RIB urwego rwa Leta rukoreshwa n’Intore zo kuri Twitter rwongeye guhamagaza Rashid

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Kigali, Hakuzimana Abdou Rashid yongeye guhamazwa na RIB nyuma y’ubusabe bw’intore zo kuri twitter zimaze iminsi zisizora zisaba ko atabwa muri yombi.  

Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ rwahamagaje Umunyapolitike Hakuzimana Abdou Rashid, kuzitaba ku biro bikuru by’uru rwego tariki ya 27/10/2021.

Uyu mugabo ahagamagajwe nyuma y’induru yavugijwe n’intore zo kuri twitter zirangajwe imbere na kabuhariwe mu kubiba ivangura n’amacakubiri mu Banyarwanda, Tom Ndahiro.

Guhera hagati muri uku kwezi kwa 10, kuri twitter hatangijwe icyo bise ‘Arrest Rashid’ basaba RIB ubutitsa guta muri yombi Hakuzimana Rashid bakamushinja ibyaha bitandukanye.

Tom hari aho yanditse ati “Inyigisho za PARMEHUTU zagarutse mu kanwa ka Rashid. Ni umuzimu wa Barayagwiza, Bikindi, Gitera n’abandi. Inyigisho ni uko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha.”

Yarongeye arandika ngo “Rashid n’inyigisho ze ni ibinyoma n’ubugome byunganirwa n’ubugoryi. Abamuha agaciro bakwiye kwireba bakisubiraho kuko ni ukwisuzugura.”

“Ibi birababaje kandi birareba Abanyarwanda bose batari mu murongo wa MRND/CDR/Hutu-power n’ibyayikomotseho nka FDLR, FDU INKINGI, Dalfa Umurinzi na YouTube channel zabo. Dutabaje: 

@UrugwiroVillage @SenateofRwanda @Rwanda_Justice @ProsecutionRw @RwandaRemembers @RIB_Rw.”

Intore kabombo, Bamporiki Edouard wigeze kuba umudepite kuri ubu akaba ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Sport

Nawe ati “Biraza kutunanira kurera abarogwa, niba ababaroga bigaramiye. Uyu Rashid niyihane cg ahanwe! Setu. Urwanda rwemye.”

Kimwe mu binyamakuru bizwiho kuba umuzindaro wa Leta ya Kigali tariki 24 Ukwakira 2021 cyanditse inkuru igira iti RIB yanenzwe kudakurikirana Hakuzimana ushinjwa gupfobya Jenoside, bamwe bati “ikwiye kuregwa” umwe mu basesenguzi mu bya politike yo mu Karere k’Ibiyaga bigari, utifuje ko dutangaza amazina ye yavuze ko iyi nyandiko imeze nk’impuruza yuzuyemo urwango ndengakamere yari ifite ikindi ihatse.

Yagize ati “Iriya si inkuru inenga ahubwo ni inyandiko ishinja hagamijwe gucisha Rashid umutwe. Bariya bose birirwa bavuza induru banenga RIB bayisaba guta muri yombi Rashid njye sinjya mbatandukanya na babandi bajyaga bavuza induru ngo nguriya kanaka aho yihishe, abandi bagashinja abandi ibinyoma muri gacaca.”

Tariki ya Gatatu Nzeri 2021, Abdul Rashid Hakuzimana yitabye urwego RIB, nyuma yo kumutumaho inshuro enye, rimwe bamuhamagaye kuri telephone yanga kwitaba, hari n’ubwo bamuhaye ubutumire bwuzuyemo amakosa nabwo yanga kubitaba.

Kera kabaye ariko yaje kwitaba, amara amasaha arenga ane ‘aganirizwa’. Icyo gihe, uyu munyapolitike yabwiye Umunyamakuru ko yaganirijwe neza. Ati “Ntabwo bambujije kwisanzura ahubwo banganirije neza kuva saa tatu kugera hafi saa munani. Ubu ndananiwe ariko nimara kuruhuka nzakora ikiganiro kigufi kuri Rashid Tv mbashimire.” Icyo gihe ngo RIB yamubujijwe gukora ibiganiro bivuga kuri jenoside.

Ushingiye ku byabaye kuri Karasira Aimable ndetse na Idamange Iryamugwiza Yvonne, basabiwe n’intore zo kuri twitter gutabwa muri yombi kandi bikaba, hari impungenge ko Hakuzimana Abdou Rashid nawe ashobora gutabwa muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 27/10/2021 ubwo azaba yitabye RIB.