Umurambo wa Ntwari Bukuru watoraguwe i Kigali nyuma yo guhanuka mu nyubako ndende muri Nyabugogo mu gitondo kuwa gatatu, ni urupfu rwababaje Abanyamulenge baba mu Rwanda no mu mahanga.
Bukuru, umunyamulenge w’umunyamategeko wari utuye i Kigali azwi cyane avuga ku bwicanyi avuga ko bugamije kurimbura Abanyamulenge muri DR Congo, agashinja kenshi umutwe wa Red Tabara w’Abarundi ko ufite uruhare muri ubwo bwicanyi.
Urwego rw’igihugu rugenza ibyaha (Rwanda Investigation Bureau, RIB) rwatangaje ko ruri gukora iperereza ku rupfu rwa Bukuru.
Abantu bamwe bavuga ko babonye Bukuru kuri iyo gorofa, babwiye ibinyamakuru mu Rwanda ko kuwa gatatu mu gitondo yaje atwaye imodoka, akayivamo akazamuka muri ‘etage’ hejuru maze akijugunya hasi.
Niyo nkuru yavuzwe cyane kuwa gatatu ko hari umugabo wiyahuye asimbutse mu igorofa y’ubucuruzi muri Nyabugogo, kugeza nimugoroba bimenyekanye ko ari Bukuru Ntwari.
Me Albert wo mu muryango wa Bukuru yabwiye BBC ko kuwa gatatu yageze aho umurambo wa Bukuru wari washyizwe mu buruhukiro, ko baweretswe bakemeza ko ari uwa Bukuru ariko nta yandi makuru bahawe na RIB kubera iperereza.
Umwe mu bahafi mu muryango wa Bukuru i Kigali utifuje gutangazwa, yabwiye BBC ko we adashidikanya ko yishwe.
Ati: “Bukuru nta kintu na kimwe tuzi cyatuma yiyahura, ibyo abatangabuhamya bonyine bavuze byerekana ko ari ‘umupango’ wateguwe.
“Bukuru nta modoka yagiraga, abandi bo baravuze ngo yabanje gukora ku kimenyetso cy’umusaraba kandi Bukuru ntiyigeze aba umukatolika. Ni ibintu byateguwe, niko tubibona.”
Bukuru yumvikanye kenshi mu biganiro ashinja RED Tabara gukorana na Mai Mai mu “mugambi wo kurimbura Abanyamulenge” muri Kivu y’Epfo.
Abanyamulenge benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Bukuru bamwe babonaga nk’umwe mu bavugizi b’ubwoko bwabo uba mu Rwanda.
Abanyamulenge baba mu mahanga bamwe bumvikana bashinja leta y’u Rwanda uruhare muri ubwo bwicanyi kuri bo, bavuga ko ifasha umutwe wa Red Tabara ushinjwa gufatanya na Mai Mai.
Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi kuba mu makimbirane ari muri Kivu y’Epfo cyangwa koherezayo ingabo zayo kurwanya imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Urupfu rwa Bukuru rutavugwaho rumwe, bamwe baruhuza n’urwundi munyamulenge Nsabigaba Jean Paul wari uzwi nka Danny, umusore wapfuye mu kwezi kwa gatatu mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera mu Rwanda.
Urupfu rwe rwabanje kuvugwa mu binyamakuru ko yiyahuye, ariko abo mu muryango we baje gutangaza ibyavuzwe bisobanura impamvu yo kwiyahura kwe byari ukubeshya, ko bakeka ko yishwe. Ntiharatangazwa icyo iperereza rigezeho ku rupfu rwa Danny.
BBC