Yanditswe na Nkurunziza Gad
N’ubwo Leta ya Kigali iba yakoresheje imbaraga z’umurenge hari bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda barahiye ko batazigera bikingiza Covid-19, ahubwo ko bazirwanaho bakoresheje intwaro gakondo.
Gukingira abaturage Covid-19 ku gahato ni igikorwa cyakwiriye mu bice byose by’u Rwanda, aho abayobozi mu nzego z’ibanze, abasirikare ndetse n’abapolisi, abaganga hamwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake bagira iminsi bagenda urugo ku rundi by’umwihariko mu ngo batungiwemo agatoki ko zirimo abatarikingije bakajya kubakingira ku ngufu.
Bamwe mu baturage bavuze ko bazirwanaho bakoresheje intwaro gakondo aho kugirango bakingirwe ku ngufu, ibyo bamwe bavuga ko ari ihohoterwa barimo gukorerwa n’ubuyobozi.
“Tuzarwana kugeza ku wa nyuma aho gukingirwa ku ngufu”
Mu Murenge wa Gitwe mu Karere ka Nyanza, hari abaturage batubwiye ko bazahangana kugeza ku mwuka wabo wa nyuma.
Hari umugabo watubwiye ati “Umutima nama wanjye ntunyemerera kwikingiza kandi n’umugore wanjye tubyumva kimwe hari n’abandi baturanyi bafashe icyo cyemezo. Ubu rero twiyemeje ko tuzahangana n’abo bashaka kudukingira ku ngufu kugeza ku mwuka wa nyuma. Baza bari kumwe n’abasirikare bafite imbunda natwe tuzirwanaho dukoresheje intwaro gakondo nibiba ngombwa umuntu ahasige ubuzima.”
Mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo naho haravugwa umugabo uherutse gukubita umuyobozi w’umudugudu amugira intera, nyuma y’uko yari yamutanzeho raporo ko atikingije.
Uwaduhaye aya makuru yavuze ati “Umukuru w’umudugudu yakoze raporo y’abantu batikingije corona noneho ashyiramo n’umuryango wa […] Umugabo nyir’urugo ntibyamushimishije yahuye na mudugudu mu nzira aramuhondagura amugira intere ubu arwariye mu bitaro bya Kibagabaga, uwo mugabo yaratorotse ntituzi aho ari.”
Mu karere ka Rwamagana mu mu Mudugudu wa Mugusha mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari tariki ya 25 Mutarama 2022, hari umugabo watawe muri yombi azira gukubita DASSO inyundo mu mutwe nyuma y’aho bari bagiye kumukingira ku ngufu.
“Ubwo uyu mugabo yakubitaga Dasso inyundo mu mutwe, umugore we hamwe n’abana nabo bari bahururanye amasuka n’ibitiyo baje kurwanya abari baje kubakingira ku ngufu.”
Guhera mu mpera z’umwaka ushize, abanyarwanda bo mu bice bitandukanye babarirwa muri za magana bahungiye mu Bihugu bihana imbibe n’u Rwanda, bahunga urukingo rwa Covid-19.
Bamwe mu bahungiye mu Burundi no ku Kirwa cy’Ijwi muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo ariko bo ntibyabahiriye kuko ubuyobozi bw’ibyo bihugu bwabagaruye mu Rwanda ku gahato, ni mu gihe abahungiye muri Tanzania nabo bamwe batangiriwe mu nzira bataragerayo.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, ivuga ko Abanyarwanda 97% bafite hejuru y’imyaka 18 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 mu gihe abagera kuri 83,3% bari muri icyo cyiciro bamaze guhabwa iya kabiri. Abahawe dose ya gatatu bo ngo ni 2%.