MUREKE TWITEGURE GUCUNGURWA VUBA, HATAGARITSWE INGOGO

Banyarwanda banyarwandakazi, nongeye kubasuhuza mbifuriza mbere na mbere kugira amahoro y’Imana no kugira igihugu cya buri wese ni ukuvuga aho umutwa, umututsi n’umuhutu yisanzura, ntagire ipfunwe ry’uko yavutse ndetse n’uko atekereza. Iyi nyandiko ya kabiri ikurikira indi nanditse igira iti ” Umuti wa politike ukwiriye ibibazo by’u Rwanda” iboneka kuri http://shikamaye.blogspot.com/2014/09/tubatumikire-umuti-wa-politiki-ukwiye.html ndetse no ku rubuga rwa therwandan.com, ndagira ngo mbagezeho ibitekerezo byanjye kugira ngo ntange umuganda wanjye mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu kugirango, dukureho shitani yaduteye iturutse i Bugande kuwa 01 Ukwakira 1990, nta maraso menshi amenetse.

Impamvu nyise shitani ni uko ariyo mwami w’urupfu kuko niyo yaruzanye muri iki gihugu cyacu aho yaje yisasira ingogo kugeza ubu ziri gukabakaba amamiliyoni umunani (8.000.000) ndetse uyu mubare ukaba ushobora no kuba urenga, ubundi twari tumenyereye ko umuntu yicwa n’uko ashaje cyangwa indwara nayo idashobora kuvurwa, yazanye urwangano icamo abantu ibice, yazanye ubujura aho icuza umuntu utwe kubera amategeko shitani yishyiriyeho ku nyunguze n’abambari be, yazanye ubusambanyi aho busigaye bwaragizwe intwaro agatsiko karwanisha kandi kakanayiyoboresha mu butegetsi bwayo, yaje irwanya Imana  aho yatangiye yica  abungeri b’intama z’Imana, ndetse n’ibindi byaha byose Imana yanga urunuka.

Uru rugamba mbona rutoroshye, kandi ruri gutinda kubera impamvu, ndibuze kuvuga muri iyi nyandiko ndetse n’uburyo ntekereza zashobora kubonerwa ibisubizo buri wese asyhizeho uruhare rwe kandi kuburyo bwihutirwa.

Uru rugamba rero rurimo abarurwana benshi, ndetse n’abarurwanya bensh,i babigambiriye cyangwa batabigambiriye mu buryo butandukanye, kuburyo abo bose bagomba kujorwa, ku buryo hafatwa ingamba zo kugira ngo ibintu byihute, kugira ngo shitani avanwe ku ntebe, hakaramirwa bike bisigaye atarangiza. Aha muri iyi nyandiko murasanga ibyo ntekereza ko abanyarwanda baba Babura, ngo bashyire hamwe twubake umusingi uhamye wo gucungura abanyarwanda, ibi nkaba mbona ko bikozwe mbere y’uko dusoza urugamba, byazafasha n’ejo hazaza, hakanarokoka byinshi.

Dore imiterere y’abo mbona barwana uru rugamba rwo kuvana igihugu mu maboko ya Shitani:

I. ABARI MU GIHUGU 

A. ABATURAGE BARI MU GIHUGU RWAGATI

Aba baturage nibo bagize igice kinini cy’abanyarwanda bashobora kuba bagera cyangwa barenga 90% z’abanyarwanda bose, shitani ikaba yarabigaruriye, ikaba yarabagize agatobero, aho ifata uwo ishaka ikamuha urupfu igihe ishakiye kandi ikanabyigamba, ikamwiba utwo yaruhiye ku ngufu ikoresheje akarimi keza gasize ubuki ndetse n’amayeri menshi arimo amategeko shitani yishyiriyeho, ikamufatira umugore ku ngufu imubeshya ngo arayobora cyangwa ngo yamuhaye ijambo rivugira iyo shitani, igafunga aho asengera ngo arayisakuriza, ikamutezamo amacakubiri n’umwiryane ku buryo yirirwa akebaguzwa areba ko abambari ba shitani (DMI, intore, local defense, polisi, abasilikali, ba rusahurira mu nduru ndetse n’izindi nyangabirama ntabashije kurondora) batamureba ngo bamushyire mu mufuka yateguriwe ngo ajugunwe mu mazi atemba y’Akanyaru  cyangwa Akagera byaba gombwa agahagarara ku cyapa cya Rweru, ibeshyera uwo ishaka ngo imufunge ndetse inamucire urubanza ikurikije ubugome bwayo.

