"Revolisiyo y'abanyarwanda niyo izakiza u Rwanda ingoma y'igitugu ya Kagame n'agatsiko ke": Padiri Nahimana

Tariki ya 28 mutarama muri uyu mwaka w’2013, Padiri Thomas na bagenzi be bashinze ishyaka ISHEMA abereye umunyamabanga mukuru n’umuvugizi, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR buri mu Rwanda.

Uyu Padiri Thomas azi neza ubutegetsi bwa FPR avuga ko bubereyeho gusa kunyunyuza imitsi y’abaturage, kuko kuva yahabwa ubupadiri muw’1999, yashinzwe kuyobora Komisiyo ya Diyosezi y’Ubutabera n’Amahoro kugeza mu mwaka w’2005. Ni umwe mu bakurikiraniye hafi ibyerekeye ishyirwaho ry’Inkiko Gacaca n’imikorere yazo, iyandikwa ry’Itegeko Nshinga ryo muw’i 2003, yabaye ndetse n’indorerezi mu matora ya Perezida wa repubulika n’abadepite yo muri 2003.

Padiri Thomas arasobanura imigabo n’imigambi y’ishyaka ishema mu gukiza u Rwanda icyo yita ingoma y’Agatsiko-Sajya. Ariko kuba ari Padiri, twabanje kumubaza icyo atekereza kuri kiliziya gatolika muri iki gihe umushumba wayo mukuru yeguye.

Naho ku buryo abanyarwanda bakwipakurura ingoma ya Kagame , kuri Padiri Thomas n’ishyaka Ishema, ngo buri muturage yunvise ko agomba kwanga agasuzuguro n’ikinyoma, Kagame n’agatsiko ke ntibatera kabiri.

Padiri Tomas asanga Kagame ariko ngo agifite amadilishya abiri yagombye gufungura kugirango arinde u Rwanda akaga: rimwe ni inzira y’ibiganiro byahuza abanyarwanda, irindi ngo ni ukurekura infungwa zose uhereye ku banyapolitiki Mme Ingabire Vigitoriya, Déogratias Mushayidi, Bernard Ntaganda n’abandi bose bazizwa kutavuga rumwe na Kagame na FPR ye.

Padiri Thomas Nahimana yavukiye mu Bugarama i Cyangugu, mu 1971. Yahawe ubupadiri mu w’1999 arangije mu iseminali nkuru y’i Nyakibanda. Yakoze ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke, Hanika na Muyange ho muri Cyangugu ,aba n’umurezi mw’iSeminari nto ya Cyangugu.

Mu w’2005, Padiri tomasi yagiye gukomereza amashuli mu Bufaransa.Ubu akaba afite Impamyabushobozi ihanitse (licence) mu by’amategeko ( droit) na philosofia.

Source:Ikondera, 08 mars 2013

1 COMMENT

  1. Ikiganiro nikiza nagishimye. Padiri yavuze ibintu byiza rwose, kuko nanjye nshyigikiye impinduka ariko atamena amaraso.Democratie ningenzi rwose ntawe utabizi ubyirengagiza ntabwo aba akunda igihugu. Gusa ndagita icyo mukosora kubyo yavuze bijyanye nga Geocide yakorewe abatutsi ko ntaho bigaragara muri constitution y’u Rwanda, ko atari byo kuko bigaragazwa na ingingo ya 14(Amendement no 3of 13/2008, ivuga ko Leta, mu bushobozi bwayo, itera inkunga ibikorwa byihariye bigamije imibereho myiza yabasizwe iheruheru na Genocide yakorewe abatutsi…

Comments are closed.