Rwanda: Akanyamuneza ku bakunzi b’agasembuye kubera ifungurwa ry’utubari

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Amezi 18 yari yihiritse bamwe mu bafite utubari mu Rwanda baririra mu myotsi kubera icyemezo cyafashwe na Leta cyo kudufunga hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Umwe mu myanzuro y’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 21 /8/2021 washimishije abatari bacye mu Rwanda, ni  uvuga ko “Utubari tuzafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe Ubucuruzi hamwe na RDB.”

Ku mbuga nkoranyambaga, mu biganiro ku maradio na televiziyo zitandukanye zo mu Rwanda, akanyamuneza kari kose ku bakunzi b’agasembuye, abafite utubari ndetse n’abadukoragamo bari bamaze umwaka urenga ari abashomeri.

Kanamugire Vincent ni umucuruzi wagaragaje amarangamutima ye. Ati “Nari mfite akabari Karuruma mu Karere ka Gasabo. Kuva covid yagera mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu 2020 kari gafunze kandi nishyuraga ubukode bw’inzu kuko iyo ndeka kwishyura abandi bari kuhafata[…] inama y’abaminisitiri yarateranaga nkaba nziko bari bufungure utubari ibyemezo byaza ngasanga ngo ‘utubari tuzakomeza gufunga’ byanteye igihombo gikomeye, ariko ubu ubwo batudohoreye ni amahirwe tugize.”

Uretse uyu mucuruzi, hari n’abandi batari bacye biganjemo urubyiruko bari batunzwe no gukora mu kabari bari bamaze umwaka urenga ari abashomeri ubu barabyinira ku rukoma.

Uwera Diane ni umwe muri bo. Ati “Covid yageze mu Rwanda maze umwaka nkora mu kabari kari i Nyamirambo munsi ya Stade. Umwaka wari ushize ndi umushomeri nawe urabyumva ubuzima ntibwari bworoshye, ariko ubu ndashima Imana cyane ko bangeye gufungura ngiye gusubira mu kazi.”

“Utubari dukora dufunze”

 Iyi ni imvugo bamwe mu baturage bakoreshaga, iyo babonaga abategetsi bavuga ko ‘Utubari tuzakomeza gufunga’, abaturage nabo bati ibi ni ikinyoma ahubwo ‘Utubari dukora funze’ kuko bamwe mu bacuruzi b’inzoga batigeze bareka kuzicuruza n’ikimenyimenyi inganda zizicuruza ntizigeze zifunga imiryango, ndetse n’inyungu zimwe mu nganda zabonye yariyongereye cyane.

Urugero ni Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rwatangaje ko mu mwaka wa 2020 rwungutse miliyari 9 Frw, zivuye kuri miliyari 1.2 Frw zabonetse nk’inyungu nyuma yo kwishyura imisoro mu 2019.

Ni inyungu yabonetse mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 cyashyize ihurizo ku bikorwa byinshi by’ubucuruzi, ku buryo uru ruganda rwo rwanatangaje ko abanyamigabane bazahabwa inyungu ya 8.75 Frw ku mugabane, mu gihe mu 2019 yari 1.16 Frw.