Aba banyarwanda barimo ibice bikurikira:

  • Abanyarwanda bahoze mu gihugu, shitani ikaba yarababatije “ABASOPECYA”, aba banyarwanda bahuye n’uruva gusenya, aho shitani yababibyemo urwango kubera urupfu yabageneye, urwo rupfu ikaba yararuzanye mu Rwanda ku italiki ya 01 Ukwakira 1990 kugeza n’uyu munsi iyi nyandiko yandikwa. Kuva ku ya 19 Nyakanga 1994 aho shitani yimikaga ubwami bwayo ku mugaragaro mu gihugu, ABASOPECYA baciwemo ibice aho umuhutu n’umututsi bahereyeko baryana, yimika umututsi imubwira ko umuhutu ari umwicanyi, ko aho aba ari aba ashaka kumwica nk’uko interahamwe (abafatanyabikorwa ba shitani FPR- inkotanyi) zabikoze muri mata 1994, imushyiriraho kwibuka abatutsi, imwubakira inzibutso zuzuye amagufa yiganjemo ay’abahutu shitani yisasiye kuva yatera u Rwanda, iyitirira abatutsi, ibwira umusopecya w’umututsi ko umwana bareranywe ari umwicanyi ko agomba no kwamburwa ubunyarwanda akaba icyo ntazi, agahora agenda yubitse umutwe ngo adakoma rutenderi shitani ikamugereka kubo yisasiye. Shitani yeretse abo basope impuhwe ziruta nyina ubabyara, imubwira ko GENOCIDE y’abanyarwanda (abatutsi n’abahutu bishwe na FPR- inkotanyi hamwe n’abafatanyabikorwa bayo aribo interahamwe) ihindutse genocide yakorewe abatutsi kugira ngo umwiryane ufate intera ndende akomeze yikore mu nda. Ni uko si ukwiva nyuma babeshyera abahutu bareranwe muri gacaca ya shitani, none inzu z’imbohe ziruzuye, ndetse shiku n’ikiboko bisimbuzwa uburetwa shitani yise TIG.
  • Uru rwango kandi urusanga hagati y’abasopecya n’abarutashye aho shitani yafashe imitungo y’abasopecya ikayigabiza abarutashye, cyane cyane mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba na Kibungo ( aho shitani yabatije Uburasirazuba).

Aba banyarwanda barangwa n’ubwoba bwinshi cyane, bahora bateze amajosi bayategeye shitani ngo iyace igihe ishakiye, ikindi kandi bahora bibaza ibizakurikiraho igihe shitani ivaniwe ku ntebe, kubera urwango ruri hagati yabo ni uko bazasaba imbabazi abana bareranwe bahereye ku ngero biboneye cyangwa bamwe bagizemo uruhare mu gupyinagaza umuhutu bareranwe bagatinya ko akebo kazajya iwamugarura!

  • Hari abanyarwanda batahukanye na shitani yitwikiriye uruhu rw’Imana (abavuye Uganda, Tanzaniya, Burundi, Zaire, ndetse no mubindi bihugu bya kure), aba benshi barangwa n’ubwenge buke bwo kwiyemera, bakivuga ibigwi by’uko barutashye, bigatuma bitarura abantu basanze mu gihugu, hari n’abatinyuka kuvuga ko uwo basanze mu gihugu (Umusopecya) ko nta bwenge agira kubera kwicecekera kwe bitewe kubera ibikorwa bya shitani n’abambari bayo. Aba banyarwanda bazanye ibibi byinshi mu muco, mu madini ndetse inyangamugayo zibarimo zikaba zigerwa ku mitwe y’intoki. Aba banyarwanda shitani yabagize ingwate, bamwe kubera imyanya myiza (ariko nta mwanya mwiza kwa shitani ubaho) bakomeza gukurikira ivanjiri yayo na n’ubu ibashuka ko ibarinze ko itabayeho bashira, kugira ngo ikomeze irebe ko yacuma iminsi mu gihe abacunguzi batarinjira mu gihugu, ibyo bigatuma shitani ikomeza kugarika ingogo.

