RIB yataye muri yombi notaire ngo “Wafatanyije na Miss Elsa gukora inyandiko mpimbano”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi notaire witwa Uwitonze Nasira, ngo “Wafatanyije na Miss Elsa gukora inyandiko mpimbano itavugisha ukuri muri dosiye iregwamo Ishimwe Dieudonné utegura irushanwa rya Miss Rwanda.”

Igitangazamakuru igihe kiri hafi y’ubutegetsi cyagize kiti:

“Bivugwa ko uyu notaire yafatanyije na Miss Iradukunda Elsa, bakajya bandikisha abatanze ubuhamya, bababwira ko ibyo bari gukora ari mu nyungu z’ubutabera.

Icyo bari bagamije, kwari ukugira ngo imbere y’urukiko, bazashinjure Ishimwe, agirwe umwere.

Usibye kuba Notaire, Uwitonze asanzwe ari umwunganizi mu mategeko mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda.”