Ribara Uwariraye:Abatutsi bishyira hejuru, Abahutu ni ibicucu/Ikibazo cy’amoko mu Rwanda biva he?

Muri iki gice cya mbere cy’ikiganiro cya Radio Urumuri cyateguwe n’umunyamakuru Rubens Mukunzi.

Madame Chantal Mutega na Jean Jacques Bosco baratubwira inkomoko n’imiterere y’amoko mu banyarwanda.

Ese ni iyihe mpamvu itera amakimbirane mu ABATWA-ABAHUTU-ABATUTSI? Ntuzacikwe n’ibindi bice by’iki kiganiro.

Muri iki gice cya 2 cya Ribara Uwariraye kigaruka ku kibazo cy’amoko mu Rwanda, abatumirwa Chantal Mutega na JJ Bosco baragaruka kumpamvu zituma abari mu bwoko rukana bikubira ubutegetsi bagaheza abandi.

Muri iki gice cya Gatatu kigaruka kubibazo by’amoko Abatumirwa bacu baragaruka kukibazo cy’imvugo zikoreshwa mugutesha agaciro abandi bo muyandi muko, ese hakorwa iki mugihe ubutegetsi bwaba buhindutse?

Muri iki gice cya kane cya Ribara Uwariraye, abatumirwa bacu baragaruka kukibazo cy’amoko mu Rwanda. Biterwa n’iki kuba bame mubayobozi b’igihugu bakoresha iturufu y’Amoko? ese abanyarwanda bose mu moko bibona kimwe mu gihugu?

Muri iki kiganiro Ribara Uwariraye kibanda ku bibazo by’amoko numero ya 5, noneho turikumwe kandi n’uwo mu bwoko bw’Abatwa aratubwira akarengane bahuye nako. Muri iki kiganiro kandi turumva ukomoka ku moko yombi (Abahutu n’Abatutsi) nawe aratubwira icyo atekereza kubibazo by’amoko mu Rwanda.