B. ABAKOZI BA SHITANI

Aba bakozi ba shitani bagizwe n’abasilikali, abapolisi, ndetse n’abategetsi ba gisivili, abanyamakuru n’abandi bitwa intore. Aba shitani ihitamo kubahemba ibya mirenge, bagahitamo kwigira ibicucu bidatekereza kugirango shitani ikomeze ibahembe ibituruka mu maraso cyangwa mu byaha bya shitani. Aba shitani yirirwa ibabwira ko ibyo bari byo aribyo yabibahaye, bakabwirizwa kwica kugira ngo inkongoro y’amaraso ihore ku meza ya shitani. Aha kwica ntibivuga gufata imbugita cyangwa imbunda ngo wambure ubuzima umuntu gusa harimo no guhinduka igisenzegeri umuntu agapfa ahagaze, ibyo bikorwa byiswe amazina atandukanye harimo EDPRS, Vision 2020 n’andi mazina shitani yabazaniye, ibyo byose bikabumbirwa mucyo bise ibikorwa bya guverinoma.

C. AMASHYAKA YIYEMEJE KURWANYA SHITANI KU MUGARAGARO MU GIHUGU RWAGATI

Hari abanyarwanda b’intwari batinyutse kurwanya ingoma ya shitani ku mugaragaro, abenshi usanga bari mu bihome abandi bakaba bahozwaho ijisho n’abakozi ba shitani nk’uko nabavuze haruguru. Aba banyarwanda nibo nkingi ya mwamba urugamba rwubakiyeho, kugirango badakomeza kutuzira hagomba kugira igikorwa, kugirango imbuto z’urukundo badushakira, zisarurwe kandi tubavane mu bihome vuba na bwangu kuko rusifero we agomba gutsindwa vuba aha, kandi byanze bikunze.

D. SHITANI UBWAYO

Aha nababwira ntahisha ko shitani igizwe n’agatsiko kayobowe na Kagame Paul, kateye gaturutse muri Uganda nk’uko nabivuze kakaba karangwa n’ibikorwa binyuranye n’itegeko ry’Imana rigira riti” Jya ukunda Imana n’umutima wawe wose, na roho yawe, n’ubwenge bwawe bwose ndetse ukunde mugenzi wawe nkawe ubwawe” Iyo urebye iri tegeko riruta ayandi yose usanga iyi shitani irirwanya kuburyo bukurikira:

  • Gukunda Imana: Shitani yaje yica abungeri (abapadiri, abapasitoro), abakirisito, abayisilamu, isenya amasengero andi iyahinduramo inzibutso, noneho yadukiriye gufunga insengero ngo zirayisakuriza, ndetse abakomeza kwica bakaba ari abayoboke b’amadini atandukanye.
  • Gukunda mugenzi wawe: Shitani yabibye urwango hagati y’abahutu n’abatutsi,hagati y’abahutu ubwayo, hagati y’abatutsi ubwabo. Yaje yica aho inyuze hose kugeza igihe ahari izarindimukira, yewe ntiyagarariye aho, yambuka imipaka ndetse yambuka n’imigabane igize iyi si dutuyeho ngo iri gushaka abayirwanya. Aha nakongera kwibutsa ko aka gatsiko ariko kazanye urupfu mu Rwanda (ubundi twari tumenyereye ko umuntu apfa ashaje cyangwa arwaye indwara yica cyangwa y’igikatu). Shitani yazanye ubujura bw’ubwoko bwinshi (Agaciro fund, FARG, imisanzu y’umutekano, imisanzu ya Shitani FPR-Inkotanyi n’indi misanzu ntazi amazina), kwambura abantu utwabo habanje kubaho imanza z’uburiganya, igabana ry’amasambu cyangwa kwamburwa amasambu banyirayo bamaze kwicwa.

