RNC iramagana ishimutwa rya Lt Joel Mutabazi

IHURIRO NYARWANDA, RNC IBIRO BY’ UBUVUGIZI

USA

11/1/2013

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Ihuriro Nyarwanda , RNC riramagana byimazeyo imikorere idahwitse ya Leta y’ U Rwanda yo gushimuta impunzi zayihungiye mubihugu by’ Amahanga. Polisi y’ U Rwanda yumvikanye yishimira ishimutwa rya Lt. Joel Mutabazi, wari warahungiye muri Uganda kandi akaba yari afite stati y’ Ubuhunzi yahawe n’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye rishizwe Impunzi. Iki gikorwa kigayitse, polisi y’ U Rwanda yishimira, kinyuranyije n’ Amategeko mpuzamahanga agenga impunzi. Ihuriro Nyarwanda, RNC kandi riranyomoza amakuru avugako Lt. Mutabazi, hamwe na RNC bakoraga ibikorwa by’ iterabwoba mu Rwanda. Biramenyerewe ko abatavuga rumwe na Leta ya Kigali bose bagenda bashakirwa ibyaha byibihimbano, murwego rwo gusebya abarwanya Leta. Tuboneyeho gukangurira impunzizose kurya ziri menge, kubera ibikorwa bigayitse bya Leta y’ U Rwanda ikomeza gukorera impunzi by’ umwihariko ndetse n’ abanyarwanda muri rusange.

Mugire Amahoro,

Jean Paul Turayishimye

Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda, RNC

Email: [email protected]