Minisitiri afungiwe mu rugo, Miss muri kasho.. Ubutabera bureba bamwe?

Imbuga nkoranyambaga mu Rwanda ziganjeho ibiganiro ku nkuru ebyiri zivugwa cyane muri iyi minsi, benshi barisanzuye mu kuzitangaho ibitekerezo, bamwe ariko baravuga ko bazibonyemo ko ‘abantu batareshya imbere y’amategeko’ nk’uko abategetsi bakunda kubivuga.

Izo ni ukwirukanwa k’umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko n’umuco, guhagarikwa kwa Miss Rwanda, no gufungwa k’uwegukanye iryo rushanwa mu 2017.

Mu minsi micye ishize, ‘Minisitiri’ Edouard Bamporiki yahagaritswe ashinjwa ruswa afungirwa iwe mu rugo, asaba imbabazi kuri Twitter, benshi babivuzeho, barimo na Perezida Paul Kagame.

Kuwa mbere minisiteri y’umuco yahagaritse irushanwa rya Miss Rwanda, ubugenzacyaha nabwo bufunga Elsa Iradukunda Miss Rwanda 2017 ashinjwa ibirimo “inyandiko mpimbano”.

Mu gihe inkuru ya Bamporiki yari ikiganirwa, iya Miss Rwanda ni indi ishyushye yahise iza, ibitekerezo bikomeza kwisukiranya ku mbuga, no muri za ‘WhatsApp groups’.

Uretse inguni zitandukanye benshi bagiye bavugaho kuri izi nkuru zombi, hari n’ababonyemo ibyo bise ubusumbane imbere y’amategeko.

Bamwe bibaza impamvu ‘minisitiri’ uregwa kandi wemera icyaha cya ruswa afungirwa iwe mu rugo, naho Miss uregwa “inyandiko mpimbano” agafungirwa muri kasho ya polisi.

Aba bombi ibyaha baregwa amategeko abihanisha ibihano bingana.

Kuri Facebook ya BBC Gahuza umwe ati: “Ni kenshi batubwira ngo twese turangana imbere y’amategeko, ariko ubu tubonye ko imbere yayo Bamporiki aremereye kurusha Elsa”.

Hari abasanzwe banenga ko nubwo ubusanzwe ihame ari uko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunzwe, inzego z’iperereza mu Rwanda “zihutira gufunga” ugikekwa.

Muri imwe muri ‘WhatsApp group’ – zirimo n’umunyamakuru wa BBC – hari abavuga ko ari uburenganzira bw’abakora iperereza gufungira umuntu ukekwa iwe mu rugo cyangwa muri kasho.

Undi we yanditse ati: “Kuba miss Elsa afungiwe kuri polisi Bamporiki agafungirwa iwe biratwereka ko amategeko atadukoraho mu buryo bungana.”

Itegeko ryo kurwanya ruswa rivuga ko uyihamijwe n’urukiko, “ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7)”.

Naho igitabo cy’amategeko ahana kivuga ko uhamijwe icyaha cy’inyandiko mpimbano “ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7)”.

Benshi bakomeje kwibaza ikizakurikiraho kuri Bamporiki wasabye imbabazi, n’abandi benshi bakazimusabira, ariko Perezida Kagame agasubiza ati: “Guhanwa nabyo birafasha”.

Elsa Iradukunda we, urimo gusabirwa imbabazi n’umubyeyi we (nyina) mu itangazamakuru, byaba ari ibidasanzwe – nubwo bishoboka – arekuwe, ariko ibyitezwe cyane ni uko dosiye ye ishobora kuregerwa ubushinjacyaha akazagezwa imbere y’urukiko.

BBC