Aka gatsiko niko gahanganye n’abanyarwanda barangwa n’urukundo, icyo nagasaba ni uguhambira uturago tukakajugunya mu muriro utazima kuko nta kindi gakwiriye.

II. ABARI HANZE Y’IGIHUGU

 A. IMPUNZI

Aba banyarwanda bashobora kuba bibeshya ko shitani bayisize mu Rwanda ariko nabo bagaragaza ibimenyetso ko shitani ishobora kuba ibarimo, batabizi cyangwa babizi bakabyirengagiza. Aba benewacu usanga nabo barangwa n’urwango ndetse n’ivangura hagati ya Hutu – Tusti, hagati ya Kiga – Nduga, hagati y’abakire n’abakene, abahunze n’abasigaye mu gihugu, ndetse n’ibindi bitandukanya bene Kanyarwanda. Aba usangamo abantu bigize inshakura cyangwa indyarya zirirwa zitunzwe no kwambura impunzi zene wabo, ngo zirabashakira serivise nziza aho kugirango babafashe kwiteza imbere, hari n’abo usanga bambura abandi abagore, ndetse n’ubundi buhemu butandukanye.

Aba nabo usanga bakebaguzwa bikanga abambari ba shitani (DMI cyangwa Intore), kubera imbuto za rusifero yababibyemo, ndetse hari n’abamukorera kubera ibifu binini byabarenze, ibyo bigatuma bagambanira bagenzi babo aho bakwishyize hamwe ngo barwanye shitani n’ibyayo byose.

B. ABAYOBOZI B’AMASHYAKA

Aha abanyarwanda bakaba barishimiye amashyaka ya politike menshi yavukiye hanze kuko bigaragaza ko abantu baba bafite ibitekerezo bitandukanye, aha tukumva ko wenda twazaba mu gihugu twese n’ubwo twaba dufite imyumvire itandukanye, aha bikaba bitandukanye n’ ishyaka rimwe ryateye u Rwanda rikarangira ryigaruriye ubutegetsi n’umutungo w’igihugu, rikayoborana amahame ya shitani nk’uko nabivuze ngitangira iyi nyandiko.

Aba nabo barimo abanyarwanda batandukanye ariko nabo usanga shitani yarabaritsemo ibi bikurikira:

  • Urwango hagati ya Hutu-Tutsi, Kiga-Nduga, ibitekerezo Parmehutu- UNAR, MRND-MDR- Shitani (FPR- Inkotanyi), ndetse n’izindi ntwaro z’urwango mbona zituruka kuri shitani yateye u Rwanda;
  • Ubwibone bushingiye ku ngoma cyangwa ku butegetsi bwabayeho mu Rwanda, aho usanga bibeshya cyane bagereranya u Rwanda rw’ubu n’urwa kera, ndetse no kugendera ku mahame ya shitani iri kurwanwa ubu, bibeshya ko igihugu ari icyabo bonyine cyangwa ko aribo banzi ba shitani gusa;
  • Guharanira inyungu z’umuntu ku giti cye aho kureba uko amateka y’igihugu ameze, bagashaka umuti urambye ubereye abo bahagarariye nta vangura;
  • Gukorera shitani baba babishaka (abakozi bayo), cyangwa batabishaka (hari igihe batanga ibitekerezo bahangana, ndetse bakanamena amabanga bigatuma batiza shitani umurindi);
  • Guhuzagurika ku mahame bagenderaho aho bikaba byateza muzunga abayoboke bayo;
  • Kubeshya abanyarwanda ko byose byarangiye kandi ibyo gukora bikiri byinshi kuko ingufu bigaragara ko zitatanye, ndetse no kutagira ubushake bwo gushyira hamwe ngo dusezerere shitani twimike umwami w’urukundo.

