Yanditswe na Nkurunziza Gad
Abakobwa barenga 800 bagombaga gukora ikizami cya Leta gisoza amashuri abanza hamwe n’abagombaga gukora ikizami gisoza ikiciro rusange ‘Tronc Cummun’ ntibabashije kugikora kubera ko bamwe muri bo basambanyijwe bagaterwa inda, abataratewe inda bagize ihungabana nyuma yo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Minisiteri y’uburezi mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 4/9/2021 yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ari 251,906, barimo abakobwa 136,830 n’abahungu 115.076, naho mu cyiciro rusange (Tronc Commun) hakoze 121.626, harimo abakobwa 66.240 n’abahungu 55.386.
Umwe mu bakozi b’Ikigo gishinzwe iby’ibizamini by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ubugenzuzi bw’ayo mashuri cyiswe NESA (National Examination and School Inspection Authority) utifuje ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru, yavuze ko mu bugenzuzi bakoze basanze hari abana b’abakobwa basambanyijwe umwaka ushize bamwe muri bo bagaterwa inda ubu bakaba barabyaye, abandi bakagira ihungabana ryatumye bava mu ishuri ntibakora ikizami cya Leta.
Yagize ati “Kubera icyorezo cya Covid-19 murabizi amashuri yamaze igihe kirekire afunze abana batiga, ubugenzuzi twakoze bwagaragaje ko hari abana b’abakobwa barenga 800 harimo abigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, abandi bigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye batabashije gukora ikizami cya leta kubera ko basambanyijwe.”
“Bamwe uko gusambanywa kwabaviriyemo guterwa inda z’imburagihe ubu barabyaye, abandi byabaviriyemo ihungabana rikomeye ku buryo bazinutswe ishuri banga kurisubiramo bituma badakora ikizami cya Leta.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko abanyeshuri batabashije gutsinda ibizamini (unclassified) ni 44.176 bahwanye na 17,50% mu mashuri abanza ndetse n’abanyeshuri 16,466 batsinzwe mu mu cyiciro rusange ntibazahabwa ibigo nk’uko byari bimenyereye ahubwo bazasubiramo amasomo.
N’ukuvuga ko abagera kuri 1/6 cy’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’ikiciro rusange basibijwe. Ibi bikaba bitari bisanzwe mu Rwanda.
Imibare y’abasambanya abana ikomeje kwiyongera
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ ruherutse gutangariza kuri Televiziyo y’Igihugu ko mu myaka 3 ishize rwakiriye ibirigo 12,840 byo gusambanya abana.
Abibasirwa cyane akaba ari bakobwa ku kigero cya 97.1% ugereranyije n’abahungu basambanywa ku kigero cya 2.9%.
Muri 2018-2019 ibyaha byo gusambanya abana byari 3,433, mu mwaka wa 2019-2020 bigera ku 4,077 naho mu 2020-2021 byabaye ibyaha 5,330, harimo n’abakekwa 13,485.