“RUSESABAGINA YASHAKAGA KUBA PREZIDA… YIBWIYE KO AFITE IGIHAGARARO NK’ICYA KAGAME!”: Wellars BIZUMUREMYI

Yanditswe na Albert Mushabizi

Uyu mutwe w’inkuru tuwukura mu magambo ari mu buhamya  bwa Bwana Wellars BIZUMUREMYI. Uyu yahoze akora ku meza yakira abashyitsi muri Hotel des Mille Collines, mu gihe cya Jenoside. Ni uko yabyibwiriye umunyamakuru Joshua HAMMER. Ni mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru “The New York Times” yo kuwa 02 Werurwe 2021. Iyo nkuru iragira iti : “He Was the Hero of ‘Hotel Rwanda.’Now He’s Accused of Terrorism.” Ugenekereje mu Kinyarwanda yaba igira iti : “Yahoze ari Intwari ya ‘Hotel Rwanda.’ None Ubu Araregwa Iterabwoba.” Inkuru ikaba iboneka ku mushumi ukurikira : https://www.nytimes.com/2021/03/02/magazine/he-was-the-hero-of-hotel-rwanda-now-hes-accused-of-terrorism.amp.html 

Abatangabuhamya Wellars BIZUMUREMYI na Odette NYIRAMIRIMO -ubu ni senateri- bahoze ari inshuti za RUSESABAGINA, kuva mbere ya Jenoside ndetse, muri Jenoside, ndetse na nyuma yayo. Iki gihe ni nabwo BIZUMUREMYI yakoraga ku meza yakira abashyitsi muri Hotel des Mille Collines, RUSESABAGINA yari ayoboye -iyi hotel kandi ni nayo nawe yarokokeyemo- naho NYIRAMIRIMO we akayibamo nk’impunzi gusa. Mu buhamya bahaye umunyamakuru Joshua HAMMER, Bamuvuga nk’umugabo w’imico myiza itagereranywa, ndetse ntibanashidikanya kuvuga ko yakoze byinshi byiza, mu gihe cyo kurwana ku mpunzi zahigwaga, zari aho muri Hotel. Gusa mu buryo busa neza n’undi mutangabuhamya Bernard MAKUZA –yahoze ari Prezida wa Sena- bagera ku ijambo “ubutwari” bakagobwa ururimi, bakabuhakana nkana by’amaburakindi, nk’ababihaweho amabwiriza. Mu iby’ukuri kurwana ku bahigwa, mu bikorwa bitandukanye bidasanzwe, bisaba ubwenge, ubwitange no guheba amagara; mu bihe bitoroshye nk’ibya Jenoside yo mu 1994, byakabaye ubutwari ndetse ntagereranywa.

Mu bice bitandukanye by’ubuhamya bwa Wellars BIZUMUREMYI agenda agira ati : “Nakiranye ubwuzu RUSESABAGINA, wahoze ari databuja, ubwo yari agarutse mu w’2003 kuri Hotel des Mille Collines mu mirimo yo gutunganya filimu ye… Oya RUSESABAGINA si intwari… Nta muntu n’umwe yigeze arokora… Paul yashakaga kuba Prezida, nyuma yo guhabwa imidari no kuba icyamamare; yibwiye ko afite igihagararo nk’icya KAGAME, Filimu yaramwononnye pe!… Narenzwe n’ibyishimo, nkibona amashusho ya RUSESABAGINA mu mapingu, ubwo yerekwaga itangazamakuru na Leta ya Kigali, kuwa 31 Kanama 2020…” Ngayo nguko ! 

Mu bice bitandukanye by’ubuhamya bwe kandi, Madamu Odette NYIRAMIRIMO agenda agira ati : “ Birashoboka rwose ku buri wese wari wahungiye muri Hotel des Mille Collines, yashoboraga gupfa ntiharokoke n’umwe, iyo RUSESABAGIRA atahaba… RUSESABAGINA yahoze ari inshuti magara y’umuryango wanjye… nakundaga kuvugana nawe ndetse na Madamu we Taciana, twavuganaga kenshi mu rugwiro ntagereranywa… natangiye gutera RUSESABAGINA icyizere ubwo yasubikaga urugendo bitunguranye rwo kuva Bruxelles aza Kigali, kwicarana na Terry GEORGES, wayoboye imirimo ya Filmu, ndetse na Prezida KAGAME, n’abandi bacikacumu ba Mille Collines, muri Intercontinental Hotel, mu imurika rya mbere rya filmu ‘Hotel Rwanda!’ Ngo yarafitiye amakenga umutekano we, kubera ko yari yaragiye anenga Prezida KAGAME mu manama atandukanye. Naramubajije nti : uri umusazi ? Ni iki cyatuma Prezida akwambura ubuzima ? Uri mu nzozi ?… Navuganye nawe bwa nyuma amezi make nyuma yaho, ubwo yankanguriraga gufatanya n’abarwanya KAGAME…” Ngayo nguko, iby’inshuti biragoye ! 