IGIKENEWE KURI BURI RWEGO

A.     ABARI MU GIHUGU

Abanyarwanda bari mu gihugu bakwiye kumenya ko ibyago barimo babizaniwe na shitani (agatsiko ka FPR-inkotanyi), ko katabakunda namba, kuko ibyo gakora bigomba kurwanywa nabo kuko nibo benshi.

Dore ibyo bagomba gukora mbere y’uko shitani irimburwa burundu hatagaritswe ingogo:

  • Kwirinda no kwamagana uko umuntu abishoboye, imvugo zitanya abahutu n’abatutsi zikwirakwizwa n’agatsiko;
  • Kwanga gutanga amafranga bakwa n’agatsiko (agaciro kava ku mushahara, umusanzu wa shitani FPR-inkotanyi, imisanzu y’amatora, amafaranga y’umutekano, ndetse n’indi misanzu ifite amazina ntazi) kuko ayo maturo bayiha ariyo ituma igura intwaro zo gukomeza kurimbura imbaga;
  • Kureka ubuhendabana bw’agatsiko nk’amafaranga babaha mu butumwa bwo kwica bagenzi babo no Kuburira bagenzi banyu agatsiko gashaka kwirenza;
  • Gutangaza ibikorwa bibi by’agatsiko uko bishobotse, mufate amavidewo mukoresheje telefoni,mufate amajwi, hanyuma mugashyire ku karubanda;
  • Gutorokesha uko bishobotse abategereje kubagwa cyangwa kujugunywa mu mifuka;
  • Kwigisha abo muvukana cyangwa abavandimwe banyu bakorera agatsiko bakava muri ibyo bikorwa by’urukozasoni,
  • Abatutsi bahemukiye abahutu kubera akagambane ka shitani, bishyiremo akanyabugabo batangaze ko babeshyeye abana bareranwe, banabyandike;
  • Mutangire kwikorera ubwiyunge hagati yanyu, musurana, musabirana, mufashanya, mutabarana ndetse muganira ku buryo mwakwirukana shitani, mubikore bucece nk’uko mbibaziho;
  • Abatutsi bazanye na shitani batarayimenya ko kubera ubushobozi yabahaye mu by’imitungo ko bakwiye kuva mu mitungo y’abo basanze mu gihugu, bakagura iyabo, hanyuma urwango mufitanye n’abo benewanyu mwasanze rugashira;
  • Mwange kwitabira imyigaragambyo yateguwe na shitani FPR- Inkotanyi;
  • Mutangire mwandike ko mwitandukanyije n’agatsiko n’ibibi byako;
  • Mushake amafilimi mashya avuga neza uko ibintu byagenze muyahererekane munasobanurirane kubatumva indimi z’amahanga ibyo byose mubikore bucece;
  • Mutange imisanzu uko mushoboye ku mashyaka akorera hanze, mwiyumvamo ko aharanira kubacungura abavana mu menyo ya shitani (imisanzu ishobora kuba amafranga, abantu, ibitekerezo n’ibindi abacunguzi banyu bakeneye);
  • Mutange ibitekerezo by’uko mwumva mushaka kuyoborwa mu minsi iri imbere.
  • Musenge mubikuye ku mutima musaba Imana ko yabirukanira bidatinze shitani iri ku ngoma mu Rwanda.

Icyitonderwa: Aba banyarwanda nibo bagombye kuba moteri y’uru rugamba turiho, kuko iri curaburindi bariho, rituma urugamba rutihuta, bityo umwanzi agakomeza akabicira ubusa, agamije iterabwoba no kugirango batishyira hamwe ngo iyi shitani bayohereze mu muriro utazima. Aba banyarwanda kandi batitonze hakorekwamo ingogo nyinshi niyo mpamvu uruhare rwabo rukenewe byihutirwa.

