bamurireho ! Ariko bizwi ko nahasiga agahanga batazamuherekeza.

Icyo birengagiza ni uko nyine ba bahanga banditse Itegekonshinga bari bamuzi neza ari nabo nyine bakoze uko bashoboye ngo bamufungire amayira kuburyo atazoroherwa no guhindura Itegekonshinga uko yishakiye.  Ng’uko uko bateganyije ingingo yaryo y 193 igira iti:

(1)Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize.

Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by’amajwi y’abagize buri mutwe w’inteko.

(2)Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

(3)Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa.

Bisobanuye ko guhindura manda ya Perezida wa Repubulika ari inzira ndende, itangirira muri guverinoma, ikaba yakomereza mu mutwe w’abadepite, babyemeza ikajya muri Sena,  igasozwa no kubaza rubanda niba ibyemera. Nyamara muri Referendumu yo muri mata 2003 rubanda nyine yavuze ko idashaka Perezida wa Repubulika wigira umwami!

Niyongera guhabwa ijambo binyuze muri Referendum rubanda izavuga OYA kuko mpamya ko itazemera ko bayihindura injajwa. Ngo Umugabo nyawe ahindukira mu kiryamo ntahindukira mu ijambo. Nta gushidikanya, amarorerwa Kagame na FPR bakoreye Abanyarwanda muri iyi myaka 20 bamaze ku butegetsi (ikinyoma, iterabwoba, kwikubira ibyiza byose by’igihugu…) azatuma abaturage badatora umushinga wo guhindura manda ya Perezda wa Repubulika hagamijwe gusa guha Paul Kagame amahirwe yo kongera kuba umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite! Abamotsi ba Kagame nibadukana ka kageso kabokamye ka ‘Tora aha” cyangwa bakitabaza bwa bukorikori bwabo bwa nzikoraho bwo gutekinika amajwi, rubanda izaba ifite uburenganzira bwo kuvuga ngo OYA binyuze mu myivumbagatanyo na Revolisiyo.  Aha ho kubyitegura tubigeze kure!

Umwanzuro

Paul Kagame nka Perezida wa Repubulika yarahiriye kuzakurikiza kandi akarinda itegekonshinga! Ntabwo yarahiriye kurisuzugura no kurihindura . Iyo ndahiro iteganywa n’ingingo y’104 y’itegekonshinga  we ubwe yasinye :

«Jyewe, [Paul Kagame], ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:

     ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;

     ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;

3°     ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko;

     ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu kandi ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;

     ko nzubahiriza mbikuye ku mutima inshingano zanjye nta vangura iryo ari ryo ryose;

     ko ntazigera nkoresha ububasha nahawe mu nyungu zanjye bwite;

     ko nzaharanira iyubahirizwa ry’ubwigenge n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’ibyagirira akamaro Abanyarwanda bose.

 Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo. »

Inama tugira Paul Kagame ni uko yakwirengagiza igishuko kimukirigira mu mutima we kimwe n’abamushuka ngo ahindure itegekonshinga ! Narangize manda ye mu mahoro ubundi yegame, abandi banyarwanda batorerwe kuyobora igihugu cyabo. Yavutse asanga u Rwanda ruriho, azapfa arusige. Yavutse asanga abanyarwanda bamaze ibinyejana byinshi bariho, siwe wababeshagaho. Naho yabicamo miliyoni nyinshi, azapfa abasige kandi bazabaho kuko atari we ubabeshaho. Nareke kwishuka, siwe Mana y ‘u Rwanda. Naramuka afunze umutwe agatangiza ibyo guhindura itegekonshinga, aririwe ntaraye ! Rubanda iri maso…..

Na Perezida Blaise Compaore wa Burkina Faso, mu myaka 27 yose yari amaze ku butegetsi, yibwiraga ko yarangije kwifatira abaturage be bidasubirwaho. None dore abuze byose nk’ingata imennye kandi ntibirangiriye aho! Mu minsi itarambiranye n’Urukiko mpuzamahanga rukorera La Haye ( ICC ) ruraba rumutumyeho ngo Mzee ngwino hano hari utubazo duke ugomba gusobanura turimo n’urupfu rwa Thomas Sankara, hanyuma urahita witahira ! Mbese nka kurya Inkotanyi ziryoshyaryoshya zikanasekera uwo zenda gukubita agafuni!

Amahirwe menshi kuri Paul Kagame, gusa yari akwiye kwirinda ko imvugo ya kinyarwanda igira iti “Amatwi arimo urupfu ntiyumva” yamwuzurizwaho kandi yaraburiwe.

padiri-thomas-nahimana

Padiri Thomas Nahimana

Umuyobozi w’Ishema Party