Ibi byo kwishisha kwita RUSESABAGINA intwari, si igitangaza mu Rwanda ruyobowe na Prezida KAGAME; umugabo urangwa n’ishyari rigeza aho guhekenya amenyo. Yagaragaje mu buryo bwinshi, ko atifuza umunyarwanda wagera ku rwego rwo gukundwa no gushimwa na benshi, kwitwa intwari, cyangwa se kuba igihangange byamugira icyamamare. Kubera ko ibyo byose yumva ari we ukwiye kubyiharira; mu bwoba busa n’uburwayi bw’uko uwamuyingayinga, yaba arya isataburenge intebe ye y’umukuru w’igihugu. Mu byiyumviro bye, nk’uko atahwemye kubigaragaza, iyi ntebe y’umukuru w’igihugu; ikaba ibereye we umwe rukumbi, mu gihe cyose yaba agihumeka !

Nk’uko babivuga mu buhamya bahaye Joshua HAMMER, BIZUMUREMYI na NYIRAMIRIMO bari mu bakiranye urugwiro umuvandimwe n’inshuti RUSESABAGINA aje mu mirimo yo gutunganya Film Hotel Rwanda mu w’2003. Yari akubutse mu Bubiligi aho yari yarimukiye mu 1996, kubera ko yabonaga akemanga umutekano we. Bagaragaza ko umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi, kugeza aho badashobora no kumucira akari urutega; mu w’2005. Iki gihe kikaba ari nacyo na  Leta y’inkotanyi iyobowe na KAGAME, yari yatangiye kumwishisha by’amaherere. Icyakora mu kumwibasira ku mugaragaro, iyi Leta yabitangiye mu w’2006. Iyi Leta rero, ikaba yaramukemangagaho ibikorwa binenga ubutegetsi bwa KAGAME, mu biganiro n’amanama yagendaga agira hirya no hino ku isi. Nyamara ubundi kunenga ibitagenda ubutegetsi buriho, byakabaye uburenganzira ntavogerwa, umunyarwanda ahabwa n’itegeko nshinga igihugu kigenderaho!

U Rwanda kiri mu bihugu by’igitugu ugirana ikibazo na Leta, maze inshuti n’abavandimwe bagategekwa kugucikaho, Leta igatangira kubifashisha mu kukurimburana n’imizi. 

Ibi ntibyashyikiye gusa aba batangabuhamya, bahoze ari inshuti za RUSESABAGINA, bakamwihinduka ari uko agiranye ibibazo na Leta! Ingero ni nyinshi aho n’abavandimwe, abana cyangwa ababyeyi bagiye bategekwa kubeshyera amahano abo bagirana isano, mu rwego rwo kubacubya no kuzimiza ibikorwa byabo bya politiki n’ubuhirimbanyi, cyangwa se inzozi zabo zo kuyobora igihugu. Ingero kandi ni na nyinshi ku bagiye batinya, bagaya cyangwa bagahakana aya mabwiriza ya Leta; maze bikabaviramo itotezwa, kwirukanwa ku mirimo ya Leta, kujujubywa ku mirimo bwite, gucunaguzwa, guhozwa ku nkeke, gufungwa, kumeneshwa ndetse no kwamburwa ubuzima.

Nta gitangaza kiri mu kuba wavuga ko umunyarwanda uri hanze y’u Rwanda utinyutse akavuga ibitagenda kuri Leta y’u Rwanda; aba akururiye akaga inshuti, abavandimwe, ndetse n’abantu bose baba barigeze kugira aho bahurira nawe nko mu mirimo, bari mu gihugu. Ibyo kandi ntibigarukira ku banyarwanda gusa kubera ko n’umunyamahanga uhirahiye akavuga ibitagenda neza mu Rwanda; ashyirwaho ibikangisho, agahigwa, agahora asimbuka imitego y’ibico byo kumuvutsa ubuzima. urugero rwa hafi ni umunyamakuru, akaba n’umwanditsi w’ibitabo w’umunyakanada, Madamu Judi REVER.