B. ABANYARWANDA BARI HANZE Y’IGIHUGU

Abanyarwanda bari hanze y’igihugu barasabwa kunga ubumwe bakarwanya shitani, bakareka ibibatanya nk’uko byavuzwe haruguru hanyuma bagakora ibi bikurikira:

  • Kureba uburyo hashyirwaho za forum zituma abantu binigura bakavuga ikiri ku mutima kugirango inzigo bishyizemo ubwabo zishire;
  • Kugira inzego zihamye zigamije gukumira abambari ba shitani, bityo bagahererekanya amakuru yo kubamagana;
  • Kwihagararaho bakarwanya ubwoba shitani yababibyemo, kuburyo intore arizo zigomba kubatinya zajya zibabona akaba arizo zitahwa n’ubwoba zikabahunga, cyangwa mwaba mubishoboye mukazigisha zikareka gukurikira shitani (byaba bishobotse zikezwa cyangwa zigasubizwa kwa shitani);
  • Gufashanya bagati yabo batishishanya, abarwaye bakavuzwa, abababaye bagasurwa, mbese mukaba bene mugabo umwe;
  • Kwikuramo ibitekerezo bibi byo kumva ko abasigaye mu gihugu bose ari abashitani ko bakwiriye gupfa bose cyangwa gutabwana mu muriro utazima nka shitani;
  • Gutangira kwiyunga hagati ya Kiga-Nduga, Hutu-Tutsi, abahunze kera- n’abari guhunga vuba, abakire- abakene, abize-abatarize, n’ibindi bitandukanya impunzi, ibyo bishobora gukorwa n’inzego impunzi zishyiriyeho;
  • Kugira ngo byihute, abayobora amashyaka akorera hanze bagomba kwerekana ko ari intangarugero, bakarangwa n’ibikorwa byubaka, bitanga ikizere ku ngero zose z’abanyarwanda n’ubwo baba bafite ideology (ingengabitekerezo) zitandukanye;
  • Gutanga batiziganya umusanzu mu kubohora u Rwanda (amafaranga, abantu, ibitekerezo ndetse n’ibindi Abacunguzi babo bakeneye);
  • Gusenga Imana babikuye ku mutima kugira ngo ubwiyunge buboneke muribo no kugirango shitani ihirikwe ivanwe mu bantu.

UMWANZURO

Shitani yaje iteye u Rwanda ku italiki ya 01 ukwakira 1990, yaje yitwikiriye uruhu rw’intama n’akarimi gasize umunyu ariko ngo akabaye icwende ntikoga kandi ngo niyo koze ntigacya! Kazanye urupfu, urwango,n’ubwoba, noneho kageze mu gufunga insengero z’Imana.

Intwaro zo kukarwanya zigomba kuba zishoboye kukarimbura burundu zikaba ari izi zikurikira:

  • Urwango rugasimbuzwa urukundo;
  • Urupfu rugasimbuzwa ubuzima (gushyiraho gahunda zatuma umuntu aba mu mutuzo, akarya akaryama, akambara ndetse n’ibindi byatuma umuntu aramba);
  • Gushirika ubwoba umuntu akamagana ashize amanga ibikorwa bya shitani,
  • Abihaye Imana bagomba kugira uruhare rugaragara mu kwirukana shitani kuko nibatabikora inyigisho z’Imana ntizizatangwa, itegeko ryo gukunda Imana ari naryo riruta irindi ubu rikaba ribangamiwe, abayoboke babo ntibazabona aho bagaragariza urukundo rw’Imana, kuko aho tujya kuganira nayo ntibazahabona kuko insengero n’abungeri bizaba bifunze.

Muhaguruke rero munzego murimo zinyuranye twimike urukundo rw’imana ndetse n’urwa bagenzi bacu, kugirango urugamba turiho rwo gusezerera agatsiko ka shitani FPR-Inkotanyi, turusoze vuba nta ngogo nyinshi rugaritse.

Murakoze.

Abishyize hamwe Imana irabasanga kandi abishyize hamwe ntakibananira (United we stand, Divided we fall).

NTWARI Pacis