Uwitwa ko ari umukuru w’inyeshyamba za M23 Bwana Bertrand Bisimwa kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2013, yatanze itegeko ku ngabo za M23 ko zigomba guhagarika imirwano zihanganyemo n’ingabo za Congo, ubu ingabo za Congo zikaba zirimo kurasa ibisasu bya rutura ku birindiro ingabo za M23 zisigaranye mu misozi ya Runyonyi, Mbuzi na Canzu.
“Dusabye ingabo zacu ko hahita habaho ihagarikwa ry’imirwano kugirango hashobore gukomeza ibiganiro bya politiki ” aya ni amagambo yatangajwe kuri iki cyumweru na Bwana Bisimwa, uvugwa ko ari umukuru wa politiki wa M23 uri mu biganiro na Leta ya Congo i Kampala.
Itegeko ryo guhagarika imirwano ryatanzwe mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri iki cyumweru mu gihe imbunda ziremereye (artillerie) n’ibimodoka bitamenwa n’amasasu (chars) by’ingabo za Congo byari bimaze amasaha agera kuri 5 birasa ubudatuza ibirindiro by’ingabo za M23 biri mu misozi miremire yo ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
Biravugwa ko abasirikare ba M23 hagati ya 200 na 300, bafite ububiko bw’amasasu menshi bashinze ibirindiro, ndetse banacukuye imyobo yo kwihishamo mu mpinga z’imisozi ya Mbuzi, Chanzu na Runyonyi kuva aho ingabo za Congo zibirukaniye mu duce hafi ya twose bagenzuraga.
Ikibazo cyibazwa na benshi ubu ni ukumenya niba itegeko rya Bwana Bisimwa riribwubahirizwe n’abarwanyi ba M23 bari ku rugamba. Dore ko benshi bemeza ko umukuru nyawe wa M23 ari Sultan Makenga naho Bwana Bisimwa w’umushi akaba ari agakingirizo ko kwereka abadasobanukiwe ko M23 irimo andi moko y’abakongomani atari abatutsi.
Mu byo Bwana Bisimwa yatangaje yagize ati:«Umugaba mukuru wa Armée révolutionnaire congolaise (Sultan Makenga) ndetse n’abakuru b’imitwe y’ingabo basabwe gukurikirana mu buryo bwimbitse ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko n’abasirikare bayoboye.».
Ikindi giteye impungenge n’ukumenya niba ingabo za Congo zizubahiriza aka gahenge cyangwa M23 idashaka agahenge ko kugirango yisuganye.
Ku ruhande rwa Leta ariko bo barabibona nk’amatakirangoyi kuko umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende we yatangaje ko uko byagenda kose bagiye gukomeza guhiga bukware ingabo za M23 zamenenganiye mu misozi itandukanye kugeza zishyize intwaro hasi.
Umuvugizi wa M23, Lt Col Kazarama yari yatangaje ko imirwano ikomeje, ko ngo ingabo za Congo kubakura muri iriya misozi batazazorohera, yemezaga ko ingabo za M23 zirimo kurasa bikomeye ku ngabo za Congo zirimo kuzamuka iyo misozi ziturutse mu bibaya.
Bertrand Bisimwa, we yanasabye Leta ya Uganda, imeze nk’umuhuza mu biganiroby’i Kampala gushyiraho uburyo bwo kugenzura ihagarikwa ry’imirwano.
Nk’uko abanyamakuru ba AFP bari ahitwa Ntamugenga hafi y’ahabera imirwano babitangaje ngo ahagana mu masaa kumi kuri iki cyumweru imirwano yari igikomeje ngo kandi ifite umurego.
Ngo ibisasu bya FARDC byerekezaga mu duce twinshi tw’umusozi wa Mbuzi, uwo musozi ukaba umuhigo wari watanzwe na général Lucien Bahuma, uyoboye ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru. Ibisasu bya FARDC ngo aho byikubitaga byazamuraga umwotsi wererana, bigasubizwa n’ibisasu bya mortiers byaturukaga mu birindiro bya M23 ku musozi. Hagati y’urusaku rw’imbunda nini humvikanaga kure urusaku rwungikanya rw’imbunda nto.
Benshi mu babikurikiranira hafi baremeza ko ibihugu byavugwaga gufasha M23 n’ukuvuga u Rwanda na Uganda bisa nk’aho byayitereranye.
Marc Matabaro
The Rwandan