RNC YAMAGANYE IHAGARIKWA RYA BBC GAHUZA MIRYANGO MU RWANDA

Ihuriro Nyarwanda, RNC ryamaganye byimazeyo icyemezo Leta y’ Urwanda yafashe cyo guhagarika gahunda z’ Ibiganiro bya BBC Gahuzamiryango. Icyo cyemezo cyafashwe nyuma yuko BBC (Ururimi rw’ Icyongereza ) yacishije kuri televiziyo zayo filime yiswe “ Ibitaravuzwe ku mateka y’ Urwanda”, bikaba byarababaje Leta y’ Urwanda kuko muri iyo filime izina rya Perezida Kagame ryavuzwemo kenshi kuruhare yaba yaragize muri jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Kuba iyo filime yarakozwe mururimi rw’ Icyongereza ariko Leta y’ Urwanda igahagarika gahunda z’ Ikinyarwanda, Ihuriro Nyarwanda, RNC rirasanga uwo ari umugambi mubisha wa Leta y’ Urwanda wo gukomeza kuniga itangaza makuru ryigenga, no kubuza abanyarwanda uburenganzira bwo kwihitiramo amakuru bifuza, murwego rwo gukomeza guhishira imikorere y’ igitugu kiyoboye Urwanda.

Ihuriro Nyarwanda kandi rikomeje kwibutsa abanyarwanda, Leta y’ Urwanda ndetse n’ amahanga ko rizakomeza kwamagana no kurwanya igitugu cya leta ya FPR Inkotanyi kugeza igihe abanyarwanda bazabonera ubwisanzure no kwishyira ukizana bisesuye.

Jean Paul Turayishimye

Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda

KOMISIYO Y’ ITUMANAHO N’ ITANGAZAMAKURU

TEL: 1508 335 8771

Email: [email protected]