Rugigana NGABO afungiwe gusa kuba ari umuvandimwe wa General Kayumba NYAMWASA, umunyapolitiki w’impunzi muri Afrika y’epfo, utavuga rumwe na Leta. General Frank RUSAGARA na muramu we Colonel Tom BYABAGAMBA bafungiwe gusa kugirana isano, n’umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo David HIMBARA, utavuga rumwe na Leta, akaba n’impunzi mu gihugu cya Canada…

Si abanyapolitiki n’impirimbanyi bakorera hanze y’igihugu gusa, bahura n’aka kaga k’imiryango yabo kwibasirwa; kubera ko n’abatinyutse kubikorera mu gihugu, ukwibasirwa kwabo, kutazigama n’imiryango yabo. Reka inshuti n’abasangirangendo ntiwarora ! Umunyapolitiki Madamu Victoire INGABIRE ntibasiba gufunga, gushimuta, guhoza ku nkeke, no guhotora, abasangirangendo n’abarwanashyaka be. Umunyapolitiki Diane RWIGARA yafunganywe n’umubyeyi n’umuvandimwe be, kubera gusa ko yari yagaragaje inzozi zo kuba umukuru w’igihugu. Umwanditsi w’ibitabo Gerard NIYOMUGABO, yarahotowe n’aho abo mu muryango we barashwiragizwa, kubera gusa ko yari afite ibitekerezo Leta itiyumvamo. Umunyamakuru Cassien NTAMUHANGA, yafunzwe by’amaherere, aza gutoroka gereza, ariko kugeza ubu abo mu muryango we bamaze guhohoterwa, gushimutwa no guhotorwa ni benshi cyane…

Kugira inzozi zo kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda si uburenganzira bw’umunyarwanda, ni ukurota nabi wicukurira imva.

Mu matora ya mbere ya bose yo mu w’2003 Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU, yahuye n’uruva gusenya nk’umukandida wiyamamazaganya na KAGAME! Uretse kubangamirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza, kwibwa amajwi ku buryo buboneka; abarwanashyaka be baratotejwe, abandi barameneshwa, abandi barafungwa, abandi baricwa. Dogiteri Theoneste NIYITEGEKA wari washatse kwiyamamaza muri iki gihe; we yarabihigiwe, ntiyanitabira amatora; nyuma aza guhimbirwa ibyaha bidashinga muri gacaca, kugeza ubu akaba aborera muri gereza. Mu matora ya 2010 umunyapolitiki Victoire INGABIRE wamanutse i Burayi aje kwiyamamaza; yarajujubijwe kugeza atitabiriye amatora. Mu kumwikiza bamuhimbiye ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside… abifungirwa akamama imyaka 8, none ubu ari mu gihugu aho n’ubundi adasiba kujujubywa no guhotorerwa abayoboke. Iki gihe umukandida w’agakingirizo NTAWUKURIRYAYO wakoze ikinamico ryo kwiyamamaza ku ibanga na KAGAME, nko guherekeza umukuru w’igihugu; we ntawigeze amurya n’urwara!

Mu matora ya 2017 abakandida Diane RWIGARA na Fred  BARAFINDA bagiriwe ubwoba ko batsinda KAGAME mu matora, barajujubywa kugeza batitabiriye amatora. Diane we yaje kubikurizamo gufunganwa n’umubyeyi n’umuvandimwe be; naho Fred BARAFINDA mu kumucecekesha burundu, bamuhimbiye indwara y’ibisazi, ajya gutoterezwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe, kugeza ahavuye ari igisenzegere. Umukandida Girbert MWENEDATA we yaremerewe ariko ajujubywa mu kwiyamamaza, bataretse no kumwiba amajwi. Mu nyuma yaje kubona ko azahasiga ubuzima; amenengana agana iy’ubuhingiro. Umukandida Thomas NAHIMANA we bamuzitiriye ku kibuga cy’indege i Nairobi, ntiyaribata no ku butaka bw’u Rwanda! Nyamara umukandida w’agakingirizo ku bwumvikane na KAGAME, Phillipe MPAYIMANA, we yiyamamaje nta mususu; aza kubona amajwi y’urukozasoni, ahita yisubirira mu buhungiro nk’urangije ikiraka cye !

Urubanza rwa RUSESABAGINA rubereye u Rwanda agatereranzamba, kumurekura ku bw’igitutu, cyangwa se kumuha ubutabera akarekurwa byaba gusa ari amaburakindi.

Ni koko urugiye kera ruhinyuza intwari ! Ubu igitutu kigeze kure ubutegetsi bwa KAGAME, kubera gushimuta RUSESABAGINA; bamuhimbira ibyaha, ubu akaba afunze, kandi anasiragizwa mu nkiko, aho atoterezwa mu manza z’urukozasoni. Umunyagitugu KAGAME, urangwa no kutava ku izima, azemera arekure RUSESABAGINA, yidegembye nawe arebe ko yagoheka? Cyangwa se azemera arangize urubanza mu ikinamico, arekura RUSESABAGINA, nk’uko byagenze kuri Musenyeri Augustin MISAGO, ku bw’igitutu cy’i Roma ? Ibihe biri imbere biduhishiye byinshi!