Umuryango nyarwanda aharindimuka:Uruhare rwa FPR mu kumunga indangagaciro z’umuco nyarwanda

Yanditswe na Arnold Gakuba

Intangiriro

Imyaka 27 irashize kuva FPR-Inkotanyi iri ku butegetsi mu Rwanda, imyaka 31 irashize kuva FPR-Inkotanyi itangije urugamba rwo kumunga umuco nyarwanda, urugamba yaba yaratangiye na mbere y’icyo gihe iyo umuntu yitegereje neza.

Kimwe mu biranga umuco w’abantu ni indangagaciro. Mu bushakashatsi bwe Dokta Kaur (2016) yagaragaje ko umuryango ari itsinda ry’abantu baba mu mwanya umwe kandi bahuje umuco. Yongeyeho ko kimwe mu bigize umuco kandi gitandukanya umuryango n’indi miryango ari ‘indangagaciro’. Ingangagaciro rero ni ingenzi cyane mu buzima bw’abantu kuko ziri mu biyobora abagize umuryango mu murongo muzima cyangwa upfuye. 

Indangagaciro nyarwanda

Mu bushakashatsi bwabo Dyczewski na Sławik (2016) berekanye ko indangagaciro z’umuco runaka zibaho mu bwumvikane hagati y’umuntu cg atsinda ry’abantu bihereye ku muryango w’ibanze ari nawo ufasha mu ruhererekane rw’izo ndangagaciro. 

Umuryango nyarwanda waranzwe n’indangagaciro zitandukanye zatumaga abanyarwanda babana neza mu mahoro, bubahana, batabarana, bafashanya. Nk’uko tubisanga mu gitabo cya Alegisi Bigirumwami yise ‘’Imigango n’Imigenzo n’Imiziririzo mu Rwanda’’ cyanditswe mu 1974, yagaragaje ko hari imigenzo n’imiziririzo abantu bazima bagirira abantu bazima. Aha yashakaga kumenyesha ko umuryango muzima uba ugomba kurema abantu bawo bakaba bazima. 

Siko byagenze rero kandi sinako bigenda mu muryango nyarwanda uyobowe na FPR-Inkotanyi. Abantu babanje kwamburwa ubumuntu. Mu muryango nyarwanda urangajwe imbere na FPR-inkotanyi nta ‘kirazira’. Umuntu muzima burya abitozwa akiri muto cyane cyane bihereye ku bamurera (umuryango muto). Nyamara rero, FPR-inkotanyi yo ikora ibishoboka byose ngo za ndangagaciro umwana yaboneye mu muryango muto ziteshwe  agaciro : kubaha, kuvugisha ukuri, gukundana, gutabarana, ndetse n’ibindi. Ubu abenshi mu banyarwanda bigishijwe icyiswe ‘’gutekinika’’ mu buzima bwose bw’igihugu (mu mashuri, mu madini, mu buvuzi, mu burezi, mu bukungu n’ahandi) wananirwa ukikura bitihi se ukahasiga agatwe. Nguko uko byagendekeye benshi mu banyarwanda banyanyagiye hirya no hino ku isi baba mu buzima bw’ubuhunzi aho bavukijwe uburenganzira ku gihugu cyabo kandi ngo u Rwanda ari igihugu gifite umutekano n’ubutegetsi bwiza. Byahe birakajya !

Kera nkiri umwana muto, ahagana mu myaka ya za 1970, hari byinshi najyaga mbona bitakigaragara mu muryango nyarwanda. Aho nakuriye, nabonaga abantu bafite urukundo nakwita karemano : gusangira akabisi n’agahiye, gutabarana, gufashanya n’ibindi. Ndibuka neza ko imiryango yajyaga ijya ibihe mu kwenga inzoga (ikigage cg urwagwa ; inturire cg inkangaza) maze ikagira ibitaramo. Muri ibyo bitaramo niho imiryango yahaniragamo abageni, inka, imirima ndetse hakabaho no guhana ibihango byo kutazahemukirana. Ibyo byose byaterwaga n’uko abantu bafashe akanya bakicarana, bakaganira. 

Iyo migenzo myiza niyo ya mbere yakuweho ku ngoma ya Paul Kagame. Iyo abantu bari hamwe baganira ngo ‘’baba bagambanira igihugu’’. Hari uherutse kumbwira ko mu Rwanda rwa Paul Kagame, ubu iyo umuntu acyuje ibirori (ubukwe, ubutisimu cg ibindi) utumira inshuti n’abavandimwe hanyuma noneho abashinzwe umutekano bo bakitumira kandi bakiha intebe, ntacyo kunywa cg kurya bashobora gufatira aho. Ngo baba baje gucunga umutekano. Ni akumiro! Hari n’uherutse kumbwira ngo iyo aganira n’ubugore we bari mu gitanda barongorerana ngo hataba hari uri hanze akabumva. Ngaho aho umuryango nyarwanda wa FPR-Inkotanyi na Paul Kagame ugeze. 

Ubu byifashe bite?

Mu Rwanda rwa FPR-Inkotanyi na Paul Kagame, indangagaciro si imigenzo n’imiziririzo by’abantu bazima ku bandi bantu bazima ahubwo ni imitekerereze (itekinika) ya bwamwe (itari mizima na gato) bifuza ko abandi bagenderaho. Twakoze isesengura ry’igitabo cyanditswe na Minisiteri y’Umuco na Siporo (2018) cyitwa “Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda” aho bavuga ku ndangagaciro bakavugamo “gukunda igihugu’’, barangiza bakerekana ko mu bigize indangagaciro yo ‘gukunda igihugu’ harimo kubaha ubuyobozi (aho ubu abanywarwanda barangwa n’ubwoba ndengakamere), kugira ubwitange (aho abanyarwanda benshi bakorera ubusa cg intica ntikize kandi bagakora iby’ikirenga n’amasaha ndengakamere), kurangwa n’ubutwari (aho abana b’u Rwanda bahatirwa gukora ibyo batifuza), kugira ishyaka (aho abanyarwanda bashorwa mu ntambara), kugira ubushishozi (aho nta mahitamo akibaho) , kubungabunga ubutekano (aho buri wese yikanga mugenzi we), kwagura amarembo (aho u Rwanda rwayogoje amahanga ruvogera ubusugire bw’ibindi bihugu), kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu, gucunga neza ibya rubanda (aho umutungu w’igihugu wihariwe na bamwe uwundi ugasahurirwa hanze), kurwanya ruswa n’akarengane (aho abanyarwanda babuzwa uburenganzira bwabo abandi bagacirwa imanza zififitse), guharanira ubutabera (aho benshi bicirwa mu bindi bihugu), uburinganire n’ubwuzuzanye (aho umuryango nyawarwanda wasenyutse). 

Muri icyo gitabo kandi cya Minisiteri y’Umuco na Siporo, havugwamo za kirazira ngo zo ‘’gukunda igihugu’’ zirimo gutatira igihugu (aho benshi bahatwa gukora indahiro zidahwitse), kuyobora nabi (aho igitugu n’akarengane byayogoje rubanda), kuba ikigwari, kugenzwa n’inyungu bwite (aho abayobozi bakuru b’igihugu bigwijeho imitungo rubanda rwicwa n’inzara), inda nini n’umururumba (aho umutungo w’igihugu usahurwa), no gusambira ibyaduka. Witegereje rero wasanga izi atari indangagaciro ahubwo ari ibirwanya indangagaciro kuko icyo bigamije ni ugubyinagaza umunyarwanda aho ari hose yamburwa uburenganzira, ubwisanzure, umutekano, n’ubumuntu. Ibi bifatwa nk’inkingi z’ingoma ya FPR-Inkotanyi, yubakiye ku kinyoma n’ubwoba, zigamije kuyifasha kuguma ku butegetsi bukandamiza rubanda. 

Tuvugi iki?

Twifashishije inyandiko ya Sebasoni Servilien (1972) ivuga ku mbaraga z’u Rwanda rwa gakondo (power in traditional Rwanda) bigaragara ko umuryango nyarwanda wari ufite uburyo bwihariye bwo guhererekanya indangagaciro z’umuco nyarwanda hakoreshejwe ibiganiro biziguye (hagati y’abana n’ababyeyi, urungano, mu mbyino n’imyidagaduro, mu bitaramo n’ibindi). 

Buri muryango wose w’abantu kandi ugira inzego karemano zifasha mu kugena no kurinda indangagaciro zawo. Niko byari bimeze rero no mu murwango nyarwanda mbere y’amaza ya FPR-Inkotanyi na Paul Kagame. Ikigaragara rero ni uko iyo miyoboro yose karemano y’umuco nyarwanda yateshejwe agaciro, ikamungwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bugamije kwambura umunyarwanda kamere ye hagamijwe kumuyobya no kumucanganyikisha kugirango bubone uko buramba ku ngoma y’igitugu n’iterabwoba.

Ikigaragara rero ni uko inzego z’umuryango nyarwanda zafashaga mu guhererekanya, kubungabunga no gukomeza indangagaciro z’umuco zamunzwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame hagamijwe inyungu z’agatsiko kari ku butegetsi. Urwikekwe, inzangano, ibinyoma, kubeshyerana, gucamo abanyarwanda ibice, byahawe intebe mu Rwanda rwa Paul Kagame. Ibyo byose nta kindi bigamije uretse kwambura umunyarwanda agaciro ke kari gashingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda. FPR rero yabonye ko abanyarwanda nibakomeza indangagaciro z’abaranze kuva kera na kare, bazabona neza ko nta mwanya yabona mu kuyobora igihugu cy’u Rwanda niko guhitamo gusenya umuryango nyarwanda ihereye ku ngangagaciro z’umuco nyarwanda.

Umusozo

Umuco w’abantu runaka uwo ari wo wose ugizwe n’inkingi ndwi (7) arizo ubuyobozi, idini, ubugeni n’ubuvangazo, imihango n’imigenzo (aribyo dusangamo indangagaciro) ubukungu, inzego z’umuryango ndetse n’ururimi. Muri iyi nyandiko, twagerageje kwerekana uko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwashenye umuryango nyarwanda buhereye ku nkingi ya mwamba ariyo  ‘’indangagaciro’’. Isesengura ry’uruhare rwa FPR-Inkotanyi mu gusenya umuryango nyarwanda rizakomereza no ku nkingi zindi z’umuco uranga abantu. Uruhare rwa buri wese mu kubungabunga indangagaciro nyarwanda ni umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda.