Rwanda: Abanze urukingo rwa Covid-19 bakomeje gusezererwa mu kazi umusubirizo

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu Rwanda, abakozi ba za Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye banze kwikingiza Covid-19 bakomeje kwirukanwa mu kazi umusubirizo, abandi bagasabwa kwandika amabaruwa bagasezeraho.

Kubera imyemerere ya bamwe cyangwa se amakuru adahagije bafite ku rukingo rwa Covid-19, hari abaturarwanda banze ko babakingira bibaviramo kwirukanwa mu kazi.

Muri abo banze gukingirwa harimo n’abayobozi ba bimwe mu bigo bya Leta ndetse n’abakozi bakomeye muri za Minisiteri zitandukanye.

Amakuru yizewe atugeraho avuga ko mu Kigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, hari umwe mu bayobozi ndetse n’abakozi barenga 15 birukanwe mu kazi nyuma yo kwanga urukingo rwa Covid.

Uwaduhaye amakuru yavuze ati “Abakozi barwanze ni benshi bashobora no kurenga 15, ariko abo nzi neza twakoranaga hariya kuri ‘Headquarter’ bagera muri 15 harimo n’umu ‘Director’ umwe nawe yanze kwikingiza.”

“ Inkingo zikigera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa gatatu umwaka ushize, ubuyobozi bwatanze itangazo ko umukozi utazikingiza azirukanwa, bamwe muri twe rero bahise bavuga ko imyizerere yabo itabemerera kwikingiza. Abanze urukingo bose bahawe amabaruwa mu mpera z’ukwezi gushize kwa 12 ubu nta numwe wagarutse mu kazi.”

Hari n’umwarimu wo mu Karere ka Gasabo watubwiye ati “Kuri cya gipapuro baduha mbere yo gukingirwa haba handitseho ko kwikingiza ari ubushake, ariko ikibabaje nuko abarimu dukorana bagiye kubamara babirukana ngo banze kwikingiza. Mu barimu 16 abarenga icyenda bamaze kubirukana ngo nuko banze kwikingiza.”

Ikibazo cyabanga kwikingiza bakirukanwa mu kazi cyageze no muri za Minisiteri zitandukanye. Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’imari yatubwiye ko hari abakozi bane basabwe kwandika basezera ku kazi.

Ati “Iwacu ntibigeze babandikira amabaruwa abasezerera ku kazi, ahubwo babasabye kuba aribo bandika basezera bakavuga n’impamvu itumye basezera. Abarenga bane rero bahise bandika bavuga ko aho kwikingiza covid -19 bahisemo kureka akazi, ariko bashobora kuziyongera kuko ubu abenshi bavuze ko batazemera kwikingiza ruriya rwa gatatu rwo gushimangira kandi narwo ubu ni itegeko ku kazi iwacu.”

“Imihigo izarikora”

Nk’uko abaduhaye amakuru batandukanye babitubwiye mu Bigo bya Leta na za Minisiteri, abayobozi bakuru ngo bagiye bahiga imihigo ivuga ko abo bashinzwe bose bazikingiza inkingo zombi za Covid-19 bakavuga n’igihe ntarengwa, iyi mihigo bahize ikaba yarajyanywe mu Biro bya Perezida wa Repuburika. Ibi byatumye gukingirwa biba itegeko kuruta gutanga amakuru ahagije ku rukingo.

Inkubiri yo kwikingiza inkingo zombi za Covid-19 mu Rwanda, irimo akavuyo ku buryo hari abakingirwa ntibigire aho byandikwa kandi icyangombwa kigaragaza ko umuntu yakingiwe gisabwa hirya no hino nko mu masoko, mu nyubako z’imiturirwa n’ahandi.

Ibi bituma uwakingiwe ntahabwe ikigaragaza ko yakingiwe, asubira kuri ‘site’ bakingiriraho bakongera bakamukingira urukingo rusa n’urwo yafashe ataherewe icyangombwa!

Ibihugu 15 bya Africa nibyo byageze ku ntego y’isi ya OMS/WHO yo gukingira Covid-19 abarenga 10% by’abatuye igihugu bitarenze itariki 30 y’ukwezi kwa cyenda.

U Rwanda nicyo gihugu cyonyine mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba kiri mu byageze kuri iyo ntego kuko abarenga 13% kuri miliyoni 13 z’Abanyarwanda bamaze gukingirwa byuzuye.