Umuvugizi w’Amagereza aravuguruza abakobwa ba Rusesabagina

Pelly Gakwaya Uwera

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu minsi ishize ikinyamakuru “The New York Times” cyasohoye inkuru ivuga uburyo umunyapolitiki Paul Rusesabagina yicishwa inzara, ntabone amazi meza, ntanemererwe gufata imiti.

Abakobwa ba Paul Rusesabagina bavuze ibisa nabyo ku mbuga nkoranyambaga, bigibwaho impaka na benshi.

Umuvugizi w’Amagereza yabahaye rugari ngo basakuze

Mu kiganiro n’Ijwi rya Amerika Madamu Pelly Gakwaya Uwwra yumvikana avuga ko abakobwa ba Rusesabagina ngo basabwe na Se gusakuza, bityo hakaba hari ibibazo atakwirirwa asubiza mu gihe bo biyemeje gusakuza. 

Ku bijyanye no kuba afungiwe hamwe n’abandi, Pelly Uwera akomeza avuga ko gereza ari gereza, ko nta  gice cyihariye agomba gufungirwamo, ngo bamuhaye icyumba cye akihagera, kuko bavugaga ngo nta wamenya wenda azanye Covid 19. Agashimangira ko ngo kuba icyo gihe cyararangiye agashyirwa mu bandi, nta kidasanzwe kirimo. 

Kuri iyi ngingo yo kuba umunyapolitiki  Paul Rusesabagina yarahoranye  icyumba cya wenyine, Umuvugizi w’Amagereza mu Rwanda, Pelly Gakwaya Uwera yivuguruza hamwe avuga ko byateweno kuba yarakekwagaho Covid nyuma akaza gushyirwa mu bandi, arongera avuga ko banze kumugumisha mu cyumba  cya wenyine, kuko ngo nyirubwite yabitafaga nko guhezwa ahabwa akato. 

Umuvugizi w’Amagereza avuga ko Paul Rusesabagina ari imfugwa nk’izindi zose , ko afashwe nk’abandi, kandi ko icyo akeneye cyose agikorerwa ku rwego nk’urw’abandi bagororwa bose. 

Aya makuru yo kwicishwa inzara kwa Rusesabagina, aje nyuma y’igihe gito hatangajwe andi avuga ko yakorewe iyicwarubozo akigera mu Rwana, mu gihe cy’iminsi itatu yamaze atazi aho ari, mbere yo kwerekwa itangazamakuru.

Tega amatwi ibisobanuro birambuye by’umuvugizi w’Amagereza