RIB yahaye indi gasopo ikomeye abakoresha Youtube mu Rwanda

Dr Thierry Murangira

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Gukoresha imbuga nkorayambaga mu Rwanda cyane cyane urubuga rwa Youtube bikomeje kuba ikibazo cy’agatereranzamba bikomeje gushyirwamo amananiza aca amarenga yo guhagarika ikoreswa ryayo kuri bamwe, mu cyayenge.

Nk’uko twagiye tubigarukaho mu makuru yacu yo mu bihe byashize, Perezida Kagame akomeje gusaba intore guhangana n’abantu yita ko basebya u Rwand abifashishije imbuga nkoranyambaga, agahora abaza izo ntore ngo “Kuki abaturwanya babarusha ijwi?”

Si Perezida Kagame wenyine wakereye uru rugamba, kuko na Jeannette Kagame yunze mu rye asaba urubyiruko gusizora rugahangana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga banenga ibidatunganye bibera mu Rwanda

Abandi basanzwe babishyushyemo ni Gen Kabarebe, Minisitiri Gatabazi, abasirikare bakuru banyuranye, abayobozi bakuru muri Polisi n’inzego zindi zinyuranye, iteka bagakangurira abantu gukoresha izi mbuga nkoranyambaga ngo bavuga neza igihugu.

Urundi rugamba rukorereye Leta ya Kigali si urwo gutukana kuri Twitter na Facebook n’ahandi, ahubwo ni ikoreshwa rya Youtube. Uru rubuga runyuzwaho amakuru mpamo y’ibibera mu Rwanda hirya no hino, mu majwi n’amashusho ku buryo ntaho umuntu yahera abihakana. Ibyinshi Leta ntiba ishaka ko bijya ahabona, ariko kuko idafite uburyo bwo gufunga Youtube , igahitamo gufunga ahubwo abafite imbuga zayo banyuzaho amakuru.

Ubu muri Gerza za Kigali hafungiwe abanyamakuru batatu ba IWACU TV bazira ko batambutsaga ibiganiro kuri Youtube, hafungiwe kandi na Aimable Karasira nawe uzira gutambutsa ibigabniro kuri Youtube, akaba yarafashe nyuma ya Idamange nawe wazize ibyo yatangaje anyuze kuri Youtube.

Mu binyuzwa kuri youtube icyaha gikomeje kwiganza ni ugupfobya jenoside , n’ibindi byaha bigishamikiyeho. Iki cyaha mu by’ukuri si ukuri, ahubwo benshi baragihimbirwa, ngo babone uko bacecekeshwa ku zindi ngingo, igihe biba byitwa ko ari ruharwa mu gihugu , ko no kuba adafunzwe ari impuhwe aba yagiriwe.

Mu gihe iki cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyipfobya, kuyiha ishingiro, gukerensa ibimenyetso byayo, n’ibindi byaha bisa bitya bikomeje gikangishwa buri wese utoboye akagira icyo avuga avugira Abanyarwanda, abambari ba Leta batera ubwoba abavuga banyuze kuri youtube bakomeje kubasabira gufungwa cyangwa se bakanicwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB yunganiye izi ntore zishaka gucisha umutwe abakoresha Youtube, ariko we ntiyasaba ko bafungwa cyangwa ngo bicwe, ahubwo ahereye ku ifungwa rya Karasira Aimable n’ibindi byaha bishya bamugeretseho, yahaye gasopo ikomeye abakoresha Youtube.

Umuvugizi wa RIB, asubiza ibyavuzwe na Kagire Edmund wahoze ari umunyamakuru , aho aninuraga Aimable Karasira, Umuvugizi wa RIB  Murangira Thierry yagize ati: “Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, n’abakwirakwiza amacakubiri, bagomba kumenya ko hari umurongo utukura ntarengwa washyizweho n’itegeko nshinga. RIB irashishikariza abantu kujya batanga ibitekerezo byabo bishingikirije amategeko, ingingo ya 38 y’Itegeko nshinga”

Ingingo ya 38 yagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB igira iti: “Ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta. Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, ukurengera urubyiruko n’abana, n’uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we. Uko ubwo bwisanzure bukoreshwa n’iyubahirizwa ryabwo biteganywa n’amategeko” 

Hagati aho hari abandi benshi basabirwa gufungwa kubwo gutambutsa ibitekerezo byabo mu biganiro banyuza kuri Youtube. Abari kugarukwaho cyane muri iyi minsi ni : Cyuma Hassan Dieudonne Niyonsenga, Ntwali John Williams, Agnes Uwimana Nkusi, , Eric Bagiruwusa (we ntakorera kuri Youtube, ariko akora inkuru za Radio Ijwi rya Amerika zirimo ukuri badashaka ko kumenywa), hakaba abo ababaye bahaye agahenge k’igihe gito nka Nsengimana Theoneste na Gatanazi Etienne.

https://twitter.com/rutindukanamure/status/1402593670885482508

Uretse kuba aba bakomeza gushyirwa mu majwi batukwa ku mbuga nkoranyambaga, banakomeje kwandagazwa n’ibinyamakuru bikoreshwa na Leta y’u Rwanda, bibiba imvugo z’urwango.