Umugore wa Shyaka Gilbert yandikiye Perezida Kagame ku ihohoterwa yakorewe no ku mugabo we wabuze

Antoinette Dushimirimana wo mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida Paul Kagame amusaba “ubufasha bwihutirwa ku mugabo wanjye waburiwe irengero no ku karengane n’iyicarubozo nakorewe igihe nari mfunzwe na polisi binyuranyije n’amategeko”.

Ni ibaruwa yo ku wa gatatu, yatangajwe mu Cyongereza ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa Marius Komeza uba hanze y’u Rwanda.

Madamu Dushimirimana, uvuga ko ari “umuturage wo hasi usanzwe” utunzwe n’ubuhinzi, yabwiye BBC ko “namusabye ko amfasha, twahuriye mu bintu byuko na we yigeze kugira ikibazo nkanjye”.

Muri iyo baruwa, Madamu Dushimirimana avuga ko yatawe muri yombi na polisi nta nteguza ku itariki ya 22 y’ukwezi kwa munani uyu mwaka ari mu nzira hamwe n’umugabo we.

BBC yagerageje kuvugana n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) ku byo Madamu Dushimirimana avuga ko yakorewe muri kasho zayo, ariko ntibirashoboka.

Avuga ko igishoboka cyari gutuma atabwa muri yombi ari uko yari yibagiriwe indangamuntu ye mu rugo, asaba gusubirayo ngo ajye kuyizana ariko arabyangirwa ahubwo ajyanwa gufungirwa kuri stasiyo ya polisi ya Gatoki.

Ati: “Batangiye kunkubita bambaza aho umugabo wanjye ari… Hamwe no kunkubita umubiri wose batangiye no kuniga, babireka gusa ubwo nari ntangiye guta ubwenge kubera kubura oxygen”.

Madamu Dushimirimana, w’imyaka 27, avuga ko “iyicarubozo” (kuboreza igufa mu Kirundi) ryakomeje kugeza ubwo atari agishoboye kwitangira ku bijyanye n’ubwiherero.

Ati: “Nuko polisi ikoresha akamashini k’amashanyarazi (taser) ishyira igice cyako hagati y’amaguru yanjye ikajya ikomeza kunkubitisha amashanyarazi”.

Avuga ko polisi yamubwiye ko impamvu y’ibyo ari uko we n’umugabo we “bafatwa nk’abanzi ba Repubulika y’u Rwanda”.

Nyuma ngo yaje gufungirwa kuri stasiyo ya polisi ya Remera i Kigali, aho avuga ko na ho yakomeje gukorerwa iyicarubozo, ngo arekurwa nyuma y’iminsi umunani, yihanangirizwa kutazavugana n’ibitangazamakuru cyangwa undi muntu uwo ari we wese ku byamubayeho muri kasho.

Muri iyo baruwa, yandikiye Perezida Kagame ati: “Ndasaba ubufasha bwanyu mu gukemura akarengane karimo ihohoterwa ku mubiri no mu bitekerezo nakorewe ndi muri kasho ya Polisi”.

Anasaba gufashwa kubona umugabo we Gilbert Shyaka, avuga ko kuva ku itariki ya 22 y’ukwezi kwa munani muri uyu mwaka atarongera kumubona.

Shyaka Gilbert mu kiganiro ku rubuga rwa YouTube mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka

Avuga ko afite “guhangayika gukomeye” ku buzima bwe, akemeza ko yashimuswe azira ibaruwa na we ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa kane uyu mwaka yari yandikiye Perezida Kagame amusaba ko amufasha kumenya uwishe se, nyuma yuko abwiwe ko yatwawe mu 1994 n’izari ingabo za FPR.

Ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko nta bwicanyi bugambiriwe izari ingabo za FPR zakoreye abo mu bwoko bw’Abahutu.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Perezida Kagame yasubiwemo n’ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza ati: “OK, hari Abahutu benshi bapfuye. Ariko ntibapfuye nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo”.

Bwana Shyaka, w’imyaka 29, mbere wavuze ko ari umuhanzi akaba n’umufundi, yanamenyekanye mu biganiro byo kuri YouTube mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu, avuga ko izari ingabo za FPR zashigaje nyina kuko ari Umututsi.

Yavuze ko bose hamwe, yatakaje abantu bo mu muryango we babarirwa muri 40 ku ruhande rwa se no ku ruhande rwa nyina, kandi ko mu gace k’iwabo ahahoze hitwa i Byumba nta jenoside yahabaye.

Mu gusoza ibaruwa, Madamu Dushimirimana, umubyeyi w’abana babiri, avuga ko kuva yarekurwa adatekanye “kuko buri joro abantu ntazi bagenda bazenguruka inzu yanjye… bitandukanye cyane n’umutekano n’ituze twasezeranyijwe nk’Abanyarwanda”.

Ati: “Ndashaka uburinzi n’umutekano wizewe ku muryango wanjye kuko turi inzirakarengane”.

BBC