Rulindo: Umugore yatwitswe n’uwamusambanyirije umwana arashya arakongoka

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu karere ka Rulindo haravugwa urupfu rw’umugore witwa Mukagatare Clémentine wasutsweho lisansi agatwikwa agashya agakongo, uwakoze ibi akaba ari umugabo wamusambanyirije umwana agahanwa bya nyirarureshwa.

Mukagatare w’imyaka 45  wari utuye mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde, Umudugudu wa Nyabyondo biravugwa ko yatwitswe n’umwe mu baturanyi be nyuma y’amakimbirane bari bafitanye.

Umwe mu baduhaye amakuru yatubwiye ko ahagana saa moya zo ku mugoroba wo ku itariki 20/10/2021, aribwo Mukagatare yasutsweho lisansi n’umuturanyi we witwa Nzayisenga Vedaste, afatanyije n’undi musore tutabashije kumenya izina barangije bamucanaho umuriro arashya arakongoka, abaturanyi bahuruye baje gutabara basanze agongera ariko ari hafi kunogoka bamujyana ku kigo nderabuzima cya Shyorongi agwayo.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu Murenge wa Shyorongi utifuje ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, yatubwiye ko mu mwaka wa 2018, umwana w’umukobwa wa Mukagatare yasambanyijwe na Nzayisenga, amakimbirane hagati yabo atangira ubwo.

Yagize ati “Uwo mwana w’umukobwa icyo gihe yari afite imyaka 16 niba atari 17, Nzayisenga yaramusambanyije hanyuma ababyeyi b’umwana batanga ikirego arafatwa arafungwa. Icyadutunguye n’uko nyuma y’umwaka umwe gusa twagiye kubona tubona arafunguwe kandi ubusanzwe kiriya cyaha uwagihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 25 na burundu.”

Ruswa, ikimenyane n’icyenewabo biravuza ubuhuha mu nzego z’ubutabera

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ifungurwa rya Nzayisenga ryateje urujijo, ariko kandi ngo ntacyo bari gukora ku cyemezo cy’urukiko. Ati “Afunguwe abantu bakubiswe n’inkuba, ariko twebwe nk’inzego z’ibanze nta kindi twari gukora ku cyemezo cy’urukiko. Amakuru mfite ni uko ngo hari mubyara wa Nzayisenga w’umupolisi ukomeye wamufashije guha ruswa umucamanza nuko mu rubanza bamugira umwere.”

Hari umuturage wo mu Mudugudu wa Nyabyondo, watubwiye ko ubwo Ndayisenga yafungurwaga ngo yaje akubita agatoki ku kandi avuga ko azihorera ku bamufungishije.

Yatubwiye ati “Yahoraga avuga ko azababaza abo muri uriya muryango noneho rero kuko mu rubanza ari Mukagatare wajyaga kumushinja niwe yari yarijunditse yigeze no kumutegera mu nzira aramukubita aramuvunagura.”

Umugabo wa nyakwigendera twamenye ku izina rya Zacharie, yabwite BTN TV ikorera mu Rwanda ko bari barishinganishije mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse ngo bari baranabwiye Polisi ikorera mu Murenge wa Shyorongi ko Nzayisenga ahora yigamba kubagirira nabi, ariko inzego zose babwiye ntizigeze zinamuhamagaza ngo zimucyahe cyangwa zimuhane.

Kugeza ubu abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu gutwika Mukagatare batawe muri yombi harimo na Nzayisenga.