Rwanda: Abanyamakuru 3 ba Iwacu TV Basaba Gufungurwa By’agateganyo

Abanyamakuru batatu bahoze bakorera itangazamakuru ku muyoboro wa YouTube “Iwacu TV” bongeye gusaba urukiko rw’ubujurire gufungurwa by’agateganyo. Baravuga ko bagiye kumara imyaka isaga itatu bafunzwe bataraburanishwa mu mizi. Ubushinjacyaha bwo bugasaba ko bategereza urubanza mu mizi. Baregwa ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda bikomoka ku biganiro bacishaga kuri youtube birimo ibitero umutwe wa FLN yagabye ku butaka bw’u Rwanda.

Abaregwa bose uko ari batatu bagaragaye mu cyumba cy’urukiko rw’ubujurire bari mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa. Bari bunganiwe n’abanyamategeko babiri.

Uru ni urubanza rwagombye kuba rwarafashweho icyemezo gikomeza gufunga cyangwa gufungura by’agateganyo abanyamakuru batatu bakoreraga ku muyoboro wa Youtube “Iwacu TV” ariko umucamanza mu rukiko rw’ubujurire aza guhindurirwa inshingano ashyirwa mu rukiko rw’ikirenga.

Byasabye ko urubanza ruhabwa indi nteko ikabona kurupfundura. Abanyamakuru batatu barangajwe imbere na Jean Damascene Mutuyimana bongeye gusaba gufungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze. Baravuga ko bagiye kumara imyaka isaga itatu bafunzwe bataraburana urubanza mu mizi.

Me Jean Paul Ibambe na mugenzi we Gilbert Ndayambaje bunganira abaregwa babwiye urukiko rw’ubujurire ko mu gusaba ko abaregwa barekurwa by’agateganyo batabishingira gusa ku gihe kirekire bamaze mu munyururu ahubwo ko n’amategeko abiteganya. Urukiko rukuru ni rwo rwaregewe urubanza mu mizi ariko rwafashe icyemezo ko aba banyamakuru bakomeza gufungwa mu gihe bataraburana.

Abanyamategeko bakibutsa ko itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho risumba ayandi rwemerera buri wese ubutabera buboneye. Abaregwa bikoma ubushinjacyaha ko kuva batabwa muri yombi bwatangiye guhindagura inyito z’ibyaha. Batangiye baregwa icyaha cyo gutangaza amajwi n’amashusho binyuranyije n’uko byafashwe. Ni icyaha kitarenza igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni y’amafaranga.

Magingo aya mu rukiko rukuru bararegwa ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no gukwiza impuha zangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga. Ni ibyaha bishobora no guhanishwa imyaka 15 y’igifungo.

Abaregwa uko ari batatu babwira umucamanza ko umuntu yagombye kuba afunzwe muri gereza igihe yaba arangiza igihano yahanishijwe n’inkiko. Gusa kubera igihe bamaze bataraburana bakibaza niba bari kurangiza igihano kitabayeho.

Shadrack Niyonsenga, umwe mu baregwa yabwiye umucamanza ko mu gihe cyose bamaze bafunzwe basanga ubushinjacyaha butagaragaza n’impamvu bafunzwe. Yagize ati “Imyaka hafi ine dufunzwe by’agateganyo tumeze nk’abarangiza igihano kitanditswe n’urukiko.”

Umucamanza yababwiye ko inyito y’icyaha ishobora kugenda ihinduka bitewe n’uko dosiye igenda ijya mbere. Aba banyamakuru bo bakavuga ko basanga bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bavuga ko ubushinjacyaha bumaze guhindura ubugira gatatu inyito y’ibyaha bubarega. Bakavuga ko ibyo ubwabyo bikomeza gushimangira ugushidikanya ku kirego cyabwo; bityo bagashingiraho basaba urukiko kubaha ubutabera bavuga ko baburiye mu zindi nkiko.

Umunyamategeko Ibambe akavuga ko asanga mu guhindura inyito y’icyaha ku nshuro ya gatatu ubushinjacyaha bwaragize impungenge bugasanga butazabasha gusobanura uko bwafunze abaregwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Avuga ko mu butabera bw’u Rwanda bidasanzwe ko hari uwafungwa imyaka isatira ine ataraburanishwa.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko busanga kugeza ubu nta mategeko yishwe na cyane ko n’icyaha baregwa gihanishwa igihe kiruta icyo bamaze bafunzwe. Bwana Francois Mutayoba uhagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza asobanura ko muri rusange ntawifuza ko ubutabera bwadindira. Yavuze ko kutababuranishiriza ku gihe byatewe n’uko hari ibindi birego by’abafungwa byageze mu rukiko mbere y’icy’aba banyamakuru. Akavuga ko urukiko rutadindije urubanza ku bwende.

Uyu mushinjacyaha yasabye ko abaregwa bategereza urubanza mu mizi na cyane ko urukiko rukuru rwabageneye itariki yo kuburanaho muri uku kwezi. Yagize ati “Icyaha baregwa kandi kirakomeye, ntabwo ari akaha bavuga ko kahanishwa umwaka umwe.”

Urukiko rw’ubujurire rwo rukibutsa ko amategeko ateganya ko iyo urubanza rwaregewe mu mizi abafunzwe by’agateganyo bakomeza uko bafunzwe. Hagati aho urukiko rukuru rwo ruzaburanisha mu mizi uru rubanza ku itariki ya 14/06.

Baregwa ibiganiro batambutsaga ku muyoboro wabo wa Youtube bise “Iwacu TV”. Birimo ibyo batangazaga cyane ku bitero by’umutwe wa FLN wagabye mu bice bitandukanye by’u Rwanda n’ibindi. Baregwa ko inkuru batangazaga babaga bazikuye ku bitangazamakuru bitandukanye bakazivuga uko zitari izindi bakazihimbira. Bo bavuga ko inkuru zabo bazihaga imitwe igamije gukurura ababakurikira. Bakavuga ko ibyo bakoze byari amakosa yagombye gusuzumwa mu rwego rw’umwuga w’itangazakuru.

Batawe muri yombi mu kwezi kwa 10/2018. Gusa uko iminsi yagiye yicuma ni na ko ibyaha baregwa byagiye bihindagurika bitera urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kwiyambura ububasha rwohereza urubanza mu rukiko rukuru. Mu kwezi kwa Gatatu umuryango mpuzamahanga uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu HRW ufite icyicaro muri USA, wongeye gutunga agatoki ubutegetsi bw’I Kigali ko bushyira ingufu zidasanzwe mu gucecekesha abatanga ibitekerezo bifashishije umuyoboro wa Youtube.

Ku itariki ya 02/07 uyu mwaka ni bwo urukiko rw’ubujurire ruzafata icyemezo ku busabe bw’aba banyamakuru.

VOA