RWANDA: ABANTU BARAKINGIRWA KU GAHATO

Abarimu baje mu ikingira rya COVID-19, bamaze amasaha menshi bategerej abaganga.

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Gutanga urukingo rwa COVID-19, ku byiciro byihariye byaratangiye mu Rwanda. Ariko gukingira birakorwa ku gahato ku mpamvu abantu bakomeje kwibaza. Izo mpamvu zaba ari izihe? Zihishe iki?

Nibyo koko mu Rwanda batangiye gukingira indwara ya Koronavirusi ku byiciro binyuranye by’abantu bivugwa ko biba biri mu makuba akomeye yo kwandura kurusha abandi. Muri ibyo byiciro  harimo abarimu.

Mu mujyi wa Kigali igikorwa cyo gukingira abarimu cyatangiye tariki ya 06/03/2021. Nk’uko bitangazwa n’abo banyabwenge, urukingo rurimo gutangwa rwa AstraZeneca ni urukingo rwakomeje kunengwa cyane ubushobozi bwo gukingira ibimenyetso byoroheje, ku buryo igihugu cy’Afurika y’Epfo cyo cyahagaritse gukoresha urwo rukingo.

Ku itariki ya 07/03/2021, nakugereye kuri Kigali Arena, aho abarimu bo mu Mujyi wa Kigali bakingiriwe, nganira na bamwe. Ku mbuga z’iyi nzu y’imikino, wumvaga abarimu bijujuta banenga uburyo bategetswe kuza kwikingiza no ku buryo batumiwemo hutihuti. Abo twaganiriye bambwiye ko baje gukingirwa kubera agahato bashyizweho no gutinya gutakaza akazi; ibintu bavuga ko ari nk’agakino Leta y’u Rwanda irimo gukina.

Umwarimu umwe yambwiye ati “Kuki abayobozi b’Igihugu cyacu, bahora batubwira ko umuyobozi mwiza ari utanga urugero, badatanga urwo rugero rwiza bagafata urukingo? Biragaragara ko nabo batizeye izi nkingo, ko kandi bafite amabanga akomeye kuko izi nkingo zakomeje kuvugwaho byinshi. Kuki nka minisitri ushinzwe uburezi n’abandi bagize guverinoma badatanga urugero ngo bakingirwe, bivugwe ku maradiyo, bigaragarazwe kuri televiziyo?” Yashoje avuga ko imyitwarire y’abayobozi muri iki gikorwa cyo gukingira inengwa, ko ndetse aribo baca intege abaturage basanzwe.

Undi mwarimu we yavuze yinuba cyane abayobozi b’Ikigo yigishamo, aho avuga ati “ Njye rwose nabonye ubutumwa bwanditse bw’ikubagahu, noherejwe n’ushinzwe amasomo, bumbwira ngo vuba na  bwangu ntegetswe kujya kwikingiza COVID-19 kuri Kigali Arena. Nabwiye uwo muyobozi wanjye ko ntaboneka. Ibyakurikiyeho byabaye ibyo kunshyiraho agahato ko kujyayo. Nageze aho noneho mubwira ko  kwikingiza ari ikibazo kireba ubuzima bwanjye ko nta mpamvu yo kumpatira kujya gukingirwa. Uwo muyobozi yambwiye ko nta mahitamo mfite, ko nintajya kwikingiza, ntazongera kwinjira mu Kigo ayobora. Nagiyeyo, ngira ngo ntatakaza umugati, ariko nasanze aha kuri Kigali Arena abantu mbarwa. Narakimiranye, ntaha ntarufashe cyane ko n’uwo muyobozi waduhuruzaga aduhatira kwikingiza, namutegereje ngo ndebe ko aza, ntiyahageze; nageze ubwo muhamagara yanga kunyitaba!” 

Iyo usesenguye ibiri kuba muri iri kingira mu Rwanda, usanga gukingira Covid-19, atari igikorwa Leta yashyizemo imbaraga ku mpamvu z’ineza n’imibereho myiza y’abaturage ahubwo cyabaye igikorwa cya politiki  n’icy’ubucuruzi byo mu rwego rwo hejuru.

Leta y’u Rwanda, muri iki gihe yashyizwe mu bihugu byica abantu, kubarigisa, no kubakorera iyicarubozo, nta kindi ishyize imbere uretse inama mpuzamahanga y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM: Commonwealth Heads Of Government Meeting)), iteganyijwe uzaba mu kwezi kwa Kamena 2021, inama Leta ya Kagame itegereje cyane kuko izaba ije gutera Leta y’u Rwanda icyuhagiro no kuyisiga amavuta ku byaha bikomeye byo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikomeje gukora; bityo rero kwigaragaza ko nk’urwitaye neza ku buzima bw’abaturage ni iturufu ryo gusibanganya ibimenyetso by’ibikomere Leta itera abaturage bayo.

Iyo nama kandi ni umwanya ukomeye ku bucuruzi bwa Kagame Paul n’umuhungu we Cyomoro Ivan ufite isoko ryo gutwara abayobozi bakuru bose bagendereye igihugu. Ni iturufu ry’ubukererugendo bw’u Rwanda tuzi ko byaba sosiyete zitwara bamukerarugendo, byaba amahoteri akomeye, ibyinshi ari ibya Kagame na FPR. Kuri Kagame n’ubwo abaturage babatera urukingo rutizewe, ntacyo bimubwiye bipfa gutuma isura ye n’ubucuruzi bwe bisagamba.

Aya maturufu ya politiki rero n’ubucuruzi bya Kagame nibyo birimo gutuma abantu bakingirwa ku gahato, bamwe bagashyirwaho n’igitutu cyo gutakaza akazi, baramutse batikingije, nyamara bagasinyishwa amasezerano ngo yo kwikingiza ku bushake!

Imibare itangwa na Ministeri y’ubuzima yavugaga ko ramazze gukingirwa abarenga 200.000 mu minsi 4